Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Meloni, yamaganye amagambo Trump yavuze kuri Papa Léon XIV
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yamaganye byeruye amagambo aherutse gutangazwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yibasira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, avuga ko atari ayo kwihanganirwa.
Ibi Meloni yabivuze kuwa 13 Mata 2026, nyuma y’uko Trump yari aherutse kunenga cyane Papa Léon XIV, amushinja kutagira ubushobozi mu bijyanye na politiki y’ububanyi n’amahanga ndetse no kuba umunyantege nke mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Aya makimbirane ashingiye ku kudahuza ku bijyanye n’intambara iri kubera muri Iran, aho Papa Léon XIV yakomeje kugaragaza ko iyi ntambara idafite ishingiro anasaba ibihugu birebwa n’iyo ntambara kuyoboka inzira y’ibiganiro n’amahoro.
Ku rundi ruhande, Trump we yagaragaje ko azakomeza gufata ingamba zikomeye kuri Iran, ayishinja gushaka gukora intwaro za nucléaire, ibintu avuga ko bidakwiye kwihanganirwa.
Ku Cyumweru tariki ya 12 Mata 2026, Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga amagambo yibasira Papa, avuga ko adashyigikiye Papa unenga Amerika cyangwa ugaragaza impuhwe ku bihugu bishinjwa gushaka intwaro kirimbuzi nka Iran.
Ku ruhande rwa Meloni wanenze amagambo ya Trump, yavuze ko bidakwiye gutuka Umushumba wa Kiliziya Gatolika, ashimangira ko ari ibisanzwe ko Papa asaba amahoro no kwamagana intambara.
Yagize ati “Papa ni Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika, kandi ni ibisanzwe ko asaba amahoro ndetse akanamagana intambara iyo ari yo yose.”
Yanagaragaje ko ashyigikiye ubutumwa bwa Papa bwo gusaba ihagarikwa ry’intambara no gushaka ibisubizo binyuze mu biganiro.
Nubwo yibasiwe na Trump, Papa Léon XIV we yakomeje gutsimbarara ku butumwa bwe bwo guharanira amahoro, avuga ko ubutumwa bwa Kiliziya bushingiye ku Ivanjili butagomba kuvangwa na politiki.
Yanavuze ko adatewe ubwoba n’ayo magambo, kandi ko azakomeza gusaba amahanga gushaka ibisubizo by’amahoro aho gukomeza intambara.
Mu gihe Trump ashyize imbere ingamba zikomeye z’umutekano, Papa Léon XIV we akomeje guhamagarira isi guhitamo inzira y’amahoro n’ibiganiro, ibintu byashyigikiwe na bamwe mu bayobozi b’i Burayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.