Mozambique: Umwepiskopi wa Quelimane yatangaje ko umutekano muri Cabo Delgado urimo kuzamba, asaba abakristu gusenga
Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Quelimane muri Mozambique, Osório Citora Afonso, yagaragaje ko impungenge zikomeye ku mutekano ukomeje kuzamba mu Ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’icyo gihugu, aho ibitero by’inyeshyamba ziyitirira idini ya kisilamu bikomeje guhitana ubuzima bw’abasivili, gusenya ibikorwa remezo no gutuma abaturage benshi bahunga ingo zabo.
Mu kiganiro yahaye Ikigo cy’Amakuru cya Agenzia Fides ku wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026, Myr Afonso yavuze ko ibintu bikomeje kuba bibi kurushaho, aho abaturage babayeho mu bwoba bukomeye kubera ibitero bikomeje kwisubiramo.
Yagize ati“Ibintu bisa n’aho bitakigenzurwa. Ibitero bikomeje kuba, cyane cyane mu duce tumwe n’utundi twakunze kwibasirwa, kandi abaturage bafite ubwoba bwinshi.”
Myr Afonso, uri mu muryango w’Abamisiyoneri ba Consolata (IMC), akaba anasanzwe ari Umuyobozi wa Arkidiyosezi ya Beira by’agateganyo, yavuze ko abagore n’abakristu ari bamwe mu bakomeje kwibasirwa cyane n’uyu mutekano muke.
Yagize ati“Abagore bari kunyura mu bihe bikomeye cyane. Uretse ibyo tubona mu makuru, ibikorwa byo gusenya no kwica biracyakomeje; hari abantu benshi bamaze kuhasiga ubuzima, harimo n’abakristu bishwe. Ndahamagarira bose kudusengera.”
Raporo ya Agenzia Fides igaragaza ko inyeshyamba zongeye kugaba ibitero mu duce dutandukanye two muri Cabo Delgado, harimo Nangade, Mocímboa da Praia, Ancuabe na Macomia, ndetse no mu bice byo mu majyepfo, aho abasivili, abasirikare, abamisiyoneri n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagiye bagabwaho ibitero.
Mu gace ka Namacuili honyine, amakuru avuga ko nibura abantu bane bishwe mu bitero biherutse kuhagabwa.
Intambara n’umutekano muke muri Cabo Delgado byatangiye mu Ukwakira 2017, ubwo umutwe witwaje intwaro ufitanye isano na ISIS watangizaga ibitero bihuriweho mu mujyi wa Mocímboa da Praia, wibasira sitasiyo za polisi n’ibigo bya Leta.
Raporo ya Human Rights Watch igaragaza ko aya makimbirane yamaze guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi n’isenyuka ry’ibikorwa remezo mu majyaruguru ya Mozambique, cyane cyane muri Cabo Delgado.
Imibare igaragaza ko abantu barenga 946,000 bamaze guhunga ingo zabo imbere mu gihugu kubera ibi bitero by’uyu mutwe uzwi cyane ku izina rya Al-Shabab muri ako karere, nubwo nta sano ifitanye n’umutwe wo muri Somalia ukoresha iri zina.
Abepisikopi Gatolika muri Mozambique bakomeje kugaragaza ubufatanye n’abaturage bahuye n’ibi bibazo, bamagana ibitero byibasira abasivili, ndetse bahamagarira Abanyamozambique gukomeza kugira icyizere, gushakira hamwe amahoro no gushyigikira imiryango y’abimuwe n’intambara.
Inama y’Abepisikopi Gatolika ya Mozambique (CEM) iherutse gusaba ko hakomeza ubufasha ku miryango yahunze n’abaturage bose bifuza kubaho ubuzima bubahesha agaciro muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.