Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Papias: “Birababaje kubona umwana uri munsi y’imyaka 18 ari mu Igororero azira gufata ku ngufu”

Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, yavuze ko bibabaje kubona abana bari munsi y’imyaka 18 bari mu Igororero rya Nyagatare bazira ibyaha byo gufata ku ngufu, asaba ababyeyi, abayobozi, Kiliziya n’umuryango muri rusange kugira uruhare mu gukumira ibyaha bikorwa n’abana no kubafasha gukosoka.

Musenyeri Papias: “Birababaje kubona umwana uri munsi y’imyaka 18 ari mu Igororero azira gufata ku ngufu”
Musenyeri Papias: “Birababaje kubona umwana uri munsi y’imyaka 18 ari mu Igororero azira gufata ku ngufu”

Yabigarutseho mu gusoza Ihuriro ry’urubyiruko ryaberaga muri Diyosezi ya Byumba kuri iki cyumweru tariki ya 23 Kamena 2026, avuga ko mu minsi ine ishize bari muri iri huriro, urubyiruko rwabonye umwanya wo gusura abana bari mu Igororero ry’Abana bato riherereye mu Karere ka Nyagatare.

Yagize ati “Birababaje bikanababaza kubona 60, 70% by’abana bari hagati ya 14 kugeza kuri 17 icyaha cyabajyanye aho bari ari ugufata ku ngufu. Birababaje rubyiruko, birababaje basaserdoti, birababaje bayobozi, birababaje babyeyi, aha hantu natwe tugomba kureba uruhare rwacu n’icyo twakora gikwiye.”

Musenyeri Papias yakomeje avuga ko bidakwiye ko umwana uri munsi y’imyaka 18 aba mu Igororero azira icyaha gikomeye nk’icyo gufata ku ngufu, asaba buri wese kugira uruhare mu gukumira imyitwarire nk’iyo.

Ati “Birababaje kandi kubona ababyeyi bateshutse ku nshingano zo kwita ku bana babo, muri iyi minsi hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga y’umwana wabwiraga ababyeyi ko bibabaje kuba barateshutse ku nshingano zabo, byarantunguye kubona bamuha amashyi numvaga ubundi bari bakwiye kugira isoni.”

Yavuze ko hari n’ikindi kibazo gihangayikishije cyo kubona umwana afunganywe n’umubyeyi we kubera ibyaha Nyina yakoze asaba inzego bireba kugira icyo babikoraho.

Ati “Aha ndagira ngo nsabe abayobozi n’abadepite baduhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko badufasha gushyiraho amategeko, igihe kirageze kugira ngo amategeko agenga abana bakora ibyaha tuyashishozeho. Birababaje kandi biteye agahinda kubona umwana w’imyaka 14 akikiye akana k’agahinja mu Igororero. Umwana wavutse afite agaciro kure kureka amakosa nyina yakoze aho kugira ngo azamare imyaka 15 nawe ari kumwe na nyina wakoze amakosa, aha ndagira ngo habe ubuvugizi.”

Yakomeje asaba ko harebwa uburyo abana bavukira mu Igororero batagira ingaruka z’igihe kirekire zaterwa no gukurira aho, asaba ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo amategeko n’izindi ngamba bifashe abana n’ababyeyi babo.

Ati “Abo bana muzabampe mbazane mbatunge i wanjye, umwana w’uruhinja uvukira mu Igororero akamara imyaka 15 ari kumwe na nyina kubera ikosa yakoze birababaje kandi biteye agahinda, amategeko adufashe gufasha abayaguyemo gukosoka vuba no kuyakosora tubigiranye umutima wa Kibyeyi, urukundo n’ubugwaneza.”

Musenyeri Papias, yavuze ko ubutumwa bw’iri huriro bwo kuba abahamya b’amizero, ubuvandimwe n’amahoro bugomba kujyana no kureba ibibazo bifatika byugarije urubyiruko, kuko kumara imyaka myinshi mu Igororero atari cyo gisubizo cyonyine gishobora gufasha umwana gukosoka no kongera kubaho neza.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, wari witabiriye igikorwa cyo gusoza iri huriro, yavuze ko ikibazo cyagaragajwe na Musenyeri Papias bagiye kugikorera ubuvugizi, harebwe icyakorwa.

Ati “Ndabizeza ubuvugizi ku byo mwabonye mu Igororero rya Nyagatare, turaza gukorana n’inzego turebe ikibazo cy’abana bafunzwe bakaza kubyara hanyuma bakabana n’abana babo b’impinja, iki turaza kukigeza kuri ba Nyakubahwa ba Minisitiri babifite mu nshingano.”

Imibare yatanzwe igaragaza ko mu Igororero ry’Abana bato bari munsi y’imyaka 16 riherereye mu Karere ka Nyagatare, hagororerwa abana barenga 800.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose