Mgr Willy Ngumbi wa Diyosezi ya Goma muri DRC yifatanyije na Diyosezi ya Cyangugu mu kwibuka Padiri Ubald Rugirangoga
Kuri uyu wa 7 Mutarama 2026, Nyiricyubahiro Musenyeri Willy Ngumbi, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba na Visi-Perezida wa kabiri w’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na RD Congo (ACEAC), yifatanyije na Diyosezi Gatolika ya Cyangugu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya gatanu Padiri Ubald Rugirangoga, wabereye kuri Centre Ibanga ry’Amahoro, iherereye muri iyo diyosezi.
Muri uyu muhango kandi Musenyeri Willy Ngumbi yari aherekejwe n’intumwa zaturutse muri Arikidiyosezi ya Bukavu, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Musenyeri Willy Ngumbi yatangaje ko yishimiye cyane kuba yitabiriye iki gikorwa mu izina rya ACEAC. Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye n’ibyishimo bikomeye kuri njye kuba mpagaze hano, mvuga mu izina rya ACEAC, Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi bo muri Afurika yo Hagati, rihuza abepisikopi bo mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.”
Yabanje gushimira Imana ku mpano yahaye Kiliziya n’akarere k’Ibiyaga Bigari mu butumwa bwa Padiri Ubald Rugirangoga, washinze Ikigo cy’Ibanga ry’Amahoro, anashimira Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye wa Diyosezi ya Cyangugu ku kuba yarateguye uyu muhango ufite agaciro karenze imbibi z'iyo diyosezi, ugafata n’akarere kose k’Ibiyaga Bigari.
Musenyeri Willy Ngumbi yibukije ko ikibazo cy’amahoro kiri ku isonga ry’ibikorwa bya gishumba by’Abepisikopi ba ACEAC, cyane cyane mu karere kamaze imyaka irenga 30 kibasirwa n’intambara, umutekano muke n’ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu. Yagaragaje ko abakardinali n’abepisikopi bo mu Rwanda, u Burundi na RD Congo bahisemo guhuza imbaraga zabo kugira ngo bashyire imbere inzira y’amahoro n’ubwiyunge, binyuze mu gukemura amakimbirane mu buryo butarimo urugomo.
Yagize ati “amahoro arambye ntashobora kubakwa hatitawe ku mbabazi, ubwiyunge n’indangagaciro z’urukundo rwa kivandimwe, ubumwe n’imibanire myiza hagati y’abaturage b’akarere.”
Mu rwego rwo kugera kuri iyo ntego, yasobanuye ko abepisikopi bakorera mu byerekezo bibiri by’ingenzi: gukorera ubuvugizi amahoro ku rwego rwa politiki, no gukorana n’abaturage mu kubaka imibanire irambye irangwa n’amahoro. Ni muri urwo rwego, guhera mu 2024, hashyizweho “Imigambi y’Amahoro” (Noyaux de Paix) muri izi diyosezi ziri ku mipaka, ndetse n’inzego z’ubufatanye bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu bitatu.
Iyi mirimo ikorwa binyuze muri Komisiyo y'Ubutabera n’Amahoro ya ACEAC, ifite inshingano zo gukangurira inzego zitandukanye n’abaturage kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane himakazwa amahoro mu karere.
Musenyeri Willy Ngumbi yagaragaje ko ibikorwa bya ACEAC byibanda ku byihutirwa bibiri by’iyogezabutumwa: guteza imbere ihuriro n’ubufatanye hagati ya diyosezi, by’umwihariko binyuze mu guhana abaseminari n’abapadiri, no kwita ku burere bw’urubyiruko mu miryango hagamijwe kurera abana n’urubyiruko mu ndangagaciro za gikristu zirimo ubumwe, ubutabera, urukundo, imbabazi n’ubuvandimwe.
Yasoje ubutumwa bwe yibutsa amagambo ya Mutagatifu Tereza wa Kalikuta, agira ati “Niba ushaka guhindura isi, banza wihindure wowe ubwawe,” ashimangira ko amahoro atangirira ku muntu ku giti cye, binyuze mu kwakira no gutanga imbabazi
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.