Musenyeri Mukeng’a Kalond witabye Imana ku myaka 95 yashimiwe umurage ukomeye yasize muri Kiliziya ya RDC
Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu gahinda nyuma y’urupfu rwa Nyiricyubahiro Musenyeri Godefroid Mukeng’a Kalond, wahoze ari Arkiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kananga, witabye Imana ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026 i Kinshasa azize uburwayi. Yari afite imyaka 95.
Uyu mushumba wa Kiliziya yashimiwe cyane umurimo wamuranze mu myaka myinshi yamaze akorera Imana n’abaturage, by’umwihariko uruhare yagize mu kubaka amahoro, kwamamaza Ivanjili no gukorera Kiliziya n’umutima wo kwitanga.
Mu butumwa bw’akababaro bwashyizwe ahagaragara kuri uwo munsi, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Congo (CENCO), Nyiricyubahiro Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, akaba n’Arkiyepiskopi wa Lubumbashi, yatangaje ko inkuru y’urupfu rwa Musenyeri Mukeng’a yakiriwe n’agahinda kenshi.
Yagize ati“Twakiriye n’agahinda kenshi inkuru y’urupfu rwa Nyiricyubahiro Musenyeri Godefroid Mukeng’a Kalond, Arkiyepiskopi wa Kananga, witabye Imana ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026 i Kinshasa azize uburwayi.”
Mu izina ry’abagize CENCO bose, Musenyeri Muteba yihanganishije Arkiyepiskopi wa Kananga, Musenyeri Félicien Ntambue Kasembe, abapadiri, abanyamuryango ba Kongregasiyo y’Umutima Utagira inenge wa Bikira Mariya (CICM), umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abakristu bose ba Kananga.
Yanijeje ko Abepiskopi bose bakomeje gusabira roho ya nyakwigendera, asaba Imana kumuha iruhuko ridashira no guhoza umuryango wa Kiliziya uri mu cyunamo.
Yagize ati “Tubikesha ubuvugizi bwa Bikira Mariya, Imana y’abazima imwakire mu bwami bwayo kandi ihumurize umuryango wa Diyosezi uri mu gahinda.”
Gahunda y’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma izatangazwa mu minsi iri imbere.
Musenyeri Godefroid Mukeng’a Kalond yavutse muri Kanama 1930. Yabaye umupadiri wa mbere w’umumisiyoneri ukomoka muri Congo winjiye mu Muryango wa CICM, ahabwa Ubupadiri muri Werurwe 1958.Muri Kanama 1971 yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Luiza, ahabwa yimikwa mu Ukuboza k’uwo mwaka. Nyuma yaho, mu 1997 yagizwe Arkiyepiskopi wa Kananga asimbuye Musenyeri Martin Léonard Bakole wa Ilunga.
Yayoboye Arikidiyosezi ya Kananga imyaka hafi icyenda mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru muri Gicurasi 2006.Nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwe, abakristu benshi bakomeje kumuha icyubahiro bamwibuka nk’umuntu waranzwe n’ukwicisha bugufi, ubuyobozi bwuje ubwenge n’umuhate mu kwamamaza Inkuru Nziza.
Mu butumwa bwashyizwe kuri Facebook, umwe mu bakristu yagize ati “iki ni igihombo gikomeye kuri Kiliziya Gatolika no ku muryango mugari w’abakristu. Musenyeri Mukeng’a yari umuntu w’ukwemera, ubwenge n’amahoro, wahariye ubuzima bwe gukorera Imana n’abantu.”
Abakristu bo muri Paruwasi Holy Family Mwene-Ditu na bo bamushimiye bavuga ko yari “umuntu w’ukwemera, umuyobozi mu bya roho wicisha bugufi, umuhuza w’amahoro ndetse na se wa benshi.”
Bakomeje bavuga ko amagambo ye yuzuye ubwenge, urukundo yakundaga Kiliziya n’umurava mu gukorera Imana byakoze ku mitima y’ibisekuru byinshi.Bagize bati “Umuryango w’abakristu ubuze umushumba wizerwa, umuntu w’isengesho ndetse n’umurinzi w’indangagaciro z’Ivanjili.”
Abakristu basabwe gukomeza kwifatanya mu isengesho no gushyira roho ye mu maboko y’Imana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.