Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kwitangana ituze no kuvuga « igikwiye gusa »: Uko abamenya Myr Nikodemu bavuga ibyamuranze

Mu rukerera rw'uyu wa 4 Nyakanga 2023, ni bwo hamenyekanye inkuru y'urupfu rwa Myr Nikodemu Nayigiziki. Kinyamateka mu gufasha abasomyi bayo kumenya byinshi ku buzima bwa Myr Nikodemu igiye kukugezaho uko abantu batandukanye bamumenye bamuvuga.

Kwitangana ituze no kuvuga « igikwiye gusa »: Uko abamenya Myr Nikodemu bavuga ibyamuranze
Kwitangana ituze no kuvuga « igikwiye gusa »: Uko abamenya Myr Nikodemu bavuga ibyamuranze

Incamake y’ubuzima bwa Myr Nikodemu

Nyakubahwa Myr Nikodemu Nayigiziki witabye Imana taliki ya 4/7/2023, yavukiye i Kayenzi mu mwaka w’1929, avuka ku babyeyi b’abakristu Tomasi Rwarinda na Gaudensiya Nyiragatwakazi.

Yabatirijwe i Kabgayi ku wa 27 Kamena 1936 maze yiga amashuri abanza i Bunyonga kuva mu w’1938 kugera mu w’1943. Amashuri yisumbuye yayigiye mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Lewo i Kabgayi kuva mu w’1943 kugera mu w’1949, akomereza mu mashuri makuru mu Iseminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Karoli Boromewo i Nyakibanda kuva mu w’1949 kugera mu w’1950. Yaherewe ubusaserdoti (ubupadri) mu Nyakibanda ku wa 30 Werurwe 1959.

Kuva muri uwo mwaka, ubutumwa yabusohoreje muri Paruwasi ya Kibungo ari Padri wungirije ndetse anashinzwe n’amashuli gatolika. Kuva mu mwaka w’1963, yoherejwe muri Paruwasi ya Rutongo ndetse umwaka ukurikiyeho ajya muri Paruwasi ya Cyeza na Saint Michel aho yari Padri wungirije. Kuva mu w’1966 yagizwe Padri mukuru wa Paruwasi Sainte Famille maze nyuma y’imyaka icumi (1976) agirwa Umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Pawulo, i Kigali. Kuva mu w’1979 yabaye Padri mukuru wa Paruwasi Mutagatifu Mikayire yari imaze igihe gito igizwe Paruwasi Katedrali ubwo Arkidiyosezi ya Kabgayi yahinduwe Diyosezi maze hagatangizwa Arkidiyosezi ya Kigali, mu 1976. Mu mwaka w’1995 yagizwe umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali (chancelier), nyuma gato (mu w’1997) agirwa Padri mukuru wa Paruwasi Mutagatifu Dominiko i Musha aho yamaze imyaka icumi. Kuva mu mwaka w’2007 yabaye Padri wungirije muri Paruwasi Mutagatifu Mikayire ari naho yahimbarije Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti (1959-2009). Kuva mu w’2016 kugera ubu yari mu kiruhuko cy’izabukuru, mu rugo rwa Arkiyepiskopi wa Kigali.

Uko Myr Nikodemu avugwa n’umuryango avukamo : Bwana Ludoviko NTEZIYAREMYE

Musenyeri Nikodemu Nayigiziki yavukiye i Buyonga mu mwaka w’1929 maze arangije amashuli abanza ajya kwiga mu Iseminari ntoya ya Kabgayi. Byari ishyano rero mu muryango wanatangiye kutamwiyumvamo kugeza ubwo umubyeyi we (Tomasi Rwarinda) yumvikanye kenshi avuga umubare w’abana yabyaye ariko akuyemo umwe, maze akongeraho n’undi ngo w’ikigoryi. Ibyo kimwe n’izindi ngorane ntibyigeze bimuca intege. Nk’umuryango, tumuzi nk’utagira amagambo menshi ariko akagira inshuti nyinshi utamenya uko ashyikirana nazo, mu ngeri zose.

Musenyeri Nikodemu yakomereje amashuli mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, ariko habura imyaka ibiri ngo arangize yacikishije amasomo bamujyana kwivuza indwara na n’ubu itaramenyekana! Ubwo yagiye gukorera amafaranga, ibintu byakunze kumusetsa cyane igihe cyose yavugaga amateka ye: ntiyumvaga ukuntu yagiye gukorera amafranga kandi we yariyemeje gukorera no kwiha Imana. Sinshidikanya ko icyo gihe atahwemye gusenga kandi Imana yaramwumvise maze abakuru be baramuhamagara asubira i Nyakibanda.

Nyuma yaho rero yimenyereje ubutumwa muri Paruwasi ya Nemba mu 1959 ubwo igihugu cyacu cyari mu gihe gikomeye cy’amateka yacu kuko yahuraga kandi agafasha impunzi zavaga mu Ruhengeri ziciriwe i Bugesera. Ubwo kandi yanarwanaga urugamba rukaze rwo kubatirisha ababyeyi be batabikozwaga kandi atarashoboraga kuba Padri batabatije. Imana yaramwumvise birakunda ndetse n’umuryango mugari wose urabatizwa, yewe n’abaturanyi bisa n’ibibaye uruhererekane mu kwakira Batisimu. Byarangiye rero abaye Padiri.

Twamubonye rero mu busaserdoti atigera agira icye ahubwo agasangira byose na bose, ndetse na n’ubu iyo ngiye gutaha aba ashaka kumpa itike. Mu buzima bwe kandi, ntawe yapfobyaga kugeza ubwo aherekeza umurambo wa Ruteruzi wari ruharwa maze bikaba inkuru itangaje muri Kigali yose. Yihanganiye byinshi ariko akanga ubuswa, ubunebwe n’ubujura. Agifite imbaraga yageraga ku bagize umuryango twese tukibaza ukuntu atubonera umwanya bikatuyobera.

Uko Myr Smaragde MBONYINTEGE avuga Myr Nikodemu

Musenyeri Nikodemu simuvuga gusa kuko ari uwo muri Diyosezi ya Kabgayi mbarizwamo, ahubwo ndanamuvuga kuko ambereye mukuru wanjye: ababyeyi bacu twembi bava inda imwe (ba mama). Namumenye ndi umwana, ise na nyina bazaga mu rugo kenshi, hari n’umwuga bari bahuriyeho n’ababyeyi bacu. Ariko ikintu nibuka cyabarangaga, bari abanyarwanda bakuze bafite n’ikintu cyo kuvuga no kubaho mu kuri gusa: « honnêteté ». Ni nacyo Myr Nikodemu yakomeje kungaragariza nk’umukirisitu n’umusaserdoti by’umwihariko.

Ikindi ndagihera ku mateka ye yo guhagarikwa mu Iseminari nkuru, ubwo yaje kwirukanwa mbere yo guhabwa ubusaserdoti. Muzi ikintu bamwirukaniye? Ni uko yari ananutse cyane kandi atavuga. Nyuma yo gusezererwa yaragiye ashaka akazi agakora neza (icyo gihe karabonekaga). Imyaka ibiri ishize abarezi bongeye kwibaza icyo bamwirukaniye, bajya kumushaka, aragaruka aba Padiri. Byaragaragaye ko avuga make, agakundwa na benshi cyangwa bose.

Amaze guhura n’uburwayi bwamubujije kuvuga, naratunguwe : mu buzima bwe Myr Nikodemu yavuze macye kandi nyayo gusa. Mu gihe twabanye, nta jambo ridakenewe muziho « aucun mot de trop », nta n’iribi muziho. Yavuze macye ageze aho aricecekera! Ibyo birimo uburwayi afite, ukuntu abwakira, byose ni isomo rikomeye ku bazi kureba. Uko arwaye aratwigisha bitambutse uko yatwigishaga ari muzima. Ndamushimira nka mukuru wanjye mu busaseridoti, nkamushimira urugero rwiza yampaye, nkamushimira n’isengesho rye ryamperekeje aho mbereye Umwepisikopi, n’ubungubu ndahamya ko akirikora. Akibasha kuvuga yarabimbwiye, ariko iyo murebye ku jisho mbibonaho. Imana rero imudukomereze uko ibishaka, akomeze atubere urugero rwiza. Mwifurije umugisha w’Imana.

