Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri wa Diyosezi ya Quelimane yasabye abakiristu kugaragariza ubumwe abahuye n’ibiza n’intambara

Mu gihe Kiliziya Gatolika iri mu cyumweru gitagatifu, Musenyeri wa Diyosezi ya Quelimane muri Mozambique, Osório Citora Afonso, yasabye abakiristu n’abandi bose bafite umutima w’impuhwe kubaho muri iki gihe kidasanzwe bagaragaza ubumwe ku bantu bugarijwe n’ibiza ndetse n’intambara, cyane cyane mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru y’igihugu.

Musenyeri wa Diyosezi ya Quelimane yasabye abakiristu kugaragariza ubumwe abahuye n’ibiza n’intambara
Musenyeri wa Diyosezi ya Quelimane yasabye abakiristu kugaragariza ubumwe abahuye n’ibiza n’intambara

Ubu butumwa bwashyizwe ahagaragara kuwa 28 Werurwe 2026, bwibanze ku gukangurira abakirisitu ko ukwemera nyakuri kudakwiye kugarukira mu magambo gusa, ahubwo kugomba kugaragarira mu bikorwa bifatika by’urukundo n’impuhwe ku bababaye.

Musenyeri Afonso yagize ati “Kwizihiza iki Cyumweru Gitagatifu bikwiye kurangwa no gufatana mu mugongo, by’umwihariko ku bahuye n’ingaruka z’imyuzure iherutse kuba ndetse n’intambara iri kubera muri Cabo Delgado.”

Yagaragaje ko bidashoboka kwizihiza amabanga akomeye y’Ubukirisitu wirengagije imibabaro n’agahinda abantu benshi barimo. Yibukije ko imyuzure yasenye byinshi irimo amazu ndetse igahitana ubuzima bw’abantu, mu gihe intambara yo muri Cabo Delgado yateje ubwoba, guhunga no kubura aho bakinga umusaya ku baturage benshi. Ati “Ibi bibazo byose bigaragaza umusaraba benshi mu bavandimwe bacu bikoreye buri munsi.”

Yakomeje ashimangira ko no muri ayo makuba, Kristu akomeza kuba hafi y’abababaye, agendana nabo mu mibabaro yabo.

Ati “Kristu agendana natwe. Mu musaraba tubona ububabare bw’imiryango yatakaje byose, amarira y’abana ndetse n’umunaniro w’abari kugerageza kongera kubaka ubuzima bwabo.”

Nubwo hari ibikomere byinshi, Musenyeri Afonso yagaragaje ko icyizere kigihari, ashimangira ko izuka rya Kristu ritanga urumuri mu mwijima w’akababaro. Ati “Ijambo rya nyuma si iry’urupfu, ahubwo ni iry’ubuzima.”

Yanashishikarije abakirisitu kongera imbaraga mu isengesho basabira amahoro, ubwiyunge no guhumuriza abahuye n’ibibazo, ariko cyane cyane bagahindura ukwemera kwabo ibikorwa bifatika.

Ati “Twahamagariwe gufasha abari mu kaga tubasura, tubafasha no kugaragaza ibikorwa by’urukundo.”

Musenyeri Osório Citora Afonso, kandi yibukije ko iki gihe gitagatifu kidakwiye kuba icy’imihango gusa, ahubwo kigomba no kuba igihe cyo kwegera abantu, kubitaho no kurengera agaciro k’ikiremwamuntu.

Yasoje asaba abakiristu n’umuryango mugari muri rusange gushyira hamwe bagatanga ubufasha bufatika haba mu buryo bw’ibikoresho cyangwa mu gufasha mu mitekerereze ku miryango yibasiwe n’ibiza n’intambara.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose