Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Minisitiri w'Intebe wa Isiraheli yasabye ko Karidinali Pizzaballa yemererwa gusoma Misa i Yeruzalemu nyuma y’igitutu cy'amahanga

Minisitiri w’Intebe wa Benjamin Netanyahu yasabye inzego zibishinzwe kwemerera Karidinali Pierbattista Pizzaballa gusomera Misa muri kiliziya y'aho Yezu yashyinguwe, nyuma y’aho ibihugu n’abayobozi batandukanye banenze icyemezo cya Polisi ya Isiraheli yari yamubujije kuyobora Misa ya Mashami.

Minisitiri w'Intebe wa Isiraheli yasabye ko Karidinali Pizzaballa yemererwa gusoma Misa i Yeruzalemu nyuma y’igitutu cy'amahanga
Minisitiri w'Intebe wa Isiraheli yasabye ko Karidinali Pizzaballa yemererwa gusoma Misa i Yeruzalemu nyuma y’igitutu cy'amahanga

Ibi byabaye kuwa 29 Werurwe 2026, ku Cyumweru cya Mashami gifungura Icyumweru gitagatifu ku bakirisitu ku isi, kikaba ari kimwe mu bihe by’ingenzi mu mwaka wa liturijiya.

Ibi byabaye nyuma y’uko ubuyobozi bwa Kiliziya i Yeruzalemu bwatangaje ko iki cyemezo cyafashwe gitunguranye kandi kidasanzwe, kuko ku nshuro ya mbere mu binyejana byinshi, abayobozi bakuru ba Kiliziya bari babujijwe kuyobora Misa ya Mashami muri iyi Kiliziya.

Polisi ya Isiraheli yasobanuye ko yabikoze ishingiye ku mpamvu z’umutekano, bitewe n’intambara iri hagati ya Israel na Iran, cyane cyane ko igice cy’Umujyi wa Kera wa Yeruzalemu kidafite uburyo bworoshye bwo gutabarwa mu gihe habaho ibitero byinshi.

Iki cyemezo cyateje impagarara ku rwego mpuzamahanga, aho abayobozi batandukanye bagaragaje ko kibangamiye uburenganzira bwo gusenga.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni yanenze iki cyemezo, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu Antonio Tajani yatangaje ko azatumaho ambasaderi wa Isiraheli kugira ngo asobanure ibyabaye.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na we yamaganye iki cyemezo, avuga ko cyiyongera ku bibazo bimaze iminsi bigaragara byo kutubahiriza ubusugire bw’ahantu hatagatifu i Yeruzalemu.

Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ambasaderi Mike Huckabee yavuze ko kubuza umupadiri kwinjira muri Kiliziya ku munsi ukomeye nka Mashami bigoye kubyumva no kubisobanura.

Nyuma y’igitutu cy'Amahanga, Benjamin Netanyahu yatangaje ko yahise ategeka inzego zibishinzwe kwemerera Umukaridinali Pizzaballa gusubira kuyobora imihango y’idini uko abyifuza.

Yagize ati “Nubwo numva impungenge z’umutekano zari zashyizwe imbere, nkimara kumenya ibyabaye nahise ntegeka ko Karidinali ahabwa uburenganzira bwo gukora imihango uko abyifuza.”

Ibi byafashwe nk’icyemezo cyo kugabanya umwuka mubi wari watangiye gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose