Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mama Odette Nabonibo umubikira mu ba Sainte Marie de Namur uherutse kwitaba Imana yashyinguwe I Kiruhura

Kuri uyu wa 24 Werurwe 2023, kuri Paruwasi ya Kiruhura Diyosezi ya Butare habereye umuhango wo gushyingura Mama Odette Nabonibo, umubikira mu ba Sainte Marie de Namur witabye Imana azize indwara.

Mama Odette Nabonibo umubikira mu ba Sainte Marie de Namur uherutse kwitaba Imana yashyinguwe I Kiruhura
Mama Odette Nabonibo umubikira mu ba Sainte Marie de Namur uherutse kwitaba Imana yashyinguwe I Kiruhura

Uyu muhango watangijwe no gusezera kuri Nyakwigendera; igikorwa cyabereye mu kiliziya ya paruwasi Kiruhura ari naho hakomereje Igitambo cya Misa yo kumusabira cyayobowe na Musenyeri Filipo RUKAMBA, umwepiskopi wa Butare.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Myr Filipo Rukamba, yabasabye kuzirikana urugero rw'ukwemera n'ukwizera Mama Odette yaberetse. Yagaragaje ko Mama Odetta yabaye ingirakamaro muri byinshi byamuranze birimo gukunda abantu, kwakira abantu baje bamusanga nta n'umwe asubije inyuma mu rukundo n'ineza.

Soeur Jenevieve Uwamariya, wabanye na Mama Odette NABONIBO yavuze ko bamenyanye mu 1982. Avuga ko abasigiye umurage wo kuba abogezamana. Ati"Mama Odette yakunze kubwira abihayimana bose ko icy'ingenzi bagomba gukora ari ukuyobora abantu bakamenya Imana". Yavuze kandi ko yahoraga yishimye kandi ko yakoreye umuryango mu bwitange bwinshi.

Mama Domina wavuze mu izina ry'uhagarariye umuryango, yagarutse ku burwayi bwa Mama Odette, avuga ko nta gihe kinini yamaze arwaye. Yavuze ko ndetse no mu burwayi bwe yakoreshaga intege nke yari afite agakora uturimo dutandukanye nko kwigisha abitegura kwiyegurira Imana no kuboha imipira yo kwambara. Mu byaranze Mama Odetta yavuze ko yari afite Umutima mugari akarangwa n'isengesho, gukunda umuryango no kuwukundisha abandi.

Uwavuze ahagarariye umuryango wa Mama Odette yavuze ko nk'umuryango bishimira ko atabarutse gitwari nyuma yo kugera ku kifuzo cye cyo kwegurira Imana ubuzima bwe.

Mama Odette NABONIBO yavutse kuwa 23 Nyakanga 1944, avukira ku Kinteko muri Paruwasi Katedarali ya Butare. Yinjiye mu muryango wa Sainte Marie de Namur mu 1976, akora amasezerano ya mbere taliki 08 Nzeri 1982 naho aya burundu ayakora taliki 21 Nyakanga 1987.

Yakoze ubutumwa butandukanye, aho mu 1978 yoherejwe mu butumwa mu Ruhengeri gukurikirana amasomo ajyanye n'ibyo kwigisha Kateshezi mu ishuri ry'abakqteshisiti. Mu 1980 yoherejwe muri Kominote ya Ruyenzi mu butumwa bwo gutanga amasomo ku iyobokamana muri Paruwasi. Mu 1981-1984 yoherejwe mu Gihugu cya Kongo[Fatundu] kwiga ibijyanye no kwigisha. Mu 1985 yoherejwe muri paruwasi ya Ruyenzi kwigisha mu ishuri ribanza rya Paruwasi ya Ruyenzi. Mu 1987-1990 yoherejwe mu Ruhengeri kwigisha mu mashuri abanza.

Mu 1990-1994 yoherejwe mu butumwa ku Kibuye aho yigishaga mu ishuri rya CERAL isomo ry'iyobokamana ndetse agakora n'ubundi butumwa muri Paruwasi. Mu 1994-1996 yoherejwe mu butumwa mu Gihugu cya Kanada. Mu 1997-2018 yakoze ubutumwa muri ParuwasI ya Kiruhura bujyanye no Kwigisha iyobokaman n'ubundi butumwa bwa Paruwasi. Mu 2018-2019 yabaye muri Paruwasi ya Kiruhura aho yakoraga ubutumwa bwo gusura abarwayi n'ubundi butumwa bunyuranye mu muryango wa Sainte Marie de Namur. Mu 2019-2023 yakoraga ubutumwa bunyuranye muri uyu muryango byumwihariko burimo kwakira abakene baje babagana akabatega amatwi akanabafasha kubacyemurira ibibazo babaga bafite. Yakoraga kandi ubutumwa bwo gusabira urubyiruko cyane cyane abitegura kwiyegurira Imana.

Myr Filipo Rukamba ni we wayoboye Misa yo guherekeza Mama Odette I Kiruhura
Myr Filipo Rukamba ni we wayoboye Misa yo guherekeza Mama Odette I Kiruhura
Abo Mama Odette Nabonibo yareze bamushimiye uko yabareze neza
Abo Mama Odette Nabonibo yareze bamushimiye uko yabareze neza
Ubuyobozi bw'umuryango wa Sainte Marie de Namur bwashimye ubwitange n'umutima w'urukundo n'ineza byaranze Mama Odeta
Ubuyobozi bw'umuryango wa Sainte Marie de Namur bwashimye ubwitange n'umutima w'urukundo n'ineza byaranze Mama Odeta
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose