Mu basaga 50 bazahabwa ubupadiri muri iyi mpeshyi ya 2024 mu Rwanda, Icumi ni aba Ruhengeri
Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024, Nyiricyubahiro Vincent Harolimana, umwepiscopi wa diyosezi gatolika ya Ruhengeri yaturiye igitambo cy’ukaristiya muri paruwasi ya Nemba, cyabereyemo imihango mitagatifu y’itangwa ry’ubupadiri ku badiyakoni batatu, itangwa ry’umurimo w’ubusomyi ku bafarateri 8 ndetse n’abafurateri 6 bakaba bahawe umurimo w’ubuhereza.
Abadiyakoni batatu bahawe ubupadiri, ni padiri Theogene Nizeyimana uvuka muri paruwasi ya Nemba, padiri Nkorerimana Valantin uvuka muri paruwasi ya Mwange ndetse na padiri Epimaque Nzabanita wo mu muryango w’abihayimana b’aba Lazariste(pères ou frères lazaristes), akaba avuka muri paruwasi Busasamana ya diyosezi ya Nyundo.
Ibirori by’itangwa ry’ubusaseridoti byabereye muri paruwasi ya Nemba, bikaba byitabiriwe n’ibihumbi by’abakristu baturutse mu mapauruwasi atandukanye ya diyosezi ya Ruhengeri no mu yandi madiyosezi, abapadiri n’abihayimana mu ngeri zitandukanye, abayobozi mu nzego bwite za leta bari barangajwe imbere n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke ndetse n’inshuti za diyosezi ya Ruhengeri baturutse hanze y’igihugu.
Mu butumwa bukubiye mu ijambo rya Myr Vincent Harolimana umwepiscopi wa Ruhengeri, yavuze ko muri iki kihe cya yubile y’impurirane y’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu, kiliziya gatolika mu Rwanda ifite umugisha udasanzwe kuko muri uyu mwaka wa 2024, ifite abadiyakoni 51 barangije mu Nyakibanda bazahabwa ubupadiri muri iyi mpeshyi ya 2024.
Myr Vincent Harolimana yakomeje avuga ko by’umwihariko diyosezi ya Ruhengeri igiye kwandika amateka muri uyu mwaka wa 2024, kuko ari bwo bwa mbere igiye kugira abapadiri bashya icumi mu mwaka umwe.
Yagize ati” nk’uko mubizi igihe cya yubile ni igihe k’ingabire n’imigisha. Muri uyu mwaka, muri kiliziya gatolika mu Rwanda dufite umugisha udasanzwe kuko hari abadiyakoni 51 barangije mu Nyakibanda, hakiyongeraho na bagenzi babo bo mu miryango y’abiyeguriyimana inyuranye bazahabwa ubupadiri muri iyi mpeshyi."
Yakomeje agira ati” Ni ubwa mbere mu mateka muri iyi diyosezi yacu ya Ruhengeri, muri uyu mwaka udasanzwe tuzagira abapadiri bashya Icumi(10). Muri iyi minsi iri mbere tuzazenguruka za paruwasi dutanga ubupadiri ndetse hakiyongeraho n’abandi babiri bo mu miryango y’abihayimana nk’uyu padiri Epimaque wo mu muryango w’aba- lazaliste, hari na mugenzi we diyakoni Kazimir Tuyishime wo mu muryango w’Abapalotini uzahabwa ubupadiri hamwe na bagenzi be bane ba diyosezi ya Ruhengeri.”
Mu butumwa bwe kandi Myr Vincent Harolimana yibukije aba badiyakoni batatu baherewe ubupadiri muri paruwasi ya Nemba ndetse n’abazabuhabwa muri uyu mwaka ko ari ibi menyetso bizima by’iyi yubile y’impurirane kandi bakaba n’ishingiro ry’ikizere cy’ejo heza ha kiliziya. Akaba yabasabye bo na bakuru babo basanze mu butumwa kuzarangwa n’ibintu bitanu.
Yagize ati” icya mbere ni ukwegera abo mushinzwe, icya kabiri guca bugufi, icya gatatu gutega amatwi, icya kane kuvuga ijambo ry’Imana rihumuriza, icya gatanu ibikorwa bivuye mu mutima ukunda, umutima witangira abandi, ibikorwa byomora ibikomere.”
Myr Harolima, umwepiscopi wa Ruhengeri akaba yasoje ashima ababyeyi b’aba badiyakoni bahawe ubupadiri bo bemeye ko Imana ibanyuraho mu gutanga ubuzima, mu kurera, mu gukuza none uyu munsi bakaba bose basangiye ibyishimo. Yanashimiye kandi abarezi n’abandi bose bafashije abahawe ubupadiri kwigira ingabire idasanzwe y’ubusaseridoti, ashima kandi n’abakristu muri rusange bose abasaba gukomeza gusabira abasaseridoti babo kugira ngo buri gihe umusaseridoti akomeze kuryoherwa n’umuhamagaro we kandi akomere mu rugendo rwe rwo kwiyegurira Imana no kwitangira abayo.
Ibi birori by’itangwa ry’ubupadiri byabereye muri pauruwasi ya Nemaba , byitabiriwe kandi n’abaje bahagarariye inzgo bwite za leta bari barangajwe imbere n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke iyi paruwasi yubatesemo. Mu butumwa bwe, Mme Mukandayisenga Vestine, yashimye umwepiscopi wa Ruhengeri we wahisemo kuza gutangira isakaramentu ry’ubusaseridoti muri aka karere ka Gankenke anamusaba ko yakomeza kubafasha kureba ko hazaboneka n’abandi bapadir benshi bazaza gufatanya n’ubuyobozi kwigisha abaturage.
Ati” turabashimiye Nyiricyubahiro Myr, twabibonye umupadiri umwe ni we wavukaga aha iwacu mu karere ka Gakenke ariko nyiricyubahiro Musenyeri mwahisemo kuza mu Gakenke. Mu Gakenke rero hari amahoro n’ubutaha muzahahitemo kandi twifuza y’uko twakunguka abapadiri benshi badufasha kwigisha abaturage bacu bakagira roho nziza mbese bakagira n’umubiri muzima.”
Mu butumwa bwagarutse ku gushima umwepiscopi, ababyeyi, abakristu ndetse n’abandi bose bababaye hafi mu muhamgaro w’ubusaseridoti, abadiakoni bahawe ubupadiri banabasabye gukomeza kubaba hafi cyane cyane mu isengesho.
Padiri Nizeyimana Theogene umwe muri batatu bahawe ubupadiri, mu izina rya bagenzi be yagize ati” Nyiricyubahiro Myr umwepiscopi wacu, munyemerere hamwe na Bagenzi bange twahawe twaronse ingabire y’ubupadiri nsoze iri jambo nggira icyo mbisabira mwese mwaje kudushyigikira. Mbere na mbere turasaba inkunga y’isengesho mukomeze mudusabire kugira ngo amasezerano twagiriye imbere yanyu tuyakomereho kugera ku ndunduro. Mudusabire gukomera mu kwemera kandi uko kwemera kudutere kwamamaza maze ibyo twamamaza tujye tubikurikiza mu migiririre yecu. Mudusabire gukomeza gukunda ukaristiya kuko umupadiri umutandukanyije n’ukaristiya asigara ari ubusa.”
Uretse padiri Theogene Nizeyimana uvuka muri paruwasi ya Nemba, padiri Nkorerimana Valantin uvuka muri paruwasi ya Mwange ndetse na padiri Epimaque Nzabanita wo mu muryango w’abihayimana b’aba Lazariste(pères ou frères lazaristes), akaba avuka muri paruwasi Busasamana ya diyosezi ya Nyundo baherewe ubupadri muri Paruwasi ya Nemba, hari n’abandi badiyakoni bavuka mu maparuwasi atandukanye bazabuhabwa muri iyi mpeshyi ya 2024, barimo diyakoni Niyonsaba Innocent uvuka muri paruwasi ya Butete, Barinatwe Eugene uvuka muri paruwasi ya Bumara, Narcisse Nsababera uvuka muri paruwasi ya Janja, Aeron Muhayeyezu uvuka muri paruwasi ya Gahonga, hari kandi Blaise Kwizera uvuka muri paruwasi ya Busogo, Aliston Ndayiringiye uvuka muri paruwasi ya Rwaza, Maurice Bizimana wo muri Janja ndetse na diyakoni Patrick Consolateur Niyikora uvuka muri paruwasi ya busogo,.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.