Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mu gihe hejuru hari intambara na politiki zo gutanya abantu, Kiliziya turimo gushaka igihuza abantu

Kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, muri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo mu Nteko Rusange ya kabiri ya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CEJP), igamije kurebera hamwe ibikorwa byagezweho mu 2025 no gutegura ibizibandwaho mu mwaka wa 2026, hagaragajwe iby’ingenzi bishimira byagezweho n’aho bagiye gushyira imbaraga.

Mu gihe hejuru hari intambara na politiki zo gutanya abantu, Kiliziya turimo gushaka igihuza abantu
Mu gihe hejuru hari intambara na politiki zo gutanya abantu, Kiliziya turimo gushaka igihuza abantu

Mu kiganiro n’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yahereye ku byakozwe bishimira avuga ko ibikorwa byinshi bari bihaye mu 2025 byagezweho ku bufatanye n’abaterankunga.

Yagize ati “Ibyo twari twarihaye nka gahunda dutangira umwaka wa 2025, ibyinshi twabashije kubigeraho dufashijwe n’abaterankunga bacu. Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, nk’uko izina ribivuga, igamije guharanira ko Abanyarwanda babana mu mahoro no mu butabera.”

Agaruka ku mateka igihugu cyanyuzemo, Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko bakomeje kwigisha Abanyarwanda kubana mu mahoro, bashishikariza abakoze ibyaha bya Jenoside gusaba imbabazi, ndetse n’abo byakorewe kugira umutima wo kubabarira.

Ati “Hari abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo gufungurwa, natwe tukita ku buryo basubira mu miryango bakakirwa neza. Ibi biri mu byo twashyize imbere mu mwaka wa 2025.”

Yanagarutse ku ruhare rwa Komisiyo mu kurwanya ihohotera, guteza imbere uburere bufite indangagaciro no kubaka imibanire myiza mu miryango.

Ati “Dufite gahunda yo gufasha abantu kubana neza bubaha uburenganzira bwa buri muntu, twirinda ihohotera mu miryango kandi tukita ku burere bw’abana kugira ngo bakure bafite indangagaciro nziza.”

Mu rwego rw’akarere, Musenyeri Mwumvaneza yagaragaje ko bafite gahunda ihuza ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari igamije kugarura amahoro binyuze mu guhuza abaturage b’ibihugu bihana imbibi.

Yagize ati “Nk’abepiskopi bo mu karere k’ibiyaga bigari dukunze guhura tuganira ku bibazo byugarije akarere, tugamije gushaka icyatuma amahoro agaruka. Duhuza abaturage bo ku mipaka, ab’i Goma bagahuza n’abo ku Gisenyi, ab’i Bukavu n’abi Cyangugu, ndetse n’abo muri Uvira n’i Bujumbura.”

Yakomeje ashimangira ko iyi gahunda imaze gutanga umusaruro, cyane cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa n’abagore, bwatumye habaho ubufatanye n’imibanire myiza.

Ati “Ni ibintu twishimira kuko mu gihe hejuru haba hari intambara na politiki zo gutanya abantu, twebwe nka Kiliziya turimo gushaka igihuza abantu.”

Agaruka ku byo bazashyiramo imbaraga mu 2026, Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko hazibandwa cyane ku rubyiruko n’imiryango, hagamijwe kubaka umuco w’ubumwe no gukemura amakimbirane.

Ati “Turashaka gushyira imbaraga mu burere bw’abana n’urubyiruko, bakure bumva ko ari abavandimwe bagomba kubana neza nk’abana b’Imana. Turanifuza ko amakimbirane mu miryango yagabanuka, abantu bakabana mu mahoro.”

Yasoje agaruka ku kubungabunga ibidukikije,nk’imwe mu nkingi z’ingenzi bagiye gukomeza kwitaho, bashishikariza abantu kubibungabunga kuko bifitanye isano n’ubuzima bwa muntu, kuko kubyangiza ari ukwisenya, bityo bikwiye guhabwa agaciro gakomeye.

Ati “Iyo dusenye ibidukikije, ni nko kwisenya ubwacu. Ni yo mpamvu tugomba kubyitaho kurushaho.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose