Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kwibuka amateka si uguhembera inzigo, ni ugusigasira umurage w’abatabarutse

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatanze ubutumwa busaba Abanyarwanda n’abakristu by’umwihariko gukomeza urugendo rw’ubudaheranwa, ubumwe n’isanamitima.

Kwibuka amateka si uguhembera inzigo, ni ugusigasira umurage w’abatabarutse
Kwibuka amateka si uguhembera inzigo, ni ugusigasira umurage w’abatabarutse

Ubu butumwa bwashyizwe ahagaragara kuwa 6 Mata 2026, na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, bwibutsa ko kwibuka amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo atari uguhembera inabi n’inzigo, ahubwo ari inshingano yo gusigasira umurage w’abatabarutse no kubaka ejo hazaza hazira urwango.

bugira buti ‘’ Bavandimwe, kwibuka amateka yacu ashaririye, ntibifite intego yo guhembera inabi n'inzigo, ahubwo ni inshingano yo gusigasira umurage w'abatabarutse, tugahamya dutyo ko urupfu rudakuraho isano ikomeye dufitanye. Icyemezo cyo gukomeza kwibuka kibungabunga amahoro muri sosiyete iyo bidahariwe abantu bamwe Kwibuka ni ibya twese, si iby’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gusa. Ni inshingano yacu twese nk’abanyarwanda kuko isano iduhuza nk'abanyarwanda idakwiye kugira igituma yibagirana cyangwa isubira inyuma.’’

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibasaba gukomera no gukomeza urugendo rwo gukira ibikomere, ibibutsa ko atari bonyine kuko igihugu cyose kibari inyuma.

Ubu butumwa bunibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha gikomeye cyasize icyasha ku nyokomuntu, aho bamwe mu Banyarwanda batatiye ubumwe n’ubuvandimwe, bagahinduka abicanyi, abasahuzi n’abahakana isano y’ubumuntu. Ariko kandi, bushimira byimazeyo abagize ubutwari bwo kurwanya ubugizi bwa nabi, bakarengera abahigwaga, ndetse bamwe bakemera kubizira.

Musenyeri Mwumvaneza yashimangiye ko abo bantu b’indakemwa ari urugero rwiza Abanyarwanda bakwiye gukurikiza mu kubaka igihugu gishingiye ku rukundo n’ubutabera.

Iyi Komisiyo yagarutse cyane ku nshingano yo kwamagana abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’abagifite ingengabitekerezo yayo, ivuga ko ibyo bikorwa bidindiza iterambere ry’igihugu kandi bikabangamira ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho.

Ubutumwa bugira buti “Dufite inshingano yo kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa abakirangwa n’ingengabitekerezo yayo.”

By’umwihariko, abakristu basabwe kuba ku isonga mu kwimakaza indangagaciro z’urukundo, imbabazi n’amahoro, bakirinda amagambo n’ibikorwa bishobora gukomeretsa abandi cyangwa gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro kandi muri ubu butumwa, yanashishikarije abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi n’abarezi kwita ku burere bw’abana n’urubyiruko, babatoza indangagaciro z’ubumuntu, kubahana no gukunda igihugu, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Mu gusoza ubutumwa bwayo, Komisiyo yagaragaje icyizere ku rugendo u Rwanda rumaze kugeraho mu kwiyubaka no kwiyunga, nubwo rwanyuze mu bihe by’umwijima w’icuraburindi. Yasabye Abanyarwanda gukomeza gufatanya no gushyigikirana, bagaharanira amahoro arambye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose