Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Mubitse mu mutima wanjye kandi nzahora mbazirikana mu masengesho" Papa Leo XIV ku bimukira bo muri Tenerife

Mu ruzinduko arimo kugirira mu birwa bya Canary Islands muri Espagne, kuri uyu wa 12 Kamena 2026, Papa Leo XIV yahuye n'abimukira bacumbikiwe mu Kigo cya Las Raíces giherereye ku kirwa cya Tenerife, abibutsa ko abakunda kandi ko azakomeza kubasabira.

"Mubitse mu mutima wanjye kandi nzahora mbazirikana mu masengesho" Papa Leo XIV ku bimukira bo muri Tenerife
"Mubitse mu mutima wanjye kandi nzahora mbazirikana mu masengesho" Papa Leo XIV ku bimukira bo muri Tenerife

Nyuma yo kumva ubuhamya bwatanzwe n'abimukira bari muri icyo kigo, Nyirubutungane yabagaragarije ko yifatanyije na bo ndetse n'abimukira bose hirya no hino ku isi bahura n'ibigeragezo n'ingorane mu rugendo rwabo.

Papa Leo XIV yibukije ko uwo munsi Kiliziya Gatolika yizihizaga Umunsi Mukuru w'Umutima Mutagatifu wa Yezu, asobanura ko ku bakristu umutima wa Yezu ari ikimenyetso cy'urukundo rw'Imana rutagira umupaka n'impuhwe zayo ku bantu bose.

Yagize ati "Muri uyu mwanya, ni umugisha kuba turi kumwe, tukabonana kandi cyane cyane tukamenya ko aho twaturuka hose, urukundo rw'Imana rutagira imipaka, rudatoranya kandi ruhuriza abantu bose mu bumwe."

Papa Leo XIV yemeye ko benshi muri abo bimukira banyuze mu bihe bikomeye kandi bibabaje.

Yababwiye ati "Iyo ndebye mu maso yanyu kandi nkumva inkuru z'ubuzima bwanyu, ntekereza no ku mitima yanyu yakomerekejwe n'ingorane nyinshi, ariko kandi yagowe n'urukundo mwahawe n'imitima y'abantu babafunguye amarembo, babagirira ubuntu n'impuhwe."

Yabibukije ko umutima wa Kristu na wo wababajwe ndetse ugakomerekeshwa urukundo yakundaga abantu, ariko ko yanahumurijwe n'abantu bagize impuhwe bamuba hafi mu bubabare bwe.

Yibukije kandi ibikorwa by'abatagatifu barimo Mutagatifu Petero wa Mutagatifu Yozefu de Betancur na Mutagatifu Yozefu wa Anchieta, bavuye muri Canary Islands bakajya kwamamaza Inkuru Nziza muri Amerika.

Yagize ati "Na bo bari abimukira binjiye mu buzima bushya batazi neza icyo bazahasanga, ariko bitwaje ukwizera, icyizere n'urukundo nk'ubutunzi bwabo bukomeye."

Papa Leo XIV yashishikarije abimukira kutagira ipfunwe ry'umuco n'indangagaciro byabo, ahubwo bakabisangira n'abo basanze.

Yagize ati "Ndabashishikariza gusangira ubutunzi bw'ubumuntu bwanyu, inzozi zanyu n'umuco mwazanye kuri ibi birwa, kandi mukakira neza n'ibyo abandi babaha."

Yongeyeho ko kwimuka kw'abantu bishobora kuba amahirwe yo guteza imbere ubuvandimwe no gukungahaza imibanire hagati y'amoko n'ibihugu bitandukanye.

Papa Leo XIV yibukije abari aho ko mu buryo bwa Roho abantu bose ari abagenzi bagana iwabo mu ijuru.

Yagize ati "Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, twese turi abimukira, kuko turi abagenzi bari mu rugendo rugana mu gihugu cyacu nyakuri cyo mu ijuru."

Yasabye buri wese kugira uruhare mu gutuma uru rugendo rw'ubuzima ruba urw'ubumuntu, urw'icyubahiro n'urw'ubuvandimwe.

Papa Leo XIV yashimye abayobozi ba Leta, imiryango n'abakorerabushake bafasha abimukira kubona ubufasha bubafasha kongera kugira icyizere no kubaho mu cyubahiro.

Asoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yasabiye abo bimukira gukomera mu kwemera no gukomeza kwizera Imana.

Yagize ati "Nimusigare mushinze imizi muri Nyagasani kugira ngo hatagira umuyaga n'umwe ubatandukanya n'ububasha bwe bubakomeza kandi bukabaha ubuzima."

Yongeyeho ati "Nshuti nkunda, mubitse mu mutima wanjye kandi nzahora mbazirikana mu masengesho yanjye."

Papa Leo XIV yasoreje ku isengesho asabira Imana guha umugisha abo bimukira, imiryango yabo n'abantu bose babafasha, anasaba Umubyeyi Bikira Mariya, Umuhumuriza w'Abimukira, gukomeza kubarinda no kubaherekeza mu rugendo rwabo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose