Kiliziya Gatolika muri Esipanye yifatanyije n’abagizweho ingaruka n’impanuka ya gari ya moshi yahitanye abantu basaga 68
Nyuma y’impanuka ikomeye ya gari ya moshi ebyiri zagonganiye hafi ya Urda, mu ntara ya Toledo,mu gihugu cya Esipanye ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, igahitana abantu 69, abarenga 100 bakaba bakomeretse, Kiliziya Gatolika muri Esipanye yahise itabara mu buryo butandukanye. Abapadiri bitabiriye ibikorwa byo gutabara inkomere, mu gihe Abepiskopi n’abandi bayobozi ba Kiliziya basabye abakristu gusabira abitabye Imana, inkomere n’imiryango yabo.
Amakuru yatangajwe avuga ko iyi mpanuka yahitanye abantu nibura 68, abandi basaga 100 barakomereka.
Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Arkidiyosezi ya Toledo, hagati y’imidugudu ya Urda na Los Yébenes. Nyuma yayo, abapadiri, za diyosezi, imiryango y’abihayimana n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri Esipanye bahise bafatanya mu bikorwa byo gutabara no gufasha abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.
Mu bantu bageze aho impanuka yabereye hakiri kare harimo Padiri Fernando Fernández de Bobadilla, umuyobozi wa paruwasi ya Los Yébenes.Uyu mupadiri yageze aho impanuka yabereye kugira ngo afashe abari bayiguyemo. Yavuze ko yahasanze ibintu biteye agahinda gakomeye.
Yagize ati “Ni ibintu biteye ubwoba. Ndi hano ndi gutanga imiti. Batangiye gukura imirambo aho impanuka yabereye, kandi ni myinshi.”
Uyu mupadiri yanavuze ko abaganga n’abandi bari mu bikorwa byo gutabara bakoreshaga ibirango by’amabara atandukanye kugira ngo bamenye uko buri muntu ameze, maze bategure uko bafashwa.
Ibirango by’umukara byahabwaga abitabye Imana, ibitukura bigahabwa abakomeretse cyane, naho ibara ry’umuhondo rikagaragaza abakomeretse bashobora gutegereza gato mbere yo kwitabwaho.
Mu itangazo ryasinyweho na Arkiyepiskopi wa Toledo, Musenyeri Francisco Cerro Chaves, n’umwungirije, Musenyeri Francisco César García Magán, bagaragaje ko bahangayikishijwe cyane n’iyi mpanuka.
Bihanganishije imiryango yabuze abayo, bifatanya n’abakomeretse ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka . Banavuze ko babasabira ku Mana kugira ngo ihe imiryango yabuze abayo ihumure n’imbaraga zo kwihanganira agahinda.
Aba bayobozi ba Kiliziya banashimiye abashinzwe ubutabazi, abaganga, inzego z’umutekano n’abandi bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bafashe abari mu kaga.
Arkidiyosezi ya Toledo, paruwasi za Urda na Los Yébenes, hamwe na Caritas ya diyosezi, byatangaje ko byiteguye gufasha abahuye n’iyi mpanuka n’imiryango yabo.
Ubufasha buteganyijwe bukubiyemo ibikoresho n’ibindi bikenerwa by’ibanze, ubufasha bwo mu bya roho ndetse no gufasha abantu guhangana n’ihungabana batewe n’iyi mpanuka.
Ubutumwa bw’ihumure bwakomeje gutangwa n’abayobozi ba Kiliziya mu bice bitandukanye bya Esipanye. Karidinali José Cobo, Arkiyepiskopi wa Madrid, yavuze ko asabira abitabye Imana kugira ngo Imana ibakire, abakomeretse bagakira vuba, naho imiryango yabo ikabona ihumure muri ibi bihe bikomeye.
Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Esipanye na yo yihanganishije imiryango yabuze abayo, inasaba abakirisitu gukomeza gusabira abapfuye, abakomeretse n’abari gukora ibikorwa byo gutabara.
Abandi bayobozi ba Kiliziya, barimo ba Arkiyepiskopi ba Santiago de Compostela, Tarragona, Granada, Seville na Pamplona, na bo basabye abakirisitu kwifatanya mu isengesho no gushyigikira abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.
Imiryango y’abihayimana irimo Abayezuwiti, Abasalesiyani, Abaklaritani n’Abafurerere ba Mutagatifu Yohani w’Imana na yo yagaragaje ko yifatanyije n’ababuze ababo ndetse n’abakomeretse.
Umubikira wo mu muryango w’Abadominikani, Lucía Caram, na we yatanze ubutumwa bwo guhumuriza abari mu gahinda, agira ati “Nta muntu ukwiye kumva ko ari wenyine muri ubu bubabare bwinshi. Uyu munsi turi kumwe namwe.”
Kiliziya yiyemeje gukomeza gufasha abahuye n’iyi mpanuka
Mu gihe ibikorwa byo gutabara no gufasha abakomeretse bikomeje, Kiliziya Gatolika muri Esipanye yatangaje ko izakomeza kuba hafi abahuye n’iyi mpanuka n’imiryango yabo, atari muri ibi bihe by’akababaro gusa, ahubwo no mu minsi n’ibyumweru bizakurikiraho.
Uretse amasengesho n’ubufasha mu bya roho , Kiliziya yashimangiye ko ishaka no kugira uruhare mu gufasha ababuze ababo n’abarokotse iyi mpanuka guhangana n’ingaruka zayo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.