Myr Anaclet arasaba abakristu kudatwarwa n'imirimo ngo bibagirwe gusenga
Mu rugendo Nyobokamana Abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo bakoreye I Kibeho kuri uyu wa 9 Werurwe 2024, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, yabasabye kwibuka kugira umwanya wo gusenga bakirinda gutwarwa n'imirimo y'urudaca yatuma baburira umwanya Imana.
Myr Anaclet yasabye abakristu gukomera kuri Yezu na Bikira Mariya nk'uko ibisambo byiruka ku mafaranga.Bakamenya gusenga kandi mu kuri nk'uko umubyeyi Bikira Mariya abisaba mu butumwa yatangiye i Kibeho.
Myr Anaclet Mwumvaneza mu nyigisho ye yashishikarije Abakristu gusenga. Ati"Mu mibereho yacu, mu byo twirukamo bya buri munsi bidutungira ubuzima, tujye twibuka no gushaka umwanya tugenera Imana. Twibuke ko no mu butumwa bwa Yezu Kristu yafataga umwanya akajya gusenga."
Avuga ku gusenga mu kuri, My Anaclet yabwiye abakristu ko gusenga atari ukwivuga ibigwi no kwigira mwiza ahubwo ari ukwiyoroshya.
Ati"Gusenga si ukwiyamamaza cyangwa kwigira mwiza usuzugura abandi, ahubwo ni umwanya wo gushimira Imana ko yatugize abo turi bo, no guhanana kugira ngo umunyabyaha afashwe kugaruka mu nzira nziza."
Yakomeje asaba abitabiriye uru rugendo rutagatifu ko rwababera umwanya wo kunagura umubano wabo n'Imana.
Yabashimiye ko bitabiriye uru rugendo ari benshi dore ko umubare w'abaje uruta uw'abitabiriye umwaka ushize ubwo uru rugendo rwakorwaga bwa mbere. Yashimiye kandi abapadiri n'abihayimana babaherekeje. Avuga ko uku gufatanya urugendo ari ikimenyetso cyo kugendera hamwe no kuzuzanya.
Urugendo Nyobokamana rw'abakristu ba Diyosezi ya Nyundo rubaye ku nshuro ya kabiri rwitabiriwe n'abakristu 2500.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.