Mozambike: Kiliziya Gatolika yatangaje gahunda y’ishyingurwa rya Myr Osório Afonso wishwe arashwe
Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Mozambike (CEM) yatangaje gahunda y’ishyingurwa rya Myr Osório Citora Afonso, Umushumba wa Diyosezi ya Quelimane, witabye Imana nyuma yo kurasirwa mu rugo rwe mu ijoro ryo ku wa 6 Kamena 2026.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’iyo Nama, Myr Inácio Saure, Abepiskopi ba Mozambike bagaragaje akababaro gakomeye batewe n’urupfu rw’uyu mushumba, bavuga ko rwabaye igihombo gikomeye kuri Kiliziya yo muri Mozambike no kuri Kiliziya Gatolika ku isi hose.
Nk’uko byatangajwe ku wa 8 Kamena 2026, imihango y’ishyingurwa izatangirira muri Diyosezi ya Quelimane ku wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026, muri Katedrali ya Bikira Mariya Umubyeyi w’Ugucungurwa (Our Lady of Deliverance Cathedral).
Igitambo cya Misa cyo gusezera bwa nyuma kuri Myr Afonso kizayoborwa na Arkiyepiskopi Luis-Miguel Muñoz Cárdaba, Intumwa ya Papa muri Mozambike, kikazatangira saa tatu za mu gitondo.
Nyuma y’iyo mihango, umurambo wa Musenyeri Afonso uzajyanwa muri Arkidiyosezi ya Nampula, aho azasezererwa n’umuryango we ndetse anakorerwe indi mihango yo kumushyingura.
Abepiskopi batangaje ko umurambo uzabanza kwakirirwa ku Ishuri rya Consolata riherereye mu gace ka Nampaco, aho abakristu n’inshuti bazagira umwanya wo kumusengera no kumutaramira ijoro ryose.
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026, umurambo wa Myr Afonso uzimurirwa muri Katedrali ya Bikira Mariya wa Fatima ya Nampula, ari na yo Kiliziya yaherewemo amasakaramentu ya Batisimu n’Ugukomezwa ndetse akaba ari ho yaherewe Ubupadiri.
Misa y’ishyingurwa izaturwa saa yine za mu gitondo iyobowe na Arkiyepiskopi Inácio Saure. Nyuma yayo, Myr Osório Afonso azashyingurwa mu irimbi ry’abapadiri n’abepiskopi rya Arkidiyosezi ya Nampula, hafi ya Seminari ya Mater Apostolorum iri i Nampaco.
Myr Osório Citora Afonso yari afite imyaka 54 y’amavuko. Yaguye mu gitero cy’abagizi ba nabi binjiye mu rugo rwe muri Diyosezi ya Quelimane mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026, bakamurasa isasu mu gituza.
Mu butumwa bwabo, Abepiskopi ba Mozambike bifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera ndetse n’Abamisiyoneri ba Consolata (IMC), basaba abakristu n’abaturage bose b’umutima mwiza gukomeza kumusabira no kwifatanya na Kiliziya muri ibi bihe by’akababaro.
Bagize bati “Muri iki gihe cy’agahinda, twifatanyije na Kiliziya yose mu gushimira Imana ubuzima n’umurimo bya Musenyeri Osório, tunasaba Imana gukomeza umuryango we n’abo yasize.”
Basabye kandi abakristu gukomeza gusabira roho ye kugira ngo Kristu, Nyagasani w’ubuzima, amwakire mu bwami bwe.
Musenyeri Osório Afonso yari umwe mu Bamisiyoneri ba Consolata. Yahawe Ubupadiri mu Ugushyingo 2002 nyuma yo kurangiza amasomo ya Tewolojiya muri Seminari Nkuru ya Saint Eugène de Mazenod i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yakoze inshingano zitandukanye muri Kiliziya zirimo ubusaseridoti muri paruwasi, uburezi muri seminari n’ubutumwa mu biro bya Papa muri RDC. Mu 2017 yahamagawe i Roma gukorera Dikasteri ishinzwe Iyogezabutumwa.
Muri Nzeri 2023 yagizwe Umwepiskopi w’Umufasha wa Arkidiyosezi ya Maputo, ahabwa ubwepiskopi muri Mutarama 2024. Muri Nyakanga 2025 ni bwo yagizwe Umushumba wa Diyosezi ya Quelimane, naho kuva muri Mata 2026 yari anayoboye by’agateganyo Arkidiyosezi ya Beira nk’Umuyobozi wa Kiliziya washyizweho na Papa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.