Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Manzi Brave wigaga MCB mu Iseminari Nto ya Cyangugu yahize abandi mu bizamini bya Leta 2025/2026

Byatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026, ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Uburezi giherereye ku Kacyiru, ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2025/2026. Ni mu gihe abanyeshuri batsinze ibi bizamini basaga 94% mu barenga ibihumbi 100 babikoze.

Manzi Brave wigaga MCB mu Iseminari Nto ya Cyangugu yahize abandi mu bizamini bya Leta 2025/2026
Manzi Brave wigaga MCB mu Iseminari Nto ya Cyangugu yahize abandi mu bizamini bya Leta 2025/2026

Mu ishami rya Siyansi, Manzi Nshuti Kabanda Brave wize Imibare, Ubutabire n'Ibinyabuzima [MCB] muri Petit Séminaire Saint Aloys mu Karere ka Rusizi ni we wahize abandi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2025/2026, atsinda ku manota 98,40%.

Mu kiganiro Manzi Nshuti Kabanda Brave yagiranye na Kinyamateka, yatangaje ko gutsinda kwe yari abyizeye cyane bitewe n’imbaraga yashyize mu gutegura iki kizamini cya Leta.

Yagize ati “Narishimye cyane ariko nyine ntabwo byantunguye cyane kuko numvise ko uwakoze cyane aba akwiye igihembo cye.”

Yavuze kandi ko isomo rikomeye yakuyemo ari ukudacika intege no gukorera ku ntego, aboneraho kuvuga ko yifuza kuzakomereza n’ubundi mu masomo ya Siyansi akiga ubuvuzi, kugira ngo azagirire igihugu na Kiliziya akamaro.

Yaboneyeho kugira inama barumuna be kwirinda ibirangaza n’ibigare, kuko iyo umuntu yihaye intego agera ku byo ashaka kugeraho. Yanashimiye abarezi n’abarimu, ubuyobozi bw’ishuri n’abandi bose bagiye bamuba hafi muri uru rugendo, ndetse na Leta ikomeza kubazirikana nk’imbaraga z’ejo z’igihugu.

Ababyeyi bishimiye umusaruro w’umwana wabo

Nirere Anoncitha, Mama wa Manzi Brave wo mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kagano, Akagari ka Rwesero, Umudugudu wa Rwesero, muri Paruwasi ya Nyamasheke, Diyosezi ya Cyangugu, yavuze ko nk’ababyeyi be bishimiye kumva iyi nkuru nziza y’uko umwana wabo yabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati “Byarashobokaga ko umwana wacu agera kuri uyu mwanya bitewe n’uko mu ishuri yatsindaga neza, twahoraga tumushishikariza kwiga, tukamushakira ibitabo, tukamuba hafi no mu biruhuko, ariko nawe ukabona ko abifitemo umwete n’umurava.”

Mama Brave kandi yavuze ko hari ikintu bigeze kwigomwa gikomeye kugira ngo amasomo y’umwana wabo agende neza, nko kwemera kuva mu nzu yabo bakajya gukodesha hafi y’ishuri.

Yagize ati “Ubundi dutuye i Nyamasheke, ariko twigeze kwimuka tujya i Rusizi kuva mu mashuri abanza kugeza ageze mu Iseminari kugira ngo yige neza.”

Ishuri ryakiranye ibyishimo intsinzi ya Brave

Padiri Christophe Ntagwabira, Umuyobozi wa Petit Séminaire Saint Aloys ya Cyangugu, mu kiganiro na Kinyamateka yavuze ko inkuru ya Manzi Nshuti Kabanda Brave wahize abandi ku rwego rw’igihugu mu ishami rya Siyansi bayakiranye ibyishimo byinshi, harimo no gushimira Imana yabafashije kugira ngo mu ishuri ryabo habonekemo umunyeshuri uhiga abandi ku rwego rw’igihugu.

Yagarutse ku myitwarire y’uyu munyeshuri mu masomo ye, avuga ko kuva yatangira kwiga muri iri shuri yari umwana ugira umuhate cyane, kuko nta na rimwe yigeze aba uwa kabiri.

