Musenyeri Celestin Hakizimana arasaba Abiyeguriyimana gushyira imbere isengesho no kwamamaza Ivanjili
Mu butumwa yagejeje ku biyeguriye Imana basaga 1000 bitabiriye ibirori byo guhimbaza umunsi Mpuzamahanga w'Abiyeguriyimana, byabereye I Kibeho kuri uyu wa 2 Gashyantare 2023, Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro yasabye Abiyeguriye Imana kwibuka ko mu butumwa bwose bakora, bakwiye gushyira imbere isengesho no kwamamaza Ivanjili.
Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, umwepiskopi wa Gikongoro akaba anashinzwe Komisiyo y'Abiyeguriyimana mu Nama y'Abepiskopi mu Rwanda, mu butumwa yabagejejeho yabibukije ko kimwe n'intumwa za Kristu, Abiyeguriyimana, bashinzwe gusakaza no kogeza inkuru nziza ya Yezu Kristu ku bantu bose.
Yagize ati"Kwamamaza inkuru nziza ni Umurimo w'ingenzi kandi ntasimburwa. Ubuzima bw'Abiyeguriyimana bubereyeho Ivanjili. Ubutumwa bakora haba mu mashuri, mu bitaro, kugera ku bakene no mu bindi bikorwa bitandukanye, bugamije gufasha Kiliziya gusohoza umuhamagaro wayo wo kwamamaza Ivanjili".
Kugira ngo ibi bikorwa bigere ku ntego Musenyeri Celestin yasabye Abiyeguriyimana guha isengesho umwanya w'ibanze kuko ridahari ibindi bikorwa by'iyogezabutumwa bakora byababera impfabusa.
Yagize ati " Muri iki gihe usanga uwihayimana ari nk'umuyobozi w'ikigo cy'ishuri agakora cyane ariko akibagirwa ko hari n'ubundi butumwa akenewemo, yego ni byiza gukora ariko mukore mushakire n'umwanya umurimo mwatorewe".
Myr Celestin yashimiye Abiyeguriye Imana kuba barahisemo iyi nzira yo kwegurira imana na Kiliziya ubuzima bwabo. Yanabashimiye uruhare bagize mu gushyigikira ikigega cya Papa gishinzwe iyogezabutumwa n'uko bitabiriye urugendo rwa Sinodi Kiliziya irimo.
Yibukije abihayimana kubahiriza isezerano ryo kumvira. Avuga ko muri iyi minsi hari abarihinduye kumvikana. Yabamenyesheje ko Papa yifuza ko imiryango ivuka muri iyi minsi yaba mike ahubwo abashaka kwiyegurira Imana bakagana imiryango isanzweho kugira ngo bakomeze kuyiha imbaraga kandi ibashe gukura neza, usibye abagaragaza ko hari igishya bazanye mu Rwanda kidahari.
Padri Leonidas Ngomanziza wavuze mu izina rya Musenyeri Anaclet Mwumvaneza Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, akaba anashinzwe Ibikorwa bya Papa by'Iyogezabutumwa yasabye abiyegurimana gusigasira umurage w'abitangiye iyogezabutumwa ku isi na bo bakamenya gushyira hamwe duke bafite ngo tugirire akamaro iyogezabutumwa.
Padri Niyonzima Eugene, umuyobozi w'ihuriro ry'abayobozi b'imiryango y'Abiyeguriyimana mu Rwanda, COSUMAR, yavuze ko uyu munsi ubafasha kwibukiranya umuhamagaro wabo, ariko buri wese akamenya guhagarara ku mpano y'umuryango yatowemo. Yagarutse ku rugamba rukomeye Abiyeguriye Imana bahamagarirwa kurwana abasaba kuba intwari no kutagira ubwoba kuko ubuzima ari urugamba.
Umunsi mukuru mpuzamahanga w'abiyeguriye Imana wahimbajwe ku nshuro ya 27, washyizweho na Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka 1997, awuha intego yúko buri mwaka Abihaye Imana bajya bahurira hamwe bagasenga basabira isi kandi bagasabirana aho bari hose ku isi. Ni umunsi ngaruka mwaka aho ku rwego rwÍgihugu wizihirizwa ku butaka butagatifu i Kibeho. Muri uyu mwaka ukaba wari ufite insangantamatsiko igira iti "Ndiyimbire niba ntamamaje inkuru nziza".
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.