Uko Myr Tadeyo NTIHINYURWA avuga Myr Nikodemu

Myr Nikodemu namubonye bya hafi aje kunsura mu Bubirigi (i Buruseli). Yari aje aho nigaga, ndi hamwe n’abandi basaseridoti bake, maze aza kuturamutsa muri ya myaka itari myiza cyane muri iki gihugu cyacu (mu 1973). Hakaba rero hari umupadiri wundi wari warahunze u Rwanda, ntiyari n’uwo guhunga mu by’ukuri, icyakora ni ibintu bisanzwe guhunga iyo hari ikikwagirije. Uwo yaje kuvuga ko nta mupadiri ukiri mu Rwanda, ko bose bahunze. Nuko Nikodemu aramureba ati :’’Mvuyeyo kandi nzasubirayo’’, bityo uwo acisha make.

Ubundi nabonye kenshi Myr Nikodemu iyo nabaga mvuye i Butare, ngasanga umupadiri witambukira hariya imbere ya kiliziya ya Ste Famille, maze bakambwira ko ari Padiri Mukuru. Nabonaga acishije make, uko agenda n’uko avuga ugasanga ari ibintu byizwe neza, bigendera ku mucyo. Uko gucisha make no kuvuga make, ubanza ari byo Imana yashatse ko bikomeza kugeza uyu munsi, none dore byarushijeho cyane.

Burya rero gucisha make na byo ni ingabire y’Imana. Uru rurimi ni rwiza, ariko hari igihe rushobora gutana, umuntu akarukoresha ibyo Imana idashima. Twibuke ko guceceka na byo biri mu byo Imana ikunda: ‘’Guceceka, gusenga, kuzirikana’’. Buriya nawe arazirikana aratekereza; na byo ni ingabire Imana yamuhaye muri iyi myaka agezemo. Mwibuke ko guceceka, Malayika Gaburiyeli yabibwiye wa musaseridoti uri hagati y’amazezerano yombi (Zakariya), igihe yari agize amahirwe yo kuzabona umwana (Lk1, 12-64). Ni nk’aho Zakariya yari kubwira Malayika - ni uko atari gutinyuka - ati ‘’Mwana wanjye se iyi myaka ngezemo ibyo ngibyo urabona bishoboka”? Ariko rero intumwa y’Imana nayo ni nk’aho imubwira iti ‘’Ngaho noneho ceceka kugeza igihe ibyo nkubwiye bizasohorera’’. Byarasohoye, umwana aravuka. Bagiye kumwita izina, umubyeyi yaratoboye aravuga, ndetse asingiza Imana, avuga n’uko uwo mwana azaba “ko ari integuza y’umucunguzi” (Reba Lk 1, 12-80).

Twavuga rero ko guceceka ari ingabire Imana yatoje Myr Nikodemu, kugeza magingo aya. Myr Nikodemu rero namubonye atuje, nza kumumenya kurushaho turi muri Diyosezi imwe ya Kigali: ni umusaseridoti wumvira, umusaseridoti udahubuka, umusaseridoti utumika atagononwa.

Niyo mpamvu dushimira umuryango akomokamo, turabashimira ko bamureze neza, agakura neza, akora ubutumwa bwe neza. Twebwe barumuna be twabonye ko Imana yamunyujijemo ibyo tubwirwa mu ivanjili ntagatifu, aho Yezu Kristu avuga ati “nimwere imbuto nyinshi, nziza, muzaba intumwa zanjye” (Yh15, 1-11).

Iyo myifatire y’ituze, yo kumvira no kuvuga make, Myr Nikodemu yabifashijemo abakirisitu bamubonye kandi n’ubu bakimubona, yabifashijemo abasaseridoti bamuzi n’ubu bamubona: gucisha make, kumvira, kugira ituze, kugira urugwiro mu bakirisitu b’Imana.

Myr Nikodemu aratwigisha, turamushimiye. Imana yamutoye ikomeze imufashe kugira ngo natwe abaseserodoti adufashe tumwigane ingendo, n’abakristu kandi ni uko, mukomeze mumuzirikane uko mwamubonye, mumubwirane, mumusure akiriho, mukomeze intambwe, mutere ikirenge mu cye, mukorere Imana mu murima wayo. Imana irakarama.

Ibikubiye muri iyi nkuru byanasohotse mu gitabo Padiri Tumushimire Jean De Dieu yise Kwitangana ituze no kuvuga « igikwiye gusa ». Musenyeri Nikodemu na Padri Safi. Abanyarwanda b’imigenzo dukeneye muri iki gihe, IPN, 2020, pp.12-14.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose