Musenyeri Balthazar yashimiye impano yahawe na College Saint Jean Nyarusange avuga ko zizahora zimwibutsa inzozi bifitemo
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, yashimiye impano zitandukanye yahawe na College Saint Jean Nyarusange, avuga ko zizahora zimwibutsa isano afitanye n’iri shuri, urukundo rw’abarigize ndetse n’intego n’inzozi bafite zo gukomeza gutera imbere.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa College Saint Jean Nyarusange, bahimbaza Mutagatifu Yohani Batisita waragijwe iri shuri.
Akimara kwakira izi mpano zari mu byiciro bitatu bitandukanye, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yazishimiye cyane, agaragaza ko zifite ubutumwa bwihariye kandi ko zizakomeza kumwibutsa abo zaturutseho n’ibyifuzo bamugaragarije.
Yagize ati “Ziriya mpano ni ibimenyetso bizahora binyibutsa isano dufitanye, urukundo dufitanye, zizahora zinyibutsa imigambi namwe mwifitemo n’izo ntego mwifitemo, izo nzozi mwifitemo mushaka kugeraho, kandi uko nzajya nzireba nzajya mpora mbibuka kandi nzajya mpora mbasabira.”
Musenyeri Balthazar yakomeje ashimira ubuyobozi bw’ishuri n’abagize umuryango waryo muri rusange ku bw’urukundo bamugaragarije binyuze muri izi mpano.
Ati “Padiri Muyobozi n’abagize uru rugo bose, ndabashimiye impano mwampaye. Inyana y’inshashi mwampaye munyifuriza amata ku ruhimbi. Ejo izaba ibaye imbyeyi igire amata, maze nanjye njye mbona amata mpa abana banjye kugira ngo bahorane itoto ryo ku mutima no ku matama, kugira ngo twese duhore ducyereye kunogera Imana n’abagenzi bacu.”
Yasoje asabira umugisha College Saint Jean Nyarusange, asaba Imana gukomeza kuyifasha gukura no gusohoza neza inshingano zayo zo kurera no gutegura ejo hazaza h’abana.
Yagize ati “ishuri rikomeze kuba umugongo uhekeye Kiliziya n’Igihugu, rikomeze kuba imbyeyi yonsa abana ubumenyi n’indangagaciro kugira ngo bakure neza mu gihagararo, mu bwenge no mu myitwarire, bazabe abantu banogera Imana n’ababyeyi babo.”
Impano Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yahawe zari mu byiciro bitatu; Harimo impano y’abanyeshuri b’ishuri bose barenga 1,000, impano y’abanyeshuri biga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ndetse n’inka yagabiwe nk’ikimenyetso cyo kumwifuriza gukomeza gutunga agatunganirwa.
Abatanze izi mpano bagaragaje ko zari zigamije kumwereka urukundo bamufitiye no kumushimira ubwitange, ineza n’ubufasha akomeje kugaragariza College Saint Jean Nyarusange n’abayigamo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.