Ati “Kuva yanatangira no mu mwaka wa mbere yahoraga ku mwanya wa mbere. Nko muri uyu mwaka yabonaga iteka hejuru ya 80%.”

Ku bijyanye n’uburyo ishuri ryafashije abanyeshuri kugira ngo babashe gutsinda no kugira umwana wahize abandi ku rwego rw’igihugu, yavuze ko bahera ku barimu bakabasaba ko bakora cyane kugira ngo barangize gutanga ibiteganyijwe byose.

Ati “Turanashimira abarimu bitanze kugira ngo bakore uko bashoboye barangize kare gutanga ibyari biteganyijwe ku ngengabihe, turanashimira n’abana kuko bafite uwo mutima wo kwiga babishyizeho umuhate bagakora cyane bikaba bitanze umusaruro.”

Padiri Christophe Ntagwabira kandi yavuze ko muri iyi ntsinzi banayicyesha uruhare rw’uburere n’indangagaciro by’ishuri, kubera ko iyo ugeze mu Iseminari ikintu cya mbere uhita ubona ari uko hari uburyo bwiza bufasha umwana kwiga.

Ati “Dukora ku buryo umwana adata igihe, nta munota tuba twumva wapfa ubusa, ariko buriya no kwiga hazamo n’ibindi bitari ukubahoza gusa ku gitutu cyo kwiga no gushyira mu mutwe, hanagomba n’umutima uteguye ku buryo mpamya ko n’uburyo imitima yabo iba ituje yaba ari ukwegerana n’Imana n’uwo mutuzo banakomora kuri Nyagasani ndetse n’ikinyabupfura, ibyo byose ni ibigaragaza ko umwana nawe ashyizeho imbaraga ze yagera ku musaruro mwiza.”

Yanavuze ko iyi ntsinzi ya Brave ivuze ikintu gikomeye ku ishuri ryabo, ku barimu bamwigishije ndetse no kuri bagenzi be bakwiye kumwigiraho.

Ati “Iyi ntsinzi ya Brave yateye ishema iri shuri rya Petit Séminaire, yateye ishema abarimu bamwigishije bahita bumva ko umuhate wabo muri uyu mwaka utabaye imfabusa, mpita mbona ko bishobora no kubafasha kuzarushaho gutegura barumuna be. Ikindi mbona abandi banyeshuri bakwiye kwigira kuri Brave gukunda ibyo biga bakanabigira n’intego bakumva ko uwo mwanya baba bafite ku ntebe y’ishuri ari umwanya baba bakwiye gukoresha neza kuko ari cyo gishoro cyabo mu gihe cyizaza.”

Ishuri Petit Séminaire Saint Aloys Cyangugu risanzwe rifite amateka meza mu mitsindire, aho kuva ryashingwa atari bwo bwa mbere rivuzwe mu banyeshuri bitwaye neza ku rwego rw’igihugu. Abaryizemo bwa mbere mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye babaye aba kabiri ku rwego rw’igihugu, ndetse n’ababakuriyeho, barimo n’umuyobozi w’iri shuri, nabo babaye aba kabiri ku rwego rw’igihugu.

Mu mateka ya vuba, mu mwaka ushize, mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, muri batanu ba mbere bahembwe ku rwego rw’igihugu, umwana wa gatanu yari muri iri shuri.

Ni mu gihe muri uyu mwaka, umusaruro wabonetse muri iri shuri mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, impuzandego y'inota abana batsindiyeho ari 87.8%. Mu banyeshuri 66 bakoze ikizamini cya Leta, 25 bagize hejuru y’amanota 90%, 34 bagira hejuru y’amanota 80%, naho 7 bagira hejuru y’amanota 70%.

Mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, nabo batsinze ku kigero cya 82,5%. Muri 22 bakoze ikizamini cya Leta mu ishami rya MCB, bane babonye hejuru ya 90%, 12 bagira hejuru ya 80%, naho batandatu babona hejuru ya 70%.

Muri PCB, hakoze abanyeshuri umunani; batandatu bagira hejuru ya 80%, naho babiri babona hejuru ya 70%.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose