Menya byinshi kuri Musenyeri Yozefu SIBOMANA wagizwe umurinzi w’Igihango
Tariki 12 Ugushyingo 2022, hatangajwe abarinzi b'igihango bashya 10 barimo Myr Yozefu Sibomana, wabaye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo hamwe n'abapadiri babiri n'umubikira umwe. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byaranze Musenyeri Yozefu Sibomana.
Musenyeri Sibomana Yozefu yavukiye i Save ku itariki ya 25 Mata 1915, abatizwa kuwa 28 Mata 1915.
Amashuri abanza yayize i Save, ayisumbuye ayiga mu Iseminari Nto ya Kabgayi mu mwaka wa 1926, ajya mu Iseminari Nkuru mu mwaka wa 1932, ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaserdoti ku itariki ya 25 Nyakanga 1940 i Nyakibanda.
Mu mwaka wa1951 ni bwo yabaye Igisonga (Vicaire Délégué) cya Musenyeri Deprimoz. Muri Mutarama 1961 ni bwo Nyirubutungane Papa Yohani wa XXIII, ubu ni umutagatifu, yamuhaye kuba Umunyagikari we (Camérier secret de sa Sainteté ) amugira Musenyeri by'icyubahiro. Tariki ya 21 Kanama 1961, atorerwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri nyuma y'urupfu rwa Nyiricyubahiro Musenyeri Bernardo Manyurane. Yahawe Ubwepiskopi tariki ya 3 Ukuboza 1961, intego ye iba "CUI CREDIDI" (NZI UWO NEMEYE). Yahamaze imyaka 7, maze mu w'1968, hashinzwe Diyosezi ya Kibungo, atorerwa kuyiyobora.
Yitangiye Abakristu ba Kibungo, ashinga za Paruwasi : Mukarange muri 1970, Rusumo na Rukira muri 1972, Rukoma muri 1975 na Kabarondo muri 1984. Yashishikariye gutegura abazaba Abasaserdoti ashinga Seminari nto y'i Zaza ku itariki ya 8 Ukuboza 1968. Musenyeri Sibomana yihatiye umurimo w'lyogezabutumwa, Abakristu bose barigishwa, bategurirwa n'amahugurwa y'ingeri nyinshi. Ubu bose bumvise uruhare bafite muri Kiriziya. Musenyeri Yozefu Sibomana yaranzwe iteka no kuba Umushumba ubumba ubushyo, ahereye ku bo bafatanya kuyobora abandi.
Abamenye Musenyeri Yozefu SIBOMANA, bamuzi nk’umurezi wa bose ariko cyane cyane urubyiruko, kuko yaharaniraga ko urubyiruko rugira umuco wo guharanira kugera ku bumenyi bwuzuye no kugira ishyaka ryo gutsinda byamurangaga.
Musenyeri Yozefu SIBOMANA yaharaniye kurwanya imikorere mibi yari yaramamaye bitaga “iringaniza”, iryo ni itegeko ryagenaga umubare w’abemererwa kwiga mu mashuri yisumbuye hashingiwe ku moko. Yarirwanyije cyane yemerera abana b’abatutsi kuza kwiga i Zaza bavuye mu mpande zose z’igihugu, ndetse n’ababaga batarakoze ikizami cyangwa ababaga birukanywe ahandi yabashakiraga umwanya, bito benshi batari kuzigera babona ishuri ukundi babona ihumure i Zaza.
Kuwa 25 Nyakanga 1990, yizihije Yubile y’impurirane y’imyaka 50 y’ubusaseridoti n’imyaka 75 y’amavuko maze kubera izabukuru, nk’uko amategeko ya Kiliziya abigena, asaba kuruhuka ku mirimo y'ubushumba. Ku itariki ya 25 Werurwe 1992, Nyirubutungane Papa Yohani Paulo II yemeye ubwegure bwe maze ajya mu kiruhuko cy’izabukuru, yimukira mu nzu y’amasaziro y’Umwepiskopi ucyuye igihe y’i Rwamagana, ari naho yitabye Imana atuye ku wa 09 Ugushyingo 1999.
Agizwe umurinzi w'igihango tariki 12 Ugushyingo 2022. Mu gisigo yatuwe n'Ihuriro Unity Club Intwararumuri, bagize bati "Igihe ibisahiranda byari byayagaye impinga n'impiri ku muhigo w'impingane Jenoside yeruye, wabaye umwungeri mwiza urwanya aya marorerwa amarere yafunze amarembo. N'igihe inzara y'ubwenge yari itwigarije yarengeye benshi batari bafite kivurira. Ntidushidikanya ko aruhukiye mu mahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.