Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Bahujimihigo yasobanuye impamvu Ingoro ya Ruhengeri yeguriwe Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima

Mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 y’Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri, byahujwe n’umunsi mukuru wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yaragijwe Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima, Musenyeri Kizito Bahujimihigo, Umwepiskopi wa Kibungo uri mu kiruhuko yasobanuye impamvu iyi Ngoro yeguriwe Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima.

Musenyeri Bahujimihigo yasobanuye impamvu Ingoro ya Ruhengeri yeguriwe Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima
Musenyeri Bahujimihigo yasobanuye impamvu Ingoro ya Ruhengeri yeguriwe Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima

Musenyeri Bahujimihigo, wahoze ari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ndetse akaba ari na we wagize uruhare rukomeye mu iyubakwa ry’iyi Ngoro, yabigarutseho kuwa 13 Gicurasi 2026, mu birori byabereye ku mbuga y’Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri.

Yavuze ko byari ingenzi kugira ngo Diyosezi ya Ruhengeri igire ahantu hagutse kandi hasobanutse abakirisitu bashobora guhurira bagasengera hamwe.

Ati “Ni byiza ko Diyosezi ya Ruhengeri ifite ahantu hasobanutse abakirisitu ba Katederali ya Ruhengeri n’abavuye mu zindi Paruwasi bashobora guhurira bari kumwe n’umushumba wabo n’abayobozi babo, bagasenga bisanzuye, bagashimira Imana, bakayisingiza kandi bakungurana ibitekerezo. Icyo ni cyo cyari kigamijwe aha hantu hatoranyijwe.”

Agaruka ku cyatumye iyi Ngoro yegurirwa Umubyeyi Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima, yavuze ko iyi mbuga yashoboraga kuba ahantu hasanzwe abakirisitu bahurira n’abapadiri gusa, ariko ko byabaye ngombwa kuyegurira Bikira Mariya kugira ngo abakirisitu basobanukirwe neza ubutumwa bwa Kiliziya.

Ati “Mu kugira ngo mbere na mbere tujye mu gihe cya Kiliziya, amateka Kiliziya irimo natwe tuyibonemo, ku Cyumweru tuzahimbaza umunsi wa Asensiyo, Yezu Kristu asubira mu ijuru. Icyo gihe yari ashoje ubutumwa bwe, noneho akurwa na Roho Mutagatifu tuzibuka ko yamuduhaye ku Cyumweru kizakurikiraho cya Roho Mutagatifu.”

Yakomeje agira ati “Kuvuga Roho Mutagatifu ni ukwerekeza ku wo bafatanya ubutumwa ari we Bikira Mariya, Ingoro ye n’umunyamabanga we. Bityo rero kugira ngo buri mukirisitu wese yibone mu gihe Kiliziya irimo, byari ngombwa ko bibutswa ko Roho Mutagatifu ari we uyobora Kiliziya kandi akabikora afatanyije na Bikira Mariya udahwema kuduhanura no kutwibutsa ubutumwa Yezu Kristu yazanye.”

Musenyeri Bahujimihigo yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye iyi Ngoro yegurirwa Bikira Mariya ari ubutumwa agenda asigira abantu aho hose yabonekeye.

Ati “Ahantu hose Bikira Mariya yagiye abonekera adusigira ubutumwa buri mu nkingi eshatu ari zo: gusenga, kwihana no gusiba. Izo ngingo arazitwibutsa kuko iyo azitugaruyeho natwe twibuka ibyo Yezu Kristu yatwigishije.”

Yakomeje avuga ko i Fatima hagiye hagaragarira ubutumwa bwihariye bwo guha abantu ahantu biyambaza Bikira Mariya bafite ukwizera.

Ati “Ariko aje i Fatima hari n’igikorwa cyo kugira ahantu hamwegurirwa yasabye ko cyashyirwa ahagaragara kugira ngo ububasha bwe, umugozi ubuhambiriye uhambuke utugereho utugwe neza, bityo ajye avuga yisanzuye.”

Yanagarutse ku mateka yaho iyi Ngoro yubatswe, avuga ko mbere hari ahakusanyirizwaga imyanda, ariko abakirisitu bakaza kugira uruhare rukomeye mu kuhahindura ahantu ho gusengera.

Yavuze ko yishimira uburyo abakirisitu bafatanyije mu iyubakwa ry’iyi Ngoro, bakitanga kugira ngo hubakwe ahantu hiyubashye ho gusengera.

Musenyeri Bahujimihigo yasoje asaba abakirisitu bose bazaa gusengera kuri iyi Ngoro kujyana ukwizera n’imitima iciye bugufi.

Ati “Ujye upfukama uvuge uti Bikira Mariya Mubyeyi, nje kukwereka akababaro kanjye, ubukene bwanjye. Ibyo ni byo byatumye tuhegurira uwo Mubyeyi tubihuza n’itariki ya 11 Gashyantare kuko ari bwo i Lurdes hagaragariye ingabire yo gukiza cyane.”

Ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri yahawe umugisha kuwa 11 Gashyantare 2001. Mu muhango wo kuyitaha, hari haje abakirisitu benshi baherekejwe n’abapadiri babo, baturutse hirya no hino muri Diyosezi ya Ruhengeri ndetse no hanze yayo.

Hari kandi n’abashyitsi b’imena barimo Salvatore Pennacchio wari Intumwa ya Papa mu Rwanda, Thaddée Ntihinyurwa wahoze ayobora Arkidiyosezi ya Kigali, Augustin Misago wahoze ari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Padiri Richard Dessureault na Padiri Ignace Cieslak.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose