Menya byinshi kuri paruwasi yahawe izina rya Bukunzi kwa Ndagano izina rifite amateka mu Rwanda
Tariki 15 Kanama 2022, Diyosezi ya Cyangugu yungutse paruwasi ya Bukunzi yisunze Bikira Mariya wajyanywe mu Ijuru. Iyi paruwasi yabaye iya 20 ya diyosezi ya Cyangugu ubu igize paruwasi 21, ikaba yarabyawe na Paruwasi ya Mwezi. Menya Byinshi kuri iyi paruwasi ifite izina ry'amateka rikomoka kuri Ndagano wari umuvubyi uzwi mu gihugu hose.
Icyifuzo cy'ishingwa rya Paruwasi ya Bukunzi cyatangiye mu mwaka wa 2009. Ubwo Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Damascène BIMENYIMANA, twibukana icyubahiro, wari Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yasuraga Santrali ya Nkungu, yo muri paruwasi, agatangiza imirimo yo kubaka Shapeli ya Santrali ya Nkungu, ku wa 16 Werurwe 2009, abakristu bo muri ako karere k’ubutumwa bamugejejeho icyifuzo cyo gushinga paruwasi muri ako karere. Iki cyifuzo kandi cyongeye gushyikirizwa Umwepiskopi mu mbwirwaruhame yagejejweho n’abakristu ba Santrali ya Nkungo, mu muhango wo guha umugisha shapeli ya Santrali, ku wa 05 Kanama 2012.
Icyifuzo cyo gushinga Paruwasi cyakomeje kugarukwaho mu nama Nkuru ya Paruwasi ya Mwezi, mu bihe bitandukanye. Twavuga cyane cyane mu gihe cy’urugendo rwa Yubile y’imyaka 75 ya paruwasi ya Mwezi, (2017-2019). Mu myanzuro y’umwaka wa Yubile yatarangarijwe imbaga y’abakristu ba Paruwasi ya Mwezi na Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro wari Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, icyo cyifuzo cyagarutsweho.
Inama Nkuru ya Paruwasi ya Mwezi yateranye ku wa 19 Kanama 2021, yasabye Padiri Noheli BIZABAVAHO, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya mwezi kugeza ku Mwepiskopi, icyifuzo cyo gushinga paruwasi i Nkungu. Nyuma yo gusuzuma neza icyo cyifuzo, Padiri Mukuru afatanyije n’abapadiri bafatanyije ubumwa muri Paruwasi ya Mwezi, basanze icyo cyifuzo gikwiye, cyane cyane muri ibi bihe ikenurabushyo risaba kwegera abakristu, maze agishyikiriza Umwepiskopi.
Abo bakristu kandi bifuje ko, nk’uko byakunze kugarukwaho mu bihe binyuranye, iyo paruwasi yakwitwa Bukunzi aho kwitwa Nkungu. Zimwe mu mpamvu batanze, ni uko Izina Bukunzi rifite igisobanuro mu mateka y’u Rwanda akomoka ku mutware Ndagano wari uzwiho kuba umuvubyi w’imvura mu gihugu hose. Aho Shapeli ya Santrali ya Nkungu yubatse ni i Bukunzi nyirizina kwa Ndagano, hari abuzukuru be, yewe ndetse n’akagezi k’amariba ya Bukunzi karacyahari. Ikindi kandi, Bukunzi ni izina riatera urujijo kuko nta handi hantu henshi hafite iryo zina mu Rwanda.
Ku itariki 03 Mata 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Édouard SINAYOBYE, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, yagiriye uruzinduko rw’ikenurabushyo muri Santrali ya Nkungu. Muri urwo ruzinduko, abakristu ba Santrali za Nkungu, Nyamubembe na Gahati bari bateraniye i Nkungu, bongeye kumugezaho icyifuzo cyo gushinga paruwasi muri ako karere, nk’uko bari barabisabye abamubanjirije.
Bamugezaho icyo cyifuzo, bagaragaje ko bategerezanyije icyizire umwanzuro azabaha. Bamwijeje kandi ko, bakurikije ishyaka n’urukundo basanzwe bafitiye Kiliziya, igihe baba babonye igisubizo cyemera ko hashingwa paruwasi ya Bukunzi, biteguye gukora batiganda. Mu bigaragara baheraho ni icumbi ry’abapadiri kuko shapeli ikomeye. Ku bufatanye bw’abakristu, bafite aho bakubaka, kandi bakomeje no kwagura imbago z’ubutaka bwa Santrali.
Icyifuzo cyo gushinga Paruwasi Bukunzi cyaganiriweho kandi cyemezwa mu nama y’abagize Inama y’abajyanama ba Diyosezi mu nama yateranye ku wa 11 Mata 2022. Mu ibaruwa yo ku wa 13 Mata 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Édouard SINAYOBYE yandikiye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mwezi, yamunyesheje ko icyifuzo cyo gushinga Paruwasi ya Bukunzi cyemejwe. Iyo nkuru itangarizwa abakristu bo mu karere k’ubutumwa ka Bukunzi ku wa 17 Mata 2022 ku munsi Mukuru wa Pasika.
Nyuma yo kwemeza ko paruwasi ya Bukunzi yashingwa, Ubuyobozi bwa Diyosezi buramutse bubishimye, hakurikijwe ibyabajijwe abakristu, hifujwe ko iyi Paruwasi yaragizwa Bikira Mariya wajyanywe mu Ijuru (Notre Dame de l’Assomption)/Mutagatifu Yozefu (Saint Joseph).
Paruwasi ya Bukunzi ihana imbibi mu Burasirazuba na Paruwasi ya Mwezi, mu Burengerazuba igahana imbibi na Paruwasi ya Nyakabuye, mu Majyaruguru ihana imbibi na Paruwasi ya Mibirizi yo, naho Mu majyepfo yayo, igahana imbibi na Paruwasi ya Nyakabuye yo muri Diyosezi ya Cyangugu.
Paruwasi ya Bukunzi ifite Santrali ebyiri ari zo: Santrali ya Nkungu na Santrali Nyamubembe. Ikagira n'imiryango remezo 65. Ifite kandi ikigo nderabuzima cya Nkungu ndetse n'ishuri rya Groupe Scolaire Bon-Pasteur Nyamubembe. Ifite n'ibindi bitandukanye birimo amasambu n'ishyamba byunganira paruwasi mu bikorwa bitandukanye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.