Meya wa Nyaruguru Asaba Abashoramari Gushora Imari i Kibeho: Haracyari Ikibazo cy’Amahoteri n’Amaresitora
Ku wa 11 Ukwakira 2025, ubwo yifatanyaga n'abakarisimatike basaga ibihumbi icyenda (9,000) bari bitabiriye urugendo nyobokamana ku butaka butagatifu i Kibeho, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yasabye abashoramari b’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gushora imari mu bikorwa bifasha abagana Kibeho, by'umwihariko mu bijyanye n’amaresitora n’amahoteri.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uru rugendo, Dr. Murwanashyaka yashimye intambwe imaze guterwa mu guteza imbere Kibeho binyuze mu bikorwa remezo Leta y’u Rwanda yashyizeho, birimo umuhanda wa kaburimbo, amashanyarazi n’amazi meza.Gusa, yagaragaje ko hakiri icyuho mu bijyanye n’ibikorwaremezo byakira abantu, cyane cyane amahoteli n’amaresitora.
Yagize ati"Ababizi, kugera hano i Kibeho mbere byabaga bigoranye, kuva I Huye kugera hano ikibeho twakoreshaga amasaha ane, none ubu ni iminota 25. Ubu turishimira ko umuhanda wa kaburimbo waje, amazi arahari, amashanyarazi arahari. Ariko noneho igikenewe ni uko n’amahoteri yiyongera kugira ngo abantu babone aho bacumbika, ndetse n’amaresitora aciriritse atuma buri wese yisanzura."
Uyu muyobozi yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wabaye imbarutso y’iri terambere. Ariko ashimangira ko iterambere risaba uruhare rwa buri wese, bityo abashoramari bakwiye gukomerezaho.
“Dufite amazi, amashanyarazi, imihanda myiza... ubu Kibeho iracaniye. Ariko ibikorwa bikurura abagana aha ni bike. Ndahamagarira abashoramari kumva uruhare rwabo kugira ngo Kibeho ikomeze gutera imbere nk’ubutaka butagatifu. Twubake amahoteli, amarestora, n’ibindi bikenerwa."
Ibi byashimangiwe kandi na bamwe mu bitabiriye urugendo nyobokamana barimo Nsengiyumva Bonaventure, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu mu Rwanda . Yavuze ko ikibazo cy’amacumbi n’ibiribwa gikomeje kuba ingorabahizi muri Kibeho, cyane iyo abantu benshi bahateraniye.
Yagize ati“nk’ubu uyu munsi twahahuriye dusaga ibihumbi ikenda, benshi twabuze aho turara kuko hari n’abavandimwe bacu bari baturutse mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda aho kurara hake bari bahafashe. Hari n’abaturutse mu bihugu duturanye babuze aho barara. Hakenewe amahoteli n’amaresitora aciriritse."
Yakomeje yibutsa ko kwigira ari imwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda, bityo abafite ubushobozi mu ihuriro ry’ivugururwa muri roho mutagatifu basabwa kugira uruhare mu guteza imbere Kibeho.
“Perezida yaduhaye umuhanda, amazi n’amashanyarazi... ese na resitora dutegereze ko azaziduha? Oya, badutoza kwigira. Ni twe tugomba gukora ibyo dushoboye, tugatera imbere ariko tunasenga."
Kibeho ni ahantu hihariye ku bw’uruhare rwayo mu mateka y’ukwemera Gatolika mu Rwanda no ku Isi nk'ahantu umubyeyi Bikira Mariya yakandagiye. Hasurwa n’abantu baturutse imihanda yose, barimo n’abanyamahanga. Hakira abarenga ibihumbi 500 buri mwaka, abandi ibihumbi amagana bakaba bahagana mu minsi mikuru nk’Umunsi w’ijyanwa mu ijuru kwa Bikira Mariya, aho ubwitabire bushobora kurenga ibihumbi 85 ku munsi umwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.