Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mu gihe Noheli yegereje, Papa Leo wa XIV yibukije icy’ingenzi cya Adiventi

Mu biganiro rusange ageza ku bamukurikiye buri wa gatatu, kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025, ku Kibuga cya Mutagatifu Petero, Papa Leo wa XIV yashimangiye ko igihe cya Adiventi atari icyo kwibera mu bikorwa byinshi bidaha umutima umwanya, ahubwo ari igihe cy’ingenzi cyo kwitegura mu mutuzo, mu isengesho no mu kwisuzuma, kugira ngo abakirisitu bakire neza ivuka rya Yezu Kristu.

Mu gihe Noheli yegereje, Papa Leo wa XIV yibukije icy’ingenzi cya Adiventi
Mu gihe Noheli yegereje, Papa Leo wa XIV yibukije icy’ingenzi cya Adiventi

Papa Leo wa XIV yagize ati “Ndabasengera mwebwe n’imiryango yanyu, kugira ngo mugire Adiventi ntagatifu ibategura kuza kwa Yezu, Umwana w’Imana n’Umukiza w’isi.”

Papa Leo wa XIV yagarutse ku kamaro k’ishusho y’ivuka rya Yezu, avuga ko ari kimwe mu bimenyetso bikomeye by’ukwemera kwa gikirisitu n’umuco wabwo.

Yibukije ko ku wa 15 Ukuboza, Vatican yashyize ahagaragara amashusho y’ivuka rya Yezu ku Kibuga cya Mutagatifu Petero no mu Ngoro ya Paul VI, asaba uyu murage ko wakomeza gusigasirwa.Yagize ati “Ishusho y’ivuka rya Yezu idufasha kwibuka ko Imana yabaye umuntu ikaza gutura muri twe.”

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Noheli igere, Papa yasabye abakirisitu kwirinda kwibera mu mvururu zo kwitegura uyu munsi mukuru mu buryo bw’inyuma, bigatuma batakaza icy’ingenzi.

Abwira abakirisitu bavuga mu ndimi zitandukanye yahereye ku bavuga Igifaransa,yavuze ko ibikorwa byinshi bishobora gutuma Noheli yizihizwa mu buryo bwihuse kandi budafite umwihariko, bigasiga abantu mu kwicuza no mu gahinda.Yagize ati “Ahubwo dufate umwanya wo gutuma imitima yacu iba maso kandi itegereje Yezu, kugira ngo urukundo rwe rube ubutunzi bw’imitima yacu.”

Ku bakristu bavuga Ikidage, Papa Leo wa XIV yabibukije ko Adiventi itumira buri wese kwakira Yezu nta nkomyi, kuko ari we byiringiro by'abantu.Yaboneyeho gusaba abakristu kwitegura Noheli bishimye, banasenga bafite ukwizera bagira bati “Ngwino, Nyagasani Yezu.”

Mu butumwa yahaye abakirisitu bavuga Igipolonye, Papa yabashishikarije ko iminsi ya nyuma ya Adiventi waba umwanya wo kwisuzuma, gusenga no kwegera Isakaramentu ry’imbabazi.

Abwira abakirisitu bavuga Ikinyaportugali, yagarutse ku gihe cya Noveni ya Noheli cyatangiye, avuga ko ari umuco wubakiye ku kwemera, ushobora gufasha abakirisitu gutegura imitima yabo.

Yasabye Bikira Mariya, Nyina w’Ibyiringiro, guherekeza abakirisitu muri uru rugendo rwo gutegura Noheli, no kurinda imiryango yabo.

Abwira abakirisitu bavuga Icyarabu, Papa Leo wa XIV yibukije ko abakirisitu bahamagarirwa gufungura imitima yabo ku rukundo rw’Imana n’urw’abandi, kugira ngo buzure amahoro n’ibyishimo by’ukuri.

Vatican yatangaje ko ku wa 24 Ukuboza, ku mugoroba wa Noheli, nta Nama Rusange izaba, mu gihe Inama ya Yubile iteganyijwe ku wa 20 Ukuboza.Inama Rusange ikurikira izaba ku wa 31 Ukuboza, umunsi usoza umwaka, bikaba bizaba bibaye ku nshuro ya mbere mu myaka 50, kuko iya nyuma yabaye mu 1975 iyobowe na Papa Mutagatifu Pawulo wa VI.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose