Mgr Balthazar, yijeje ibisubizo ku mbogamizi z’abantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Kamonyi
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Kamonyi barasaba gufashwa gukurirwaho inzitizi zikomeje kubadindiza mu nzira y’iterambere n’imibereho myiza. Ubusabe bwabo burashingira cyane cyane kuri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, nk’urwego ruyoboye ibikorwa byo kubitaho no kubongerera ubushobozi.
Byagarutsweho ku munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga kuwa 03 Ukuboza 2025.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Kamonyi, Bwana Nzigiyimama Michel, avuga ko zimwe mu mbogamizi zikomeye bakibona ari izijyanye n’utugare tw’abafite ubumuga, mu bikorwaremezo mu mashuri n’ibindi.
Yahereye ku tugare dufasha abantu bafite ubumuga ati “Utugare turahenda kandi iyo tugize ikibazo ntaho dufite twadukoresha. Iyo tugize ikibazo, uwakoreshaga akagare arongera akagendera hasi. Hari n’aho tutabasha kugera bitewe n’imiterere y’aho dutuye.”
Ku bijyanye n’ibikorwaremezo, yashimye ko mu nzego za Leta hari intambwe ishimishije, kuko inyubako nshya ziri kubakwa zinashyirwamo inzira z’abantu bafite ubumuga. Gusa yagaragaje ko mu bikorera hakiri icyuho.
Ati “Hari aho ujya gushakira serivisi mu nzu y’ubucuruzi ugasanga umuntu ufite ubumuga atahagera.”
Mu burezi, yavuze ko amashuri yihariye yafasha abantu bafite ubumuga akiri macye, bityo hakenewe ubufatanye bwa Diyosezi ya Kabgayi yubaka amashuri menshi mu karere.
Ati “Turifuza amashuri adaheza. Ategura abafite ubumuga bwo kutumva mu rurimi rw’amarenga, abafite ubumuga bwo kutabona bakigishwa Braille, n’abandi bafite ibindi bibazo.”
Yongeyeho ko n’ababashije kwiga bagihura n’ibibazo byo gukomeza mu mashuri makuru.
Ati “Hari nk’umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe ufata amanota 47, agasibizwa, bityo bigatuma asubira inyuma. Twifuza ko habaho umwihariko nk’uko ubaho ku bakobwa n’abagore bashyirirwaho amanota fatizo.”
Nzigiyimama yavuze kandi ko Akarere konyine katabasha guhaza ibikenerwa byose by’abantu bafite ubumuga nko kubona inyunganirangingo, insimburangingo, ubufasha mu kwishyura amashuri no kwivuza. Yahamagariye abafatanyabikorwa gukomeza kubaba hafi kugira ngo nabo batange umusanzu mu iterambere ry’igihugu
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko ubusabe bwatanzwe bwakiriwe kandi ko Diyosezi yiyemeje kubikurikirana ikabyitaho binyuze mu nzego zayo.
Ati “Ibijyanye n’amashuri adaheza byaratangiye, kandi hari ahagaragara urugero rw’ibyakozwe. Nasabye Caritas n’ushinzwe amashuri muri Diyosezi kurushaho kubinoza mu mashuri menshi ya Kabgayi. Izo mbogamizi tuzazifatanya tugende tuzikuraho.”
Yakomeje avuga ko bazakorana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kugira ngo haboneke abarimu babihuguriwe bashobora kwita ku bafite ubumuga mu mashuri by’umwihariko.
Musenyeri Ntivuguruzwa yanatangaje ko Diyosezi ifite umushinga wo kubaka ikigo mpuzabikorwa cy’abantu bafite ubumuga kizubakwa i Kabgayi. Iki kigo kikazafasha imiryango inyuranye ihagarariye abantu bafite ubumuga kugira aho ihurira, igahuza imbaraga n’ibitekerezo bityo ibikorwa bikorwe neza kandi mu buryo burambye
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.