Mu nama ya SIGNIS i Kigali, abakora itumanaho Gatolika basabwe guhangana n'imbogamizi za AI bahuje imbaraga
Perezida w'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Abakora Itumanaho Gatolika ku Isi (SIGNIS World), Helen Osman, yasabye abakora itumanaho muri Kiliziya Gatolika kurushaho gukomeza ubufatanye kugira ngo bashobore guhangana n'amahirwe ndetse n'imbogamizi zizanwa n'ikoranabuhanga ry'Ubwenge Buhangano (AI), rikomeje guhindura byihuse uburyo itumanaho rikorwamo ku Isi.
Yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026,mu butumwa bwe bwo gufungura Inama Mpuzamahanga ya SIGNIS World Congress 2026, iri kubera i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026. Ni ubwa mbere iyi nama ikomeye ihuje abakora itumanaho Gatolika ku Isi ibereye ku mugabane wa Afurika.
Helen Osman yavuze ko Isi iri mu bihe impinduka z'ikoranabuhanga zigenda zihuta cyane, mu gihe demokarasi, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw'amadini, ubw'itangazamakuru, kurengera ibidukikije ndetse n'agaciro ka muntu byose biri guhura n'ibibazo bikomeye.
Yagize ati"Dukeneye urusobe rukomeye rw'abakora itumanaho biyemeje guhindura umuco w'Isi bayobowe n'Inkuru Nziza, bagaharanira guteza imbere agaciro ka muntu, ubutabera n'ubwiyunge."
Yakomeje agaragaza ko impinduramatwara yazanywe na AI iri guhindura mu buryo bukomeye ibikorwa bya buri munsi by'abakora itumanaho, bityo bikaba bisaba ubufatanye, ubushishozi n'ubunyamwuga kugira ngo iri koranabuhanga rikorwe mu nyungu z'ikiremwamuntu.
Nubwo atashoboye kwitabira iyi nama imbonankubone kubera ibyo yise ibibazo bikomeye byo mu muryango we, Helen Osman yatanze ubutumwa hifashishijwe ikoranabuhanga, agaragaza ko yifatanyije n'abitabiriye iyi nama barenga 300 baturutse mu bihugu bisaga 40 byo ku migabane itanu y'Isi.
Yasobanuye ko iyi nama ari urubuga rukomeye rutuma abakora itumanaho Gatolika basangira ubunararibonye, bagahuza imbaraga ndetse bagakomeza ubufatanye n'inzego za Vatikani. Yanashimiye Dicasteri ya Vatikani ishinzwe Itumanaho ndetse na Dicasteri ishinzwe Ivanjili ku bufatanye bukomeje kugirana na SIGNIS.
Helen Osman yavuze ko ubutumwa bwa SIGNIS bukomeje kuba ubwo gufasha abanyamwuga bakora mu bitangazamakuru bitandukanye birimo radiyo, televiziyo, sinema, amashusho, uburezi mu itumanaho n'itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga, byose bigamije kwamamaza Inkuru Nziza no guteza imbere agaciro ka muntu, ubutabera n'ubwiyunge.
Iyi nama iri kubera i Kigali yitabiriwe n'intumwa ziturutse mu bihugu byinshi byo muri Afurika birimo u Rwanda rwakiriye iyi nama, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, Tanzania, Nigeria, Togo, Côte d'Ivoire, Cameroun, Zambia, Ghana, Sénégal, Ethiopia, Sudani y'Epfo, Sudani, Burkina Faso, Benin, Afurika y'Epfo na Mozambique, hamwe n'ibindi bihugu byo ku yindi migabane.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Itumanaho rishingiye ku Ikoranabuhanga mu Guteza Imbere Ubumwe bw'Imico no Kurengera Ibidukikije."
Mu ijambo rye, Perezida wa SIGNIS muri Afurika, Walter Chekwendu Ihejirika, yavuze ko kwakira ku nshuro ya mbere iyi Nama Mpuzamahanga ya SIGNIS ku mugabane wa Afurika ari amateka akomeye agaragaza uko Kiliziya Gatolika yakomeje gukura no gukomera muri Afurika, bitewe n'umurage mwiza w'iyogezabutumwa ry'abamisiyoneri ryamaze imyaka myinshi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.