Musenyeri Ntivuguruzwa yasabye abanyeshuri ba Saint Joseph TSS Nzuki gukora neza imirimo bashinzwe no kwigira kuri Mutagatifu Yozefu
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, muri Paruwasi Saint Jean Nzuki ya Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, iherereye mu Murenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango, habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ishuri rya Saint Joseph TSS Nzuki, byabanjirijwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.
Uyu munsi mukuru wahurije hamwe abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, abayobozi b’ishuri ndetse n’inshuti zaryo, bose bishimira urugendo rw’iri shuri n’umusanzu rikomeje gutanga mu burezi bw’imyuga n’ubumenyingiro.
Saint Joseph TSS Nzuki ni ishuri rya paruwasi Gatolika ya Nzuki ryigisha imyuga riherereye mu Murenge wa Kabagari. Abanyeshuri baryigamo bahugurwa mu myuga itandukanye irimo ubwubatsi, ubukanishi bw’ibinyabiziga, ubudozi n’ububaji, imyuga igamije gutegura urubyiruko rufite ubumenyi ngiro, rushobora kwisungana no guhanga umurimo.
Mu nyigisho yatangiye muri Misa, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasabye abanyeshuri b’iri shuri gufatira urugero kuri Mutagatifu Yozefu, umurinzi w’iri shuri, agaragaza ko yari umuntu w’umurimo kandi wawukoranaga ubwitange n’ubunyamwuga.
Yatanze urugero rw’Umuryango Mutagatifu w’i Nazareti, agaragaza uburyo Bikira Mariya na Yozefu babereye isi icyitegererezo cy’abarezi beza bakundaga kandi bagahora hafi y’umwana wabo Yezu.
Yagize ati “Rubyiruko bana bacu, mukore neza ubutumwa mushinzwe mbere na mbere bwo kwiga. Mwige neza, mushyireho umwete, ibyo mukora mubitunganye neza mushyiraho akanozo.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yibukije aba banyeshuri ko kuba barimo kwiga imyuga bibasaba gukora ibintu byujuje ubuziranenge, kuko akazi keza ari ko gatuma umuntu yubaka izina rye n’ejo hazaza he.
Ati“Mwe murimo kwiga imyuga, bubatsi ntimugatume amatafari asumbana cyangwa imirongo uko mugenda mwubaka igenda ihengama. Mushyireho neza imbaho y’amazi, bigororoke neza, bitungane neza.”
Yakomeje abwira abanyeshuri biga ububaji, ubukanishi n’indi myuga yose ko bagomba gukora akazi gafite akanozo, bakirinda gusiga ibikorwa bitarangiye cyangwa bitakozwe neza.Ati“Ntimugasige imirimo itarangiye, idasojwe. Mujye musiga ibintu bitunganye ku buryo wanagenda, uwaje nyuma yawe agasanga bimeze neza, akifuza no kumenya uwabikoze.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yasobanuye ko Mutagatifu Yozefu yabaye icyitegererezo cyiza cy’umukozi ukora neza, ku buryo abantu batamwitaga gusa amazina ye, ahubwo bamwitiriraga umurimo we.Yagize ati“Yozefu yari umubaji mwiza. Nta nubwo bamuvugaga mu izina rye gusa, bavugaga bati wa mubaji. Ndetse na Yezu bakavuga bati‘Uriya si umwana wa wa mubaji?’ Ni uko yabikoraga neza cyane.”
Musenyeri wa Kabgayi yavuze ko ibanga ryatumaga Mutagatifu Yozefu asohoza neza inshingano ze atari ubuhanga gusa, ahubwo ryari umubano ukomeye yari afitanye n’Imana.
Ati “Icya kabiri, kuba Yosefu yaratunganyije neza umurimo we mwiza, abifitiye ibanga. Ibanga nta rindi ni ubucuti bwihariye yari afitanye n’Imana. Aho ni ho yavomaga imbaraga, ubwenge n’ubushobozi bwo gukora neza ibyo ashinzwe.”
Yasabye abanyeshuri ba Saint Joseph TSS Nzuki kutarangamira amasomo y’imyuga gusa, ahubwo no kubaka ubuzima bwabo bushingiye ku Mana.
Ati “Bana bacu, ndagira ngo mbashishikarize kubaka umubano wihariye n’Imana.”
Saint Joseph TSS Nzuki ikomeje kuba kimwe mu bigo by’amashuri y’imyuga mu karere ka Ruhango by’umwihariko mu murenge wa Kabagari n’inkengero zawo, bifasha urubyiruko kubona ubumenyi ngiro bubategurira ubuzima bwo kwihangira imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Umunsi mukuru w’iri shuri wabaye umwanya wo gushimira Imana ku bikorwa rimaze kugeraho, no kongera gukomeza abanyeshuri mu rugendo rwabo rwo kwiga no gutegura ejo hazaza habo binyuze mu myuga biga
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.