Mgr Joachim Ntahondereye yatorewe kuba Perezida w’ihuriro ry’abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Congo
Musenyeri Joachim Ntahondereye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Muyinga mu Burundi, yatorewe kuba Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi Gatolika bo muri Afurika yo hagati (ACEAC).
Ibi byemejwe mu nama y’Abepisikopi bahagarariye abandi muri ACEAC, rihuza Abepisikopi bo mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yashoje imirimo yayo kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025.
Iyo nama yabereye i Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yemeje ishyirwaho rya komite nshya izayobora ACEAC mu gihe kiri imbere. Muri iyo komite, Musenyeri Joachim Ntahondereye yatorewe kuba Perezida
Abandi bagize komite nshya y’ubuyobozi ni Musenyeri Willy Ngumbi, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Goma muri RDC, watorewe kuba Visi Perezida wa mbere wa ACEAC, ndetse na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo mu Rwanda, watorewe kuba Visi Perezida wa kabiri.
Iyi komite nshya isimbuye ubuyobozi bwari busanzwe buyobora iri huriro, bwari buhagarariwe na Musenyeri José Moko Ekanga, Visi Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Iri huriro ry’abepiskopi Gatolika bo muri Afurika yo hagati (ACEAC), rifite inshingano zo guteza imbere ubufatanye hagati y’Inama z’Abepisikopi bo mu bihugu bigize Afurika yo hagati aribyo u Rwanda, u Burundi na Congo, cyane cyane mu bijyanye n’ubwiyunge, amahoro, ubutabera n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Iri huriro rigira uruhare runini mu guhuza ijwi rya Kiliziya Gatolika mu karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko mu gihe aka karere gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke n’amakimbirane ashingiye ku mateka n’inyungu za politiki n’ubukungu.
Abepisikopi bitabiriye iyo nama bagaragarije komite nshya icyizere cyo gukomeza kuyobora ACEAC mu murongo wo gushimangira amahoro arambye, ubusabane n’ubufatanye hagati y’amadiyosezi n’ibihugu bigize iri huriro.
Mu Rwanda, uretse Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo uri muri komite nshya iyoboye ACEAC, hari n’abandi Banyarwanda bafite inshingano muri iri huriro. Abo barimo Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda no mu karere ka Afurika yo hagati, ndetse na Padiri Oscar Kagimbura, Umuyobozi wa Caritas mu Rwanda akaba anayiyoboye muri ibi bihugu bitatu
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.