Muri Paruwasi ya Tyazo abagera kuri 11 Bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe imbabazi n'imiryango 20 bahemukiye
Ku cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024, muri paruwasi ya Tyazo ya diyosezi gatolika ya Cyangugu, hahimbarijwe ibirori by'umunsi mukuru w'ubumwe n'ubudaheranwa aho abantu bagera kuri 11 bo mu mirenge ya Kanjongo na Kagano y'akarere ka Nyamasheke muri paruwasi ya Tyazo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye imbazi imiryango igera kuri 20 bahemukiye.
Ibi birori byo guhimbaza umunsi mukuru w'ubumwe n'ubudaheranwa byateguwe na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro ya diyosezi gatolika ya Cyangugu na paruwasi ya Tyazo, byabimburiwe n'igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi ya Tyazo na Nyakubahwa mgr Ignace Kabera, igisonga cy'umwepiscopi wa diyosezi gatolika ya Cyangugu, mu butumwa yahatangiye myr Kabera yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yari ndengakamere bityo ko uwo ari we wese watinyutse akayigiramo uruhare , yihinduye ubwe igicibwa mu muryango w'abantu, kugira ngo yongere agaruke muri uwo muryango agomba kubanza gukora urugendo rwo gusukurwa nk'urwo abasabye imbazi bakazihabwa uyu munsi bari bamazemo imyaka ibiri.
Yagize ati" Hari abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babaye hanyuma y'inyamaswa, batinyutse kwica , batinyutse gukora ibintu bitumvikana, ibyo byose rero umuntu abivuze yavuga ngo ibyabaye mu Rwanda ni amahano. Uwakoze amahano rero, mu muco wa Kinyarwanda aba yigize igicibwa, aba yihumanyije, aba yiciye mu muryango w'abantu, agaruka mu muryango ari uko amaze gukora urugendo rwo gusukurwa."
Myr Ignace Kabera yakomeje ashima aba bateye intambwe yokwegera abo bahemukiye bakabasaba imbazi ndetse ashima n'abagize n'iyi miryango yarokotse jenoside yakorewe abatutsi bagize ubutwari bwo gutanga imbabazi.
Yakomeje agira ati" Icyatuzinduye rero hano muri paruwasi ya Tyazo, ndashaka kuvuga ko ari uwo muhango wo guhumanura abihumanyije bakora ibyaha ndengakamere bya Jenoside yakorewe abatutsi. Turashimira kandi iri tsinda nyine ryemeye gukora urwo rugendo mu bwiyoroshye nyuma y'imyaka 30 yose abakoze ibyaha bya Jenoside batangiye kubyemera, hano hari itsinda ryabyemeye ku mugaragaro, bemeye guhura n'abo biciye cyangwa se n'abo bahemukiye bikomeye,bemeye gusaba imbazi nta buryarya kandi biyemeje kutazongera ukundi gutatira igihango cy'ubuvandimwe. Tukanashimira abiyemeje gutanga imbazi
Muri iki gitambo cya misa, Sinumvayabo Arbert wo muri paruwasi ya Tyazo, umwe muri 11 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakoranye na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro ya diyosezi gatolika ya Cyangugu urugendo rw'isanamutima, imbere y'imbaga y'abakristu yasabye imbabazi umuryango wa Nyirandagijimana Christine yahemukiye, nawe yongera kuzimuha kumugaragaro. Bose bakaba bashimye komisiyo y'ubutabera n'amahoro yabafashije kugera kuri iyi ntambwe y'ubwiyunge
Ku ruhande rwa Phillipo Musenge, umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Diyosezi gatolika ya Cyangugu yashimye kiliziya gatolika Y'u Rwanda yo yashyizeho iyi gahunda y'ubumwe, ubwiyinge n'ubudaheranwa igamije gufasha abanyarwanda komorana ibikomere batewe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ati" Ndashimira Kiliziya gatolika y'u Rwanda irangajwe imbere n'abepiscopi badushyiriyeho urwego rukuru rwa komisiyo y'ubutabera n'amahoro, baduha n'ubutumwa bwo kwegera umuryango w'Imana muri Kiliziya mu Rwanda kugira ngo komisiyo y'ubutabera n'amahoro ibegere baganire bomorane ibikomere kandi ibyo biganiro bigere ku ndiba y'umutima. Nk'uko rero tubibonye hano uyu munsi ni umunsi w'imbabazi. Imbabazi zivuga kuzisaba bimwe bivuye ku mutima kandi no kuzitanga bimwe bivuye ku mutima."
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, wari witabiriye ibi birori yavuze ko kugira ngo uru rugendo rw'ubumwe rwo kongera kubaka ubumwe mu banyarwanda rugerweho nk'uko byifuzwa hakenewe uruhare rwa buri wese.
Ati" Uru rugendo twakwita ko ari urw'ubumwe n'ubudaheranwa ni urugendo rurerure, ni urugendo Leta yatangije ariko ikarukora ifatanya n'abafatanyabikorwa. Mu bafatanyabikorwa bakomeye dufite hari na Kiliziya gatolika by'umwihariko Komisiyo y'ubutabera n'amahoro. Birumvikana rero niba Leta hari igikorwa yatangije, kiliziya ikemera gufatanya muri urwo rugendo twebwe abaturage, twebwe abakristu twabuzwa n'iki? Kugira ngo uru rugendo rwo kongera kubaka ubumwe bw'abanyarwanda tuzarugereho ni uko buri umwe wese yarugira urwe kuko hari icyo rukiza, rukiza ibikomere ku mpande zose."
Abagera kuri 11 bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bo mu mirenge ya Kanjongo na Kagano y'akarere ka Nyamasheke nibo basabye imbazi imiryango igera kuri 20 bahemukiye y'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi nabo bazibahera imbere y'imbaga y'abakristu, bose bibumbiye mu matsinda abiri mashya y'isanamutima ya komisiyo y'ubutabera n'amahoro ariyo Abaharanira ukuri n"itsinda Abunze Ubumwe yo muri pauruwasi ya Tyazo, aya akaba aje yiyongera ku yandi agera kuri 63 asanzwe abarurwa muri diyosezi Gatolika ya Cyangugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.