Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Menya amateka y'umunsi w'abakundana wa Saint Valentin

Kuri iyi tariki ya 14 Gashyantare, twizihiza abatagatifu babiri bitwa izina rya Valentini. Valentini w’i Roma wari umupadiri na Valentini w’i Terni bakunze kwitiranya na Valentini w’i Roma.

Menya amateka y'umunsi w'abakundana wa Saint Valentin
Menya amateka y'umunsi w'abakundana wa Saint Valentin

Valentini, umwepiskopi wa Terni mu Butaliyani, yabayeho mu gisekuruza cya III, akaba yarahowe Imana ku ngoma y’umwami w’abami witwaga Klaude II w’umu Goti (Claude II le Gautique). Ndetse bavuga ko yari umuganga, akaba yarakoraga n’ibitangaza byinshi.

Mu ntangiriro y’ubukirisitu, igihe mu Burayi hari ubupagani hafi ya hose, umwami w’abami Klode w’umu Goti wangaga abakirisitu urunuka, yaje gushyiraho itegeko ribuza abasore n’inkumi gushyingirwa kugira ngo abone abasore benshi bajya ku rugamba mu ntambara.

Nyuma y’iryo tegeko, Valentini w’i Terni we yarirenzeho akomeza gushyingira abakirisitu, maze iyo nkuru igera ibwami ko Valentini ashyingira abakirisitu ; nuko umwami yohereza abafata Valentini bakamufunga. Valentini yari yanze kumvira itegeko ry’umwami. Igihe yari afunze, yaje guhura n’umukobwa w’ushinzwe uburoko, uwo mukobwa Yuliya akaba yari yaravutse ari impumyi. Uwo mukobwa yaje kuganira na Valentini wari uri mu buroko, asaba Valentini kumugenekereza uko isi iteye. Uwo mukobwa yumvise agiriye impuhwe Valentini, maze amuzanira ifunguro uwo munsi wose ; maze bigeze ku mugoroba igitangaza gikorerwa uwo mukobwa. Urumuri rwanyuze mu madirishya rukiza uwo mukobwa. Nuko arasubiza ati : « ati ubu noneho ndabona isi imeze nk’uko wayimbwiye. Inkuru y’icyo gitangaza yaragiye igera mu matwi y’umwami w’abami Klode utarakundaga inkuru z’ibitangaza nk’izo, ahita ategeka ko umwepiskopi Valentini yicwa. Ku munsi yishweho yabanje gukubitwa inkoni nyinshi, nyuma acibwa umutwe. Hari mu mwaka wa 269.

Umuryango wose wa Yuliya wahise uhinduka abakirisitu bagiriye kubahaValentini. Mu mwaka wa 495, papa Jelaze wa I yafashe icyemezo cyo gukuraho umunsi mukuru w’abapagani w’imana yitwaga Fawunusi, bakaba barizihizaga urukundo n’uburumbuke, uwo munsi mukuru wabaga kuva ku itariki 13 kugeza 15 Gashyantare, maze awusimbuza umunsi mukuru w’abatagatifu 3 bitwaga ba Valentini bahowe Imana. Uyu munsi w’abakundanye watangiye kwizihizwa gutyo mu gisekuruza cya XIV, mu Bwongereza, aho ba Valentini na ba Valentina bahanaga udukarita tw’urukundo.

Ariko kuba mutagatifu Valentini ari umurinzi w’abakundana byashyizweho na Papa Alegizanderi wa VI mu mwaka w’1496.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose