Mbere y’urugendo rwe muri Afurika, Papa Leo XIV yagarutse ku ruhare rw’indege mu kubaka aho gukoreshwa mu ntambara no gusenya
Papa Leo XIV yashimiye sosiyete y’indege y’u Butaliyani, ITA Airways, ku ruhare rwayo mu gutwara Papa mu ngendo za gishumba, agaragaza ko ababazwa n’uko indege zikomeje gukoreshwa mu ntambara mu gutwara urupfu no gusenya.
Mu gihe habura iminsi 20 gusa ngo atangire urugendo rwe rwa gishumba ruzamujyana mu bihugu bine byo muri Afurika, Papa Leo XIV yakiriye itsinda ry’abayobozi n’abakozi ba ITA Airways, sosiyete y’indege y’igihugu cy’u Butaliyani, hamwe n’abo mu itsinda rya Lufthansa.
Mu ijambo yabagejejeho, Papa yabashimiye ku murimo bakora, we n’abandi bayoboye Kiliziya Gatolika mbere ye bagiye bungukiraho. Yashimye ubunyamwuga n’ubunararibonye bwabo, agaragaza ko batuma habaho umwuka mwiza mu ndege, kuri Papa n’itsinda rimuherekeza ndetse n’abanyamakuru bakurikira ingendo ze.
Yagize ati “Mugutwara Papa mu ngendo ze, mufasha gutuma izo ngendo zirangwa n’umwuka w’umuryango, aho icyubahiro kijyana n’ubwitange.”
Papa Leo XIV yavuze ko guhura nabo byamuhaye umwanya wo kubashimira ku giti cye no mu izina rya Kiliziya, kubera serivisi nziza kandi y’agaciro bakomeza gutanga.
Yagaragaje ko ingendo za Papa ari ikimenyetso cy’ubutumwa bwa Mutagatifu Petero muri iki gihe, kuko aho ajya hose aba ajyanye ubutumwa bw’amahoro. Ati “Inzira anyuramo zigomba kuba ibiraro by’ubusabane, ibiganiro n’ubuvandimwe.”
Nubwo bimeze bityo ariko, Papa yanenze ikoreshwa ry’indege mu ntambara, aho zikoreshwa mu gutera ibisasu no guteza ubwoba.
Yagize ati “Indege zigomba guhora zitwara amahoro, ntizigire aho zihurira n’intambara! Nta muntu ukwiye kubaho afite ubwoba ko urupfu n’isenyuka bishobora kumugwaho bivuye mu kirere.”
Papa Leo XIV yanibukije ibihe bikomeye by’intambara zo mu kinyejana cya 20, zirimo n’Intambara z’Isi, aho ibitero by’indege byahitanye abantu benshi, agaragaza ko byari bikwiye kuba byararangiye burundu.
Ati “Nyuma y’ayo mateka ababaje, byari bikwiye ko gutera ibisasu hifashishijwe indege bihagarikwa burundu. Ariko biracyakomeje, ndetse n’iterambere mu ikoranabuhanga riri gushyirwa mu murongo w’intambara. Ibi si iterambere, ni ugusubira inyuma.”
Mu gusoza, Papa yongeye gushimira abakozi ba ITA Airways ku bufasha batanga mu kumushyigikira mu butumwa bwe bwo kwamamaza amahoro n’Ivanjiri.Yagize ati “Mu bihe turimo, ni ingenzi kurushaho gushyiraho inzira z’amahoro mu kirere. Ndabashimira kuko mu butumwa Nyagasani yampaye, nzi neza ko mbafiteho inkunga.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.