Mama Mariya Marita Nyiramana yashyinguwe i Save
Kuri uyu wa 6 Nzeri 2023, ni bwo Mama Mariya Marita Nyiramana witabye Imana kuwa 1 Nzeri 2023, yashyinguwe i Save muri Diyosezi ya Butare.
Mama Mariya Marita Nyiramana yavukiye i Mugombwa, Paruwasi ya Mugombwa muri Diyosezi ya Butare ku wa 10 Mata1964. Yinjiye mu muryango wa Benebikira, atangira postulat ku wa 01 Nzeri 1987 i Remera. Novisiya yayitangiye ku wa 10 Nzeri 1989, asezerana burundu ku wa 15 Kanama 2000 i Save.
Mama Mariya Marita yatangiriye ubutumwa bwe i Butare muri"Maison Généralice" afasha abarwayi mu 1991-1992. Mu 1992-1995 yabaye muri Kominote ya Zaza, afite ubutumwa bwo kwiga. Mu 1995-1998 yakomeje ubutumwa bwo kwiga i Butare aba muri "Maison Généralice". Mu 1998-2006 umuryango wamutumye mu Byimana ashinzwe imyitwarire y'abanyeshuri. Mu 2006-2011 yabaye muri Kominote ya Byumba yiga muri Kaminuza. Mu 2011-2013 yabaye muri Kominote ya Maison-Mère i Save ari umucungamutungo w'ishuri rya "Collège Immaculée Conception". Mu 2013-2014 yabaye muri "Maison Provinciale" i Butare akora ubutumwa muri "Centre d'accueil Mère du Verbe". Mu 2014-2016 yabaye muri Kominote ya "Nyanza St Charles" akora ubutumwa mu ishuri rya "Saint Joseph". Mu 2016-01/09/2023 yabaga mu rugo rwa Gakoma akora ubutumwa mu Kigo Nderabuzima.
Mama Mariya Marita Nyiramana yitabye Imana afite Imyaka 59 y'amavuko na 32 y'amasezerano mu Muryango wa Benebikira. Umuhango wo kumusezeraho no kumuherekeza ukaba wabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba Umushumba wa Diyosezi ya Butare.
Mu buhamya bwatanzwe n'ababanye na Mama Marita bagarutse ku migenzo myiza yamuranze. Mama Mariya Laurentine, wabanye na we mu Byimana yagize ati "Mama Marita yari afite indangagaciro z'ubumuntu. Yagiraga impuhwe, akagira abandi inama, agakunda abakene n'indushyi. Yari azi kubabarira no kwihangana, akarangwa n'isengesho, isuku no gushyira ibintu ku murongo."
Yakomeje agira ati "yakundaga kuzinduka, agatebya avuga ko inyoni zidakwiye kumutanga gusingiza Imana. Yari umuntu w'ineza agahorana ibyishimo. Yakundaga abakene akabahangayikira, akabafasha uko ashoboye kandi akabasabira. Mu Byimana yari ahafite abo amenyera buri kimwe, akabitoza n'abana binyuze mu miryango ya agisiyo Gatolika. I Save hari umukene yasabiye amabati nyuma yo kubona ko inzu ye iva cyane. Hari n'umubyeyi wigeze kujya mu bitaro atindayo maze amumenyera umwana yari asize akiri muto. Aho yanyuze hose yahasigaga ibigwi by'ineza ye kandi akababera isomo ry'ubuzima kubera ibikorwa bye."
Umukuru w'umuryango wa Benebikira yavuze ko Imana yamukunze ikamuha ubutumwa ari nayo yongeye kumuhamagara kugira ngo ahemberwe imbuto yeze. Yashimiye Imana kandi ko asanze abandi Benebikira bamutanze kuyitaba.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.