"Mu gihe cyo kwibuka abakristu tuzarangwe n'ubumwe", Myr Edouard
Mu gihe habura iminsi mike ngo kuwa 7 Mata 2024, u Rwanda n'isi yose twinjire mu cyumweru cy'icyunamo n'iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 30 jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, umwepiscopi wa diyosezi gatolika ya Cyangugu, aributsa abakristu kuzarangwa n'ubumwe muri iki gihe cyo kwibuka buri wese asigasira mugenzi we by'umwihariko yabasabye kuzaba hafi abo jenoside yakorewe abatutsi yasigiye ibikomere.
Ibi Nyiricyubahiro Mgr Edouard Sinayobye yabitangaje mu butumwa bwa pasika yageneye abakristu aho yagarutse ku bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, u Rwanda n'isi yose twitegura kwinjaramo kuwa 7 Mata 2024.
Mgr Sinayobye, yavuze ko guhimbaza pasika muri iki gihe twitegura no kwibuka jenocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30, ari no kwibuka kandi iyi myaka 30 ikibi gitsinzwe kuko pasika bivuga umutsindo w'ineza itsinda kandi itsinsura icyaha n'inabi.
Yagize ati" bavandimwe turahimbaza iyi pasika twitegura kwibuka ababyeyi, abavandimwe n'inshuti bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Imyaka 30 irashize icyo cyago cyaduhekuye kibaye ariko iyo mya iratwibutsa igihe gishize ikibi gitsinzwe. Pasika bivuga umutsindo w'ineza itsinda kandi itsinsura icyaha n'inabi. Kurangamira kristu watsinze icyago, icyaha n'urupfu bidufashe twese kuzibuka abacu tumurikiwe n'ukwemera, tuzahumurizwe n'uko yezu ari muzima agaha n'ubuzima bw'iteka abamusanze bose, we ubwe niwe ugira ati" nijye zuka n'ubugingo, unyemera n'aho yaba yarapfuye azabaho( Yohani 11: 25). Kristu kandi ahorana natwe kuko yabisezeranye ati" dore kandi ndikumwe namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira( Matayo 28: 20)."
Nyiricyubahiro Mgr Edouard Sinayobye, asoza ubu butumwa yibutsa abakristu by'umwihariko b'i Cyangugu ko mu gihe cyo kwibuka jenocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30 basabwa kuzarangwa n'ubumwe buri wese asigasira mugenzi we no kuzaba hafi abo jenocide yakorewe abatutsi yasigiye ibikomere.
Ati" kuba hamwe na Yezu kristu, bizadufate mu mugongo biduhumurize, bidutere ubutwari bwo kubaho, ubutwari buhire bwo Kwibuka twiyubaka kandi Twuba igihugu cy'amahoro. Mu gihe k'icyunamo, abakristu twese tuzarangwe n'ubumwe buri wese asigasire mugenzi we, tuzabe hafi ku buryo bwihariye abo jenoside yakorewe abatutsi yasigiye ibikomere bikomeye. Mu rugero rushoboka tuzagire ibikorwa by'urukundo tubakorera ngo tubahe ihumure kandi tubongerere ubutwari bwo kubaho n'amahirwe yo kunaho neza."
Ubu butumwa bwa Nyiricyubahiro Mgr Edouard Sinayobye, kandi buje mu gihe diyosezi gatolika ya Cyangugu ibinyujije muri komisiyo y'ubutabera n'amahoro, hari gusozwa igikorwa cyo guhugura abajyanama b'isanamutima 84 babarurwa mu maparuwasi 21 ya diyosesezi gatolika ya Cyangugu. Aba bakaba bari guhugurwa ku buryo bwo gufasha no kwita kubahura n'ihungabana cyane cyane mu gihe cyo kwibuka genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Pasikaziya Nisingizwe wo muri paruwasi ya Nkombo na Mayumba Venuste wo muri paruwasi ya Nkanka bamwe mu bajyanama b'isanamutima bahuguwe na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro ya diyosezi gatolika ya Cyangugu bavuga ko mu gihe cyo kwibuka jenoside bakunda guhura n'abagira ihungabana n'ihahamuka bakabafasha, ngo kuba bahawe amahugurwa ku buryo bwo gufasha no kwita kubahura n'ihungabana cyane cyane mu gihe cyo kwibuka genoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni ubumenyi bahawe buzabafasha muri ubu butumwa basanzwe bakora.
Mu nyandiko nyoborabikorwa ya Minubumwe ivuga ko kwibuka kunshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bizatangira tariki ya 7 Mata 2024 hakazatangira icyumweru cy'icyunamo ku nsanganyamatsiko igira iti "Kwibuka twiyubaka" Mu gihe twitegura Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, MINUBUMWE iranakangurira abantu kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside himakazwa ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.