Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Wachowski yagizwe Intumwa nshya ya Papa muri Iraq

Ku cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani, Papa Leo wa XIV yayoboye Igitambo cya Misa, aho Musenyeri Mirosław Stanisław Wachowski yagizwe Intumwa nshya ya Papa muri Iraq.

Musenyeri Wachowski yagizwe Intumwa nshya ya Papa muri Iraq
Musenyeri Wachowski yagizwe Intumwa nshya ya Papa muri Iraq

Mu butumwa bwe, Papa yasabye uyu mushumba mushya kuba intumwa y’amahoro n’icyizere, no gukora ibishoboka byose mu guteza imbere ubumwe hagati y’amadini atandukanye muri Iraq, igihugu cyaranzwe n'intambara.

Yagize ati " Diplomasi ya Vatikani ikomoka ku Ivanjili kandi igashyigikirwa n'isengesho. Aho ujya hose, ujye uhamya amahoro"

Papa yibukije ko ubwiyoroshye ari isoko y'ubusaseridoti nyakuri, ashimangira ko umushumba atari nyir'ubukungu cyangwa umutegetsi, ahubwo ari umugaragu w'Imana.

Papa yagereranyije Mgr Wachowski n'umuhinzi utera imbuto y'amahoro n'icyizere. Ati "Umwepiskopi ni nk'umuhinzi utera imbuto agategereza umusaruro mu bwihangane, ni umurinzi w'ubuzima, utari nyirabwo."

Papa yashimye ubunararibonye bwa Musenyeri Wachowski mu mirimo ya diplomasi ya Vatikani aho yakoreye muri Senegal, Pologne, Vienne ndetse no muri Sekreteriya ya Vatikani, amugaragaza nk'umuntu w'indahemuka, wicisha bugufi kandi wubaha inshingano.

Papa yibukije ko Intumwa ya Papa atari umunyapolitiki uhagarariye inyungu za Leta, ahubwo ari uhagarariye Kiliziya yubaka amahoro, itabara abababaye, kandi yubaka ibiraro by'ubumwe n'urukundo.

Mu gihugu kirimo amadini menshi nka Chaldéens, Syriacs, Arméniens, Grecs n'aba Latini, Papa yasabye uyu mushumba mushya gukorera mu bumwe n'urukundo.

Papa yibukije inkomoko ya Kiliziya ya Iraq mu butumwa bwa Mutagatifu Toma, intumwa n'abigishwa be Addai na Mari, avuga ko n'ubwo imyaka yashize yaranzwe n'ubugome n'intambara, ukwemera kw'abakristu ba Iraq kutigeze kuzima.

Ati "Abatagatifu n'abemera bishwe bazira ukwemera baragusengera, basabira Iraq n'amahoro ku isi yose.”

Ku musozo, Papa yabwiye Intumwa nshya ya Papa muri Iraq ati "Abantu ntizakumenyera ku byo uzavuga, ahubwo ku buryo uzabakunda."Yamuragije Bikira Mariya Umwamikazi w'Amahoro n'Abatagatifu ba Mesopotamiya, amwifuriza ubutumwa butanga icyizere n'amahoro.

Musenyeri Mirosław Stanisław Wachowski yavukiye i Pisz muri Pologne mu 1970, yatorewe kuba umusaseridoti mu 1996, yinjiye muri Diplomasi ya Vatikani mu 2004, aba Umunyamabanga wungirije ushinzwe umubano w’ibihugu mu 2019

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose