Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Muri iki cyumweru Gitagatifu Papa Leo XIV arahamagarira abakristu ku isi gusabira bagenzi babo mu Burasirazuba bwo Hagati bibasiwe n’intamabara

Mu gihe Kiliziya Gatolika yatangiye kwizihiza Icyumweru Gitagatifu, Papa Leo XIV yagaragaje impungenge zikomeye ku mibereho y’Abakristu bo mu Burasirazuba bwo Hagati, bibasirwa n’intambara ku buryo benshi batabasha kwizihiza imihango y’ingenzi y’iyi minsi mitagatifu.

Muri iki cyumweru Gitagatifu Papa Leo XIV arahamagarira abakristu ku isi gusabira bagenzi babo mu Burasirazuba bwo Hagati bibasiwe n’intamabara
Muri iki cyumweru Gitagatifu Papa Leo XIV arahamagarira abakristu ku isi gusabira bagenzi babo mu Burasirazuba bwo Hagati bibasiwe n’intamabara

Ibi Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yabigarutseho ku musozo wa Misa y’Icyumweru cy’Amashami yabereye i Vatikani, aho yibukije ko mu gihe Kiliziya itekereza ku bubabare bwa Kristu, idakwiye kwibagirwa abari kubabarana na we muri iki gihe.

Ati “Mu gihe Kiliziya itekereza ku ibanga ry’Ububabare bwa Nyagasani, ntidukwiye kwibagirwa abari kubusangira na we muri iki gihe,”

Papa yasabye abakristu bose kuzirikana by’umwihariko Abakristu bo mu Burasirazuba bwo Hagati, avuga ko imibabaro yabo ikwiye gukangura umutimanama wa buri wese.

Yagize ati “Mu gutangira Icyumweru Gitagatifu, tube hafi kurushaho mu isengesho hamwe Abakristu bo mu Burasirazuba bwo Hagati, bababazwa n’ingaruka z’intambara zikomeye, ku buryo bamwe badashobora kwizihiza neza imihango y’iyi minsi mitagatifu.”

Yakomeje asaba abakristu bose kwifatanya na we mu gusenga basaba Umwami w’Amahoro, kugira ngo akomeze abababaye kandi akingure inzira zifatika ziganisha ku bwiyunge n’amahoro.

Mbere yo gusenga Isengesho rya Malayika wa Nyagasani (Angelus), Papa Leo XIV yashyize kandi mu maboko y’Imana abahuye n’ingaruka z’intambara, asengera abapfuye, abakomeretse n’imiryango yabo.

Yibukije ko isi, ikirere n’inyanja byaremwe ku bw’ubuzima n’amahoro. Ati “Isi, ikirere n’inyanja byaremewe ubuzima n’amahoro.”

Papa kandi yasabye Kiliziya yose gusengera abimukira bapfira mu nyanja, by’umwihariko abahitanywe n’impanuka ziherutse kubera ku nkombe z’ikirwa cya Crete.

Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yongeye gushimangira ko Icyumweru Gitagatifu ari igihe cyo kwinjira mu ibanga ry’Urukundo rwa Kristu, by’umwihariko twifatanya n’abari mu mibabaro.

Ibi, nk’uko yabigaragaje, bisaba abakristu bose kugira umutima w’impuhwe, gusenga no kugira uruhare mu kubaka isi irangwa n’ubutabera, ubwiyunge n’amahoro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose