Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mama Marie Gaudiose KANKINDI witabye Imana azize uburwayi yashyinguwe

Kuri uyu wa 06 Mata 2024 muri Paruwasi ya Save, muri diyosezi ya Butare habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma Sr Marie Gaudiose KANKINDI wo mu muryango wa Benebikira witabye Imana ku wa 03 Mata 2024.

Mama Marie Gaudiose KANKINDI witabye Imana azize uburwayi yashyinguwe
Mama Marie Gaudiose KANKINDI witabye Imana azize uburwayi yashyinguwe

Ni umuhango wabanjirijwe nIgitambo cya Misa yayobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya save Kyebambe Medard ari kumwe nabandi basaseridoti baje gusezera kuri Sr Gaudiose.

Mu buhamya bw'abo mu muryango avukamo no mu muryango wa Benebikira yabarizwagamo, bavuze ko yaranzwe n'urukundo no kwihangana; Akaba umuntu utuje wicisha bugufi, agakunda kugira inama buri wese uje amugana kandi na we akmera kugirwa inama. Bavuze ko yakunze kwitangira abarwayi akabihanganisha kandi akabakomeza.

Bavuga ko kandi yaranzwe no kuba umunyesuku, agakunda gukoresha neza igihe, gusenga no gusangiza abandi ijambo ry'Imana. Ageze mu zabukuru yakundaga kuvuga Rozari no guhimbaza iminsi mikuru ya Bikira Mariya.

Bakomeje bavuga ko abamuturaga ibibazo yifatanyaga nabo mu isengesho bagakora noveni. Yageragezaga guhuza abantu bafitanye amakimbirane, akarandata abo arusha imbaraga aho yabaga mu rugo rw'abadacogora.

Sr Marie Gaudiose Kankindi yavutse ku wa 02 Ugushyingo 1940, avukira i Shangi, Paruwasi ya Shangi, muri Diyosezi ya Cyangugu.

Amasakaramentu yibanze yayaherewe i Shangi, Batisimu yayihawe ku wa 17 Ugushyingo 1940, Ukarisitiya n'Ugukomezwa abihabwa ku wa 29 Gicurasi 1953. Yatangiye Postulat ku wa 29 Nyakanga 1959, yinjira mu Novisiya ku wa 08 Ukuboza 1960, asezerana bwa mbere ku wa 29 Nyakanga 1962 i Butare. Yakoze amasezerano ya burundu ku wa 29 Kanama 1971 i Save.

Sr Marie Gaudiose yatangiriye ubutumwa muri Kominote ya Mibilizi 1961-1967. Kuva mu 1967 - 1971 yakoze ubutumwa bwo kuvura mu bitaro bya Mibilizi. kuva mu 1971 kugera 1972 yakomereje ubutumwa bwo kuvura mu Kigo Nderabuzima cyi Simbi. Mu 1972-1981 yakomereje ubu butumwa mu bitaro bya kaminuza i Butare. Mu 1981 1990 yabaye muri kominote ya Rwaza. Mu 1990-1996 aba muri kominote ya Rwamagana. Mu 1996-2007, yabaye muri Kominote ya Nyamirambo ari umufasha w'umunyabintu wa Kominote. Mu 2007-2015 yabaye muri Kominote ya Rulindo. Mu 2015 kugera yitabye Imana tariki 3 Mata 2024 yabaga mu rugo rw'Abadacogora i Kabuga.

Sr Marie Gaudiose yitabye Imana afite imyaka 84 y'amavuko na 62 y'amasezerano mu muryango wa Benebikira.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose