Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Minisitiri Bizimana arashima ubutwari bwaranze Abenebikira mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku mugoroba wo kuri  uyu wa 6 Ugushyingo 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, habereye umuhango wo kumurika igitabo gishya cyanditswe na Sœur Anna Beatha Murekatete, wo mu muryango w’Ababikira  b’Abenebikira, cyitwa “Le Génocide commis contre les Tutsi au Rwanda: Contribution des Benebikira à la protection des victimes et à la reconstruction du pays.”

Minisitiri Bizimana arashima ubutwari bwaranze Abenebikira mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Minisitiri Bizimana arashima ubutwari bwaranze Abenebikira mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Iki gitabo gishya gisesengura uruhare rukomeye rw’Ababikira b’Abenebikira mu gucumbikira, kurengera no gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe no mu bikorwa byo gufasha igihugu kongera kwiyubaka nyuma yayo.

Sœur Murekatete yavuze ko yanditse iki gitabo agamije gusangiza abanyarwanda n’isi yose ubuhamya bw’ukuntu Ababikira b’Abenebikira bitanze batizigamye kugira ngo barengere ubuzima bw’Abatutsi bahigwaga n'uburyo bagize uruhare kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yashimye cyane umusanzu w’Abenebikira mu gihe cya Jenoside no mu kubaka igihugu nyuma yayo.

Yagize ati “Icyo nashakaga ni ukugaragaza ko n’ubwo hari abanyarwanda bakoze jenoside , hari n’abandi b’inyangamugayo, by’umwihariko abihayimana b’Abanebikira, bahisemo kurengera ubuzima aho kugira ngo babure umutima. Ni amateka tugomba gusigasira kugira ngo ubumuntu butazibagirana.”

Yagize ati “Iki gitabo cyawe nagisomye inshuro ebyiri. Icyambere ni ukugushimira wowe ubwawe — kwandika biraruhije, cyane cyane iyo umuntu agaruka ku mateka amuteye intimba. Ariko wabikoze uhamya ukuri,”

Minisitiri Bizimana,yakomeje ashimira Abenebikira bo mu Rwanda kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa mu burezi, mu buvuzi, mu mibereho myiza n’imirire y’abana, avuga ko ibyo bikorwa byose bifite akamaro gakomeye ku muryango nyarwanda.

Ati“Abenebikira, mu mateka y’u Rwanda, mufite amateka meza kandi akomeye. Hari ibyiza byinshi byavuzwe kandi bigaragara mu bikorwa byanyu — haba mu burezi, mu buvuzi, mu mibereho myiza y’abaturage, no mu kwita ku mirire y’abana bato. Ibyo bikorwa mwagiye mukora hirya no hino, muyobora ibigo n’amashami atandukanye yita ku mibereho y’abana n’imiryango, ni ibikorwa bifite akamaro gakomeye ku muryango nyarwanda n’igihugu muri rusange.”

Mu gushimangira uruhare rwabo mu gihe cya Jenoside, Minisitiri Bizimana yagarutse ku rugero rudasanzwe rw’abenebikira bo ku kigo cyabo i Save, barokoye abatutsi barenga 270, babarinda kwicwa n’interahamwe.

Yagize ati “Kurokora abatutsi barenga 270 mu kigo cy’i Save gusa, bikorwa n’umuryango w’abihayimana, ntayindi kongregasiyo imeze ityo. Muri abo gushimwa cyane,”

Yavuze kandi ko kuba mu gitabo havugwamo amateka y’abihayimana batahigwaga bagize ubutwari, nka Padiri Augustin Nkezabera na Sœur Griet Bosmans,umubiligikazi, bigaragaza ukuntu no mu mwijima wa Jenoside habonetse abitanze ku bw’ubuzima bwa bagenzi babo.

Ati“Nakunze cyane uburyo amateka agaragara mu bice bitandukanye by’u Rwanda uko mwayabonye n’uko yagenze. Mwavuze n’ishuri ry’i Muramba — ahantu hari amateka akomeye. Padiri Augustin Nkezabera, hamwe na Sœur Griet Bosmans w’Umubiligikazi(wari mu babikira mu ba Auxiliaire de l'Apostolat), bari abantu bihariye mu kwitangira abandi. Yari umwe mu bitangiye ubuzima bw’abandi batizigamye. Abo bombi barwanye ku Batutsi, ku buryo Padiri Nkezabera we yishwe hamwe n’Abatutsi mu ntangiriro za Jenoside. Kuba abo bantu mwabahaye umwanya muri iki gitabo ni ikintu cyiza cyane — kuko kigaragaza ko no muri wa mwijima wa Jenoside, hari abagaragaje ubumuntu bw’ukuri, bakaba koko Abihayimana mu buryo bwuzuye.”

Dr Bizimana yasoje ashimira Abenebikira kuba baririnze kwanduzwa n’urwango rwari rwarakwirakwiye mu gihugu, bakarinda “ikiremwamuntu” nk’uko inshingano z’abihayimana zibibategeka.

“I Nyarubuye, interahamwe mbere yo kwica Abatutsi bari bahahungiye, zabanje gufata ishusho ya Bikira Mariya zirayimenagura. Zahise zivuga ngo ‘twishe uwabarindaga, uwari ubakingiye mu ijuru twamwishe, ahasigaye nimwice.’Ariko mwebwe Abenebikira b' i Save, Bikira Mariya mwiragije ni we wabahaye imbaraga. Kandi kumwiyambaza, uko mwabigenje icyo gihe, byagaragaje ko byabagiriye akamaro. Muzakomereze aho.”

Uretse kurengera abahigwaga, Abenebikira bagaragaje uruhare rukomeye mu kongera kubaka sosiyete nyarwanda nyuma ya Jenoside. Binjiye mu bikorwa by’uburezi, ubuzima, ubuvuzi, n’imishinga y’ubumwe n’ubwiyunge, basigasira isura y’ubupfura n’urukundo.

Iki gitabo cya Sœur Murekatete kitezweho gufasha urubyiruko n’abashakashatsi kumenya ukuri ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko ku ruhare rw’abihayimana mu kurengera ubuzima no guteza imbere ubumuntu.

Sr Anna Beata Murekatete amurika igitabo
Sr Anna Beata Murekatete amurika igitabo
Abo mu muryango w'Abenebikira bitabiriye uyu muhango
Abo mu muryango w'Abenebikira bitabiriye uyu muhango
Sr Murekatete ashyira umukono mu gitabo yanditse
Sr Murekatete ashyira umukono mu gitabo yanditse
Inshuti n'abavandimwe baje gushyigikira Sr Murekatete
Inshuti n'abavandimwe baje gushyigikira Sr Murekatete
Abitabiriye uyu muhango bishimiye gutunga igitabo cya Sr Murekatete
Abitabiriye uyu muhango bishimiye gutunga igitabo cya Sr Murekatete
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose