Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

MINUBUMWE yijeje ko hari Abenebikira bashobora kugirwa Abarinzi b’Igihango

Mu muhango wabereye i Kigali, ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi ku wa 6 Ugushyingo 2025, Umubikira wo mu Muryango w’Abenebikira, Sr Murekatete Anne Beatha, yamuritse igitabo gishya cyanditswe mu rurimi rw’Igifaransa kigizwe na paji 170, kigaragaza ubutwari n’uruhare rw’Abenebikira mu kurokora abantu no kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

MINUBUMWE yijeje ko hari  Abenebikira  bashobora kugirwa Abarinzi b’Igihango
MINUBUMWE yijeje ko hari Abenebikira bashobora kugirwa Abarinzi b’Igihango

Iki gitabo cyerekana ko mu gihe cya Jenoside, ibigo byose by’Abenebikira byari mu Rwanda bitigeze byijandika mu bwicanyi, ahubwo baharaniye kurinda ubuzima bw’abantu bari babahungiyeho, bagahungira hamwe, bagasangira byose kandi bagasenga bishyize hamwe.

Mu kiganiro yahaye Kinyamateka mbere yo kumurika igitabo cye, Sr Murekatete yavuze ko ibikorwa by’Abenebikira bishingiye ku bumwe, isengesho n’ubutwari bwo kwitangira abandi.

Yagize ati “Ku itariki ya 22 Mata 1994, nibwo byatangiye i Save. Batangiye kudutera, badusahura byose, baradutoteza cyane, ariko inzitizi iba imwe kuko twagumye hamwe. Ababikira twese twagumye hamwe, bayoberwa ukuntu batutandukanya ngo babone abo bica mu bahigwaga. Icyo ni cyo cyabaye impamvu ishobora kudukiza.”

Yakomeje avuga ko ubwo interahamwe zazaga, zabuze uko zabyifatamo kubera ubumwe bw’ababikira

Ati “Baravugaga  bati ‘ese ko tubona batitandukanyije, tubice bose? Nitubica bose ntitwihekura?’ Icyo gihe twari 160, harimo abakuze, abari mu mahugurwa n’abato. Ubu bumwe ni bwo bwadukijije.”

Yongeyeho ko kuri uwo munsi, umubikira umwe w’inararibonye witwaga Sr. Uzarama, yakoze igikorwa cy’ubutwari gikomeye

Ati “Uwo mubikira utarahigwaga, wari ushinzwe ibikorwa (Econome générale), yajyaga ku musirikare mukuru witwaga Col. Muvunyi, amusaba kudutandukanya. Aramubwira ati ‘nimuze mutwice, muturase twese hamwe’. Uwo mukoroneli yabuze uko abigenza  amusaba urutonde rw’abantu bari mu kigo, ariko anamusaba kutarushyiramo abahungu, arasinya ko abantu bari aho barinzwe n’amategeko. Ubutwari bwa Sr  Uzarama wanze kudutandukanya  ni bwo bwadukijije.”

Mu gitabo ke Sr Murekatete, asoza yavuze ko Sr Uzarama ari umwe mu bagaragaje ubutwari buhebuje, hamwe na Sr Marie Nyirandakize, asaba ko bombi bashimirwa bidasanzwe.

Ati “Abo bombi bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa. Ni yo mpamvu nsoza igitabo cyanjye nsaba ko bashyirwa mu cyiciro cy’Abarinzi b’Igihango.”

Mu gusubiza icyifuzo cya Sr Murekatete, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko ashimira cyane igitabo cye n’ubutwari bw’Abenebikira, ndetse yemeza ko isaba ry’uko abo babikira babiri bashyirwa mu cyiciro cy’Abarinzi b’Igihango bishoboka nibakurikiza inzira ibiteganywa n’amategeko.

Minisitiri Bizimana yagize ati “Iki gitabo cya Sr Murekatete naragisomye. Asoza asaba agira ati: ‘Ariko nkurikije ibyo nanditse, ngaragaza ibikorwa byaranze Abenebikira, avugamo babiri Sr Uzarama na Sr Marie Nyirandakize. Ati ntibashimirwa?’ Rwose ni ikintu cyakorwa.”

Yasobanuye uko inzira yo guhabwa iryo shimwe  nk ’Abarinzi b’Igihango ikorwa, avuga ko itangirira ku rwego rw’ibanze:

Ati “Ndagira ngo nsobanure uko bigenda. Icyakorwa bihera ku rwego rw’Akarere. Abarinzi b’Igihango bemezwa kuva ku Kagari, mu Murenge, ku Karere no ku rwego rw’Igihugu. Ku Karere no ku Murenge bazabasobanurira kuko hari komite ibishinzwe bita Komite ya ‘Ndi Umunyarwanda’, hanyuma bareba ibikorwa by’indashyikirwa byaranze umuntu runaka.”

Min Bizimana yibajije impamvu Akarere ka Gisagara katabikoze kare, avuga ko buri mwaka MINUBUMWE isaba ko hatangwa amazina y’abantu b’inyangamugayo n’abakoze ibikorwa by’ubutwari:

Ati “Ahubwo sinzi impamvu Akarere ka Gisagara katabikoze kuva kera, kuko buri mwaka dusaba aba bantu. Ariko nta rirarerenga kuba mwakwegeranya ubushakashatsi, mukerekana abo mubona baranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa. Amabwiriza tuzayabaha kuko ku Karere barayafite hanyuma inzira ikurikizwe.”

Minisitiri yakomeje ashimangira ko n’ubwo uburyo bwemewe bugomba gukurikizwa, Abenebikira ubwabo bamaze kugaragaza ishimwe rikomeye ku rwego rw’igihugu kubera ibikorwa byabo:

“Ariko murabizi ko abaturage ari bo batoranya kugira ngo hatabaho kubogama. Igisubizo cya kabiri nabaha nk’Abenebikira ni uko ishimwe murarifite, kuko ahubwo iyo mudakora nk’uko mwakoze, ni cyo cyari kuba ari ikibazo. Muri abihayimana, mwiyemeje kwitangira Imana imbere ya byose. Muba mugomba kuba ikitegererezo, Bikira Mariya ni we mugenderaho, ubwo mwakurikije inama ze.”

Minisitiri Bizimana, yasoje agira ati“Nimubyishimire kuko iryo shimwe murarifite ubwaryo. Ntabwo mwatatatiye igihango cyanyu. Kuba turi muri uyu mugoroba turi kubashimira, turimo kubavuga ibigwi, ubwo se ugira ngo ntimuri Abarinzi b’Igihango?”

Igitabo cya Sr Murekatete Anne Beatha ni urwibutso rukomeye rw’amateka y’ubutwari bw’Abenebikira barokoye abantu mu bihe bya Jenoside.Kuba Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, yijeje ko Sr.Uzarama na Sr Marie Nyirandakize bashobora gushyirwa mu cyiciro cy’Abarinzi b’Igihango, ni intambwe ikomeye mu guha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa by’aba bihayimana bagaragaje urukundo n’ubumuntu mu bihe bya Jenoside yakorewe abatutsi

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose