Mgr Baltazar arahamagarira abanyamakuru Gatolika gufata imbuga nkoranyambaga nk’ahantu hashya ho kwamamariza Ivanjili
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Mgr Baltazar Ntivuguruzwa, arahamagarira abanyamakuru Gatolika gufata imbuga nkoranyambaga nk’ahantu hashya ho kwamamariza Ivanjili, aho kuzirebera gusa nk’ibikoresho by’itumanaho.
Ibi yabigarutseho ku wa mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Gatolika bahagarariye abandi, bari bateraniye ku Kicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda giherereye ku Ruyenzi muri Diyosezi ya Kabgayi, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, umurinzi n’umuvugizi w’abanyamakuru n’abanditsi Gatolika, usanzwe wizihizwa tariki ya 24 Mutarama buri mwaka.
Mgr Baltazar yagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zitakiri igikoresho gusa, ahubwo zabaye umwanya mugari w’umuco n’imibereho y’abantu, bityo Kiliziya ikaba igomba kuhaba mu buryo bufatika.
Ati “Imbuga nkoranyambaga ntizikiri igikoresho gusa, zabaye umwanya w’umuco mu bantu n’imibereho yabo. Ni ho ibitekerezo by’abantu bivukira kandi bigakurira, ni ho umubano w’abantu usigaye wubakirwa, ndetse ni ho benshi bashakira icyabayobora cyangwa icyerekezo cy’ubuzima.”
Yibukije ko Kiliziya ihamagarira abashinzwe itangazamakuru n’itumanaho gufata inkoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga nk’ahantu hashya ho kwamamaza Ivanjili, yise “Nouvelle Aeropage de la mission”.
Ati “Kiliziya irahamagarira abashinzwe itangazamakuru n’itumanaho gufata inkoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga nk’ahantu hashya ho kwamamaza Ivanjili.”
Ati “Kiliziya irahamagarira abashinzwe itangazamakuru n’itumanaho gufata inkoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga nk’ahantu hashya ho kwamamaza Ivanjili.”
Yavuze kandi ko kutahaba byasiga umwanya wifashishwa mu kuyobya imitima n’ibitekerezo by’abantu mu nzira zidahuza n’agaciro ka muntu n’indangagaciro z’Inkuru Nziza.
Ati “Kubura aho hantu byasobanura gusigira abandi amahirwe yo kuyobora imitima y’abantu n’ibitekerezo byabo rimwe na rimwe mu nzira zitubaka kandi zidahuza n’agaciro ka muntu n’indangagaciro z’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Tugomba rero kuhaba.”
Mgr Baltazar yasobanuye ko Kiliziya idasaba gusa abanyamakuru kuba ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ibasaba kuhaba mu buryo bwa gikristu burangwa n’ubuhamya n’indangagaciro.
Ati “Kiliziya ntibatezeho gusa kuhaba, ahubwo ibatezeho kuhaba mu buryo bwa gikristu, muha imbaraga ubuhamya kurusha amagambo, mukoresha amagambo anoze kandi yubaka aho gusenya, murangwa n’imvugo yuje icyubahiro no mu gihe hari ukutumvikana.”
Yongeyeho ko itumanaho rikwiye gushingira ku kumva abandi no kwegera cyane cyane abari ku nkombe z’imibereho.Ati “Mwubake itumanaho rishingiye ku kumva abandi, ku kwegera abantu cyane cyane abatereranwe, abatagira kivurira no kurangwa n’impuhwe.”
Agaruka ku mbogamizi z’itumanaho ryo muri iyi si y’ikoranabuhanga, Mgr Baltazar yagaragaje ko umuvuduko w’ibitangazwa ushobora gushyira mu kaga ukuri.Ati “Impinduramatwara y’imbuga nkoranyambaga izana n’imbogamizi zikomeye. Icya mbere ni umuvuduko w’ibitangazwa. Gutangaza vuba ntibigomba na rimwe gusimbura ubushishozi. Kiliziya ibatezeho guhagarara ku kuri no kwirinda igitutu cy’ako kanya.”
Yavuze kandi ku mbogamizi yo gukinisha amarangamutima, ashimangira ko gukora ku mitima y’abantu bitavuze kuyikinisha.Ati “Imbuga nkoranyambaga zikunda gushishikariza ibyibanda ku marangamutima, ariko gukora ku mitima y’abantu ntabwo bivuze kuyikinisha. Itangazamakuru Gatolika rigomba gukomera ku nshingano zo kwigisha, guhugura no kubaka.”
Indi mbogamizi ikomeye yagarutseho ni amacakubiri ashobora guterwa no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga.Ati “Imbuga nkoranyambaga, iyo zikoreshejwe nabi, zitanya imbaga aho gukoranyiriza hamwe imbaga. Zongera imyumvire itatanya ku buryo bukabije, rimwe na rimwe bigatera guterana amagambo n’intonganya.”
Muri urwo rwego, Kiliziya ihamagarira abanyamakuru Gatolika kuba abubatsi b’amahoro n’ibiraro hagati y’abantu.
Ati “Kiliziya ihamagarira abashinzwe itangazamakuru Gatolika kuba abubatsi b’ibiraro, nk’uko Papa Leo wa XIV abiduhamagarira, kuba abubatsi b’amahoro bashyira imbere ibiganiro n’ubwumvikane aho gushyira imbere impaka n’amagambo akomeretsa.”
Mgr Baltazar yashimangiye ko ukwemera kudahuza n’ubunebwe, bityo abanyamakuru bagahamagarirwa ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru.Ati “Kiliziya ibatezeho urwego rw’ubunyamwuga rwo hejuru, kuko ukwemera kutajya imbizi n’ubunebwe cyangwa kudatunganya neza inshingano.”
Yanasabye amahugurwa ahoraho no kugira ubushishozi bwuzuye mbere yo gutangaza.
Ati “Turahamagarirwa amahugurwa ahoraho kugira ngo dusobanukirwe indimi n’imikorere mishya y’itumanaho. Turasabwa kugira ubushishozi bw’ubwenge, umutima na roho mbere yo kugira icyo dutangaza.”
Yashimangiye ko ubudahemuka n’ubunyakuri mu mibereho ari byo shingiro ry’ikizere abanyamakuru bagirirwa.Ati “Kurangwa n’ubudahemuka, ubudahinyuka n’ubunyakuri mu mibereho yanyu ni ingenzi, kuko ikizere mugirirwa gishingira no ku buhamya mutanga mu mibereho yanyu.”
Yasoje ahamagarira abanyamakuru Gatolika kuba abahamya b’amizero no kuba ijwi ry’abatagira ijwi.Ati “Binyuze mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, muhamagarirwa kuba ijwi ry’abatarigira, kurengera icyubahiro n’agaciro bya muntu, guteza imbere ikiza rusange no kwamamaza indangagaciro z’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu.”
Yagaragaje ko impinduramatwara y’ikoranabuhanga ari amahirwe akomeye iyo yakiriwe kandi igakoreshwa mu rumuri rw’Ivanjili.Ati “Impinduramatwara y’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga ni amahirwe akomeye iyo yakiriwe kandi igakoreshwa n’abagabo n’abagore bashikamye ku Ivanjili, biyemeje kuba abahamya bayo mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.