Mu Gisibo cy’Iminsi 40, Karidinali Kambanda arasaba abakristu kugenga inda n’irari no kwibohora ku cyaha
Kuri uyu wa Gatatu w’Ivu, umunsi utangiza Igisibo cy’iminsi 40 ku bakristu Gatolika b’isi yose, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yaturiye igitambo cya Misa muri Paruwasi Katederali St Michel. Mu butumwa yagejeje ku bakristu, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’igisibo, aboneraho kubasaba kugarukira Imana by’ukuri no kwitsinda kugira ngo bagire ubwigenge nyabwo.
Karidinali Kambanda yibukije abakristu ko igisibo ari igihe cy’umwihariko cyo kwisubiraho no kugarukira Imana. Yagize ati “Igisibo ni igihe cyo kugarukira Imana, kikaba kigizwe n’ibikorwa bitatu by’ingenzi: gusiba, gusenga n’ibikorwa by’urukundo.”
Yasobanuye ko gusenga ari uguha Imana umwanya uhagije, abantu bakayiha igihe, bakazirikana urukundo rwayo. Yibukije ko Imana ari yo soko y’ubuzima bw’abantu, ko bari mu maboko yayo, ariko kenshi bugacya birengagije kuyitura umwanya uhagije. Igisibo rero kikaba ari akanya keza ko kwibuka Imana ikeshwa byose no kuyisubiraho n’umutima wabo wose.
Agaruka ku cyo gusiba bisobanuye, Karidinali Kambanda yavuze ko gusiba kurya atari ukwiyima gusa, ahubwo ari ukwitoza kwigomwa kugira ngo umuntu ashobore kugenga inda n’irari.
Yagize ati “Gusiba kurya bisaba kwigomwa kugira ngo dushobore kugenga inda cyangwa se kamere ya muntu, aho kugira ngo kamere abe ari yo igenga umuntu, imukoresha, ahubwo umuntu abe ari we wigenzura.”
Yasobanuye ko “inda nini” isobanura ingeso mbi yo kwikunda no kwireba, bikomoka kuri kamere muntu yakomerekejwe n’icyaha k’inkomoko. Icyo gishuko gituma umuntu ahora yishyira imbere, akiyibagiza Imana n’abandi.
Mu butumwa bwe kandi, Karidinali Kambanda yagarutse ku busobanuro bw’ubwigenge, agaragaza ko hari abavuga ko bigenga, nyamara ari imbata z’ibyaha n’ingeso mbi.
Yagize ati“Hari uvuga ati‘Ni amafaranga yanjye, ndigenga, ndayakoresha uko mbyumva.’ Ariko mu by’ukuri ashobora kuba ari imbata y’inzoga, y’ubusinzi, y’ibiyobyabwenge, ari imbata y’urwango adashobora kubabarira mugenzi we, ari imbata y’ubusambanyi.”
Yerekanye ko bene uwo ataba yigenga koko, kuko aba ategekwa n’irari n’ingeso mbi. Ubwigenge nyabwo, nk’uko yabivuze, ni ubushobozi bwo gukora igikwiye, gutsinda icyaha no guhitamo icyiza.
Karidinali Kambanda yasabye abakristu kwiyambaza Nyagasani muri iki gihe cy’igisibo kugira ngo abafashe kwibohora no kwitsinda. Kwitsinda no gutsinda ukwikunda ni byo bituma umuntu ashobora gukunda by’ukuri no gukora ibikorwa by’urukundo.
Yibukije ko ibikorwa by’urukundo bidakwiye gukorwa tugamije gushimwa cyangwa kwiyerekana, nk’uko Ivanjili ibitwigisha, ahubwo ko bikwiye gukorwa tugamije gusingiza Imana no kugaragaza urukundo rwayo mu bandi.
Yasoje asaba abakristu bose gukoresha neza iki gihe cy’igisibo, bakagarukira Imana by’ukuri, bagasenga kurushaho, bagasiba bafite intego yo kwitsinda no kugenga irari, ndetse bakarushaho gukora ibikorwa by’urukundo bibubaka ubwabo n’umuryango mugari
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.