Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mozambike:“Ukuri ku rupfu rwe kugomba kumenyekana” Papa Leo XIV mu ishyingurwa rya Myr Afonso wishwe arashwe

Kiliziya Gatolika muri Mozambike ikomeje kubabazwa n’urupfu rwa Nyiricyubahiro Myr Osório Citora Afonso, wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Quelimane ndetse n’Umuyobozi wa Arkidiyosezi ya Beira by’agateganyo, wishwe arashwe ku wa 6 Kamena 2026.

Mozambike:“Ukuri ku rupfu rwe kugomba kumenyekana” Papa Leo XIV mu ishyingurwa rya Myr Afonso wishwe arashwe
Mozambike:“Ukuri ku rupfu rwe kugomba kumenyekana” Papa Leo XIV mu ishyingurwa rya Myr Afonso wishwe arashwe

Mu Gitambo cya Misa cyo kumusezeraho cyabereye muri Katedrali ya Quelimane ku wa 12 Kamena 2026, humvikanyemo ubutumwa bw’akababaro, ariko anaherekezwa n’icyizere gishingiye ku izuka rya Kristu.

Mu butumwa Papa Leo XIV yageneye Kiliziya ya Mozambike, bwasomwe n'intumwa ya Papa muri Mozampike muri iyo Misa, yagaragaje agahinda yatewe n’uru rupfu rw’umwepiskopi wari ukiri muto kandi ukomeje gutanga umusanzu ukomeye mu butumwa bwa Kiliziya.

Papa Leo wa XIV yagize ati“Nakiriye n’agahinda kenshi inkuru y’urupfu rw’agashinyaguro rwa Myr Osório Citora Afonso. Muri iki gihe cy’akababaro, nifatanyije n’abepiskopi, umuryango we, Abamisiyoneri ba Consolata, abapadiri n’abakristu bo muri Quelimane na Beira, mbizeza ko mbazirikana mu masengesho.”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi kandi yasabye ko ukuri ku byabaye kumenyekana, anasenga asaba ko Imana yakira uyu mushumba wayo mu bwami bwayo. Yanashimangiye ko Kiliziya ya Mozambike ikwiye gukomeza kuba umuyoboro w’imbabazi, ubwiyunge n’amahoro.

Mu nyigisho yatangiwe muri iyo Misa, Intumwa ya Papa muri Mozambike, Myr Luís Miguel Muñoz Cárdaba, yavuze ko urupfu rwa Myri Afonso ari inkuru ibabaje itari ikwiye kubaho.

Yagize ati “Ntabwo twari dukwiye kuba turi hano uyu munsi. Ntabwo twari dukwiye kuba turi gushyingura. Ibyabaye ntibyari bikwiye kuba.”

Yakomeje asaba ko ukuri ku rupfu rwa Musenyeri Afonso kumenyekana mu buryo busesuye, avuga ko abantu badakwiye gutinya ukuri nubwo kwaba kubabaza.

Ati“Twizera ko impamvu zose z’ubu bwicanyi zizamenyekana. Nubwo zaba zibabaza gute, ntidukwiye gutinya ukuri kuko ukuri ari ko gukiza.”

Musenyeri Muñoz Cárdaba yibanze cyane ku ndangagaciro zarangaga Nyakwigendera Musenyeri Afonso, amwita umugabo w’amahoro n’ubwiyunge wahoraga yizera ineza iri mu bantu.

Yagize ati “Bishe umuntu w’amahoro. Bishe umuntu w’ubwiyunge. Bishe umumisiyoneri wizera ineza y’abantu. Bishe umushumba wari warihebeye ubutumwa bwa Kiliziya kugeza ku munota we wa nyuma.”

Yakomeje ahamagarira abakristu kutagwa mu kwiheba cyangwa mu mwijima w’urwango, ahubwo bagahindura aya makuba umwanya wo kwisubiraho no kwegera Imana.

Ati “Ntitugomba kwemera ko aya maraso y’inzirakarengane adushyira mu kwiheba. Ahubwo ni igihe cyo kwihana no kwivugurura. Amaraso ya Musenyeri Osório adufashe kuba abantu beza kurushaho, adukure mu mwijima atujyane mu rumuri.”

Yongeyeho ko yizera adashidikanya ko Imana izahindura ibi bibi byabaye isoko y’ibyiza kuri Kiliziya no ku gihugu cya Mozambike.

Misa yo kumuherekeza no kumusabira yitabiriwe n’imbaga y’abakristu, abihayimana, abapadiri, abepiskopi n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Mozambike, Daniel Francisco Chapo, waje guherekeza bwa nyuma umwe mu bashumba bari bubashywe cyane muri iki gihugu.

Nyuma yo kumusezeraho i Quelimane, umurambo wa Musenyeri Osório Citora Afonso wajyanywe i Nampula, aho yashyinguwe ku wa 13 Kamena 2026 muri Katedrali ya Bikira Mariya wa Fatima, ahantu yabatirijwe, agakomerezwa ndetse agahererwa Ubupadiri.

Musenyeri Osório Citora Afonso yishwe yari afite imyaka 54. Abamuzi bamuvugaho ko yari umuntu woroheje, wicisha bugufi, ukunda Imana n’abantu, wahoraga yitangira ubutumwa bwa Kiliziya. Urupfu rwe rwashenguye benshi, ariko amagambo yavugiwe mu muhango wo kumusezeraho agaragaza icyizere cy’uko umurage yasize uzakomeza kwera imbuto muri Kiliziya no muri Mozambike yose.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose