Myr Balthazar yahimbaje imyaka itatu amaze ari Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi
Kuri uyu wa 17 Kamena 2026, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yahimbaje imyaka itatu ishize ahawe inkoni ya gishumba ngo aragire Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, asimbuye Myr Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko k’izabukuru.
Uyu munsi w’isabukuru wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyabereye muri Bazilika Nto ya Kabgayi, aho abakristu, abasaseridoti, abihayimana n’inshuti za Diyosezi bateraniye hamwe mu gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka itatu rwa gishumba rwa Musenyeri Ntivuguruzwa.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Misa y’isabukuru, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yagarutse ku rugendo rw’imyaka itatu amaze ayobora Diyosezi ya Kabgayi, ashimira Imana n’abamubaye hafi muri uwo murimo.
Yagize ati “Bavandimwe, iyo nsubije amaso inyuma muri iyi myaka itatu ishize nk’umwepiskopi wanyu, numva neza ko ibyo twagezeho byose bitaturutse ku bushobozi bwacu. Nyagasani utoranya ku buntu bwe atanga n’ibyangombwa byose kugira ngo uwo atoye atagira icyo abura mu gusohoza ubutumwa.”
Myr Balthazar yibukije kandi ko ubutumwa bwa Kiliziya bugomba guhora bushingiye ku gushaka ugushaka kw’Imana aho gushaka icyubahiro cyangwa gushima n’abantu. Yifashishije Ivanjili y’uwo munsi, yavuze ko ibikorwa by’isengesho, ukwigomwa, urukundo n’impuhwe bifite agaciro iyo bikozwe mu kuri no mu rukundo rw’Imana.
Yagize ati “Kuba umwepiskopi si ugushaka icyubahiro cyangwa kwamamara, ahubwo ni umurimo wo gukorera Imana n’umuryango wayo mu bwicishe bugufi. Ibyo dukora byose bigomba guhimbaza Imana no gufasha abantu kugera ku mukiro.”
Mu rwego rwo gushimira abo bafatanyije ubutumwa, Musenyeri Ntivuguruzwa yashimiye abasaseridoti, abihayimana, abakristu bose, urubyiruko, abana n’imiryango ya Diyosezi ya Kabgayi ku bufatanye, urukundo n’amasengesho bakomeje kumwereka.
Yashimye by’umwihariko abana n’urubyiruko, abasaba gukomeza gukomera kuri Yezu Kristu no kutemera ko hari icyabatandukanya n’urukundo rw’Imana.
Asoreza ubutumwa bwe ku maboko ya Bikira Mariya, yasabye uwo Mubyeyi wa Kiliziya gukomeza gusabira Diyosezi ya Kabgayi, abasaseridoti, abihayimana, imiryango n’abakristu bose, ndetse anamusingiriza kugira ngo akomeze kuba umushumba ushaka ugushaka kw’Imana kandi witangira ubushyo bwa Kristu mu kuri no mu rukundo.
Mu butumwa bwo kwifuriza Myr Balthazar isabukuru nziza y’imyaka itatu amaze ari Umwepiskopi wa Kabgayi, Myr Jean de Dieu Hodari, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Kabgayi, yavuze mu izina ry’abihayimana, abasaseridoti n’abakristu bose ba Diyosezi.
Yashimiye Imana yahaye Kabgayi uwo mushumba, avuga ko muri iyi myaka itatu amaze ayobora Diyosezi yagaragaje umutima wa kibyeyi n’ubushake bwo kubumbatira ubumwe bw’umuryango w’Imana.
Yagize ati “Nyiricyubahiro Myr Balthazar, mu gihe twizihiza imyaka itatu ishize mwakiriye ubutumwa bwo kuba umwepiskopi wa Diyosezi yacu ya Kabgayi, turashimira Imana by’umwihariko yabaduhaye kandi ikabagwizamo ingabire zayo muri uwo murimo.”
Yakomeje agaragaza uburyo abakristu n’abihayimana bamubona nk’umubyeyi ubegera kandi ubakira igihe cyose bamukeneye.
Ati “Mutubereye umubyeyi mwiza dusanga igihe cyose tubakeneye, tukabasanga tudategwa. Ijambo ryanyu riraduhumuriza, rikadukomeza kandi rikadushishikariza guha umwanya ukwiye Nyagasani.”
Myr Hodari yavuze ko Myr Ntivuguruzwa akomeje kugaragaza urugero rw’umushumba mwiza uhoza ku mutima abo yaragijwe, asozanya n’amagambo y’ishimwe n’umugisha, amusabira gukomeza kwera imbuto nyinshi mu butumwa yatorewe
Myr Balthazar Ntivuguruzwa yahawe inkoni ya gishumba nk’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi ku wa 17 Kamena 2023 mu birori byabereye i Kabgayi byitabiriwe n’imbaga y’abakristu, abayobozi ba Kiliziya n’abayobozi b’inzego za Leta, barimo n’uwari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente.
Icyo gihe yari asimbuye Myr Smaragde Mbonyintege wari umaze imyaka 17 ayobora Diyosezi ