Mgr Musengamana yasabye Abalayiki kuba abahamya b’ukwemera muri iyi si yugarijwe n’impinduka n’ubuhakanyi
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, muri Diyosezi ya Byumba, hahimbarijwe ibirori bikomeye bya Yubile y’Abalayiki ku rwego rw’igihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umulayiki mu buzima n’ubutumwa bwa Kiliziya.”
Ni ibirori byitabiriwe n’Abepiskopi batandukanye barimo Musenyeri Vincent Harolimana wa Ruhengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ari nawe wayoboye Igitambo cya Misa cyabibimburiye.
Abandi bari bamukikije barimo Mgr Balthazar Ntivuguruzwa wa Kabgayi, Mgr Jean Bosco Ntagungira wa Butare, Mgr Edouard Sinayobye wa Cyangugu, Mgr Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo, Mgr Papias Musengamana wa Byumba, Mgr Célestin Hakizimana wa Gikongoro, Mgr Jean Marie Vianney Twagirayezu wa Kibungo, n’abandi barimo abari mu kiruhuko cy’izabukuru nka Mgr Servilien Nzakamwita, Mgr Anastase Mutabazi na Mgr Kizito Bahujimihigo.
Mu nyigisho ye ijyanye n’ibi birori, Mgr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, yagarutse ku bihe Kiliziya n’Isi biri kubamo muri iki gihe, asaba abalayiki gukomeza kuba abahamya b’ukwemera muri sosiyete yugarijwe n’impinduka n’imyumvire mishya idahuje n’Ijambo ry’Imana.
Ati “Turi mu bihe by’impinduka mu myumvire, imibereho n’imikorere y’abantu bigenda bigaragaza guhakana no gutera umugongo Imana n’ibyayo,”
Yakomeje agira ati “Turi mu isi yuzuye ubuhakanyi n’ubugomeramana aho umuntu yigira igipimo cya byose, ndetse akigisha n’abandi kwibwira ko bashobora kubwira Imana icyo igomba gukora.”
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yavuze ko impinduka ziri mu isi zigaragaza ko abantu benshi barimo gutakaza indangagaciro z’ubukristu, ndetse imwe mu miryango n’ingo zisenywa n’imyumvire mishya idashingiye ku rukundo no ku kwemera.
“Isi y’ubu irimo guhinduka gukomeye, byugarije umuryango nyarwanda n’uw’Isi yose. Turabona intambara, amacakubiri, ivangura n’ubusumbane. By’umwihariko, hari abashaka gusenya indangagaciro zubakiye ku rukundo n’ubuvandimwe by’abashakanye n’imiryango Gatolika,”
Mgr Musengamana yasabye abalayiki kutayobywa n’ibihe, ahubwo bagaharanira gukomeza kuba urumuri n’umunyu mu muryango nyarwanda no ku Isi muri rusange:
Ati “Yezu arabikubwira wowe murezi, wowe mulayiki, wowe mukateshisti, wowe muyobozi mu nzego za Kiliziya – mujye muba abahamya b’ukwemera mu gihe Isi yacu igenda yibagirwa Imana.”
Mgr Papias yibukije abalayiki ko kuba muri Kiliziya atari izina cyangwa icyubahiro, ahubwo ari ubutumwa buvuye ku Mana kandi bugamije gukomeza umurimo wa Kristu mu Isi.
Yakomeje abasaba ko iyi yubile y’imyaka 125 ishize Inkuru Nziza igeze mu Rwanda yababera umwanya wo kwisuzuma, bibaza ku mbuto Ijambo ry’Imana ryabobye mu mitima yabo, mu mibereho no mu mibanire yabo n’Imana
Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’Igihugu, abihayimana n’abiyeguriyimana, abalayiki baturutse mu maparuwasi yose yo mu gihugu. Abo bose bashimye uburyo yubile yabaye umwanya wo kongera kwiyibutsa indangagaciro z’ubukristu no gusabana nk’abagize umuryango umwe wa Kiliziya.
Mgr Musengamana yasabye ko aya mahirwe y’imyaka 125 y’Inkuru Nziza mu Rwanda yasigira abalayiki ubushake bushya bwo guhamya Kristu aho bari hose, haba mu miryango, mu mirimo cyangwa mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Ni ngombwa ko tubera abandi urumuri. Twese duhamagarirwa kuba intumwa z’amahoro, urukundo n’ukwemera mu buzima bwa buri munsi,”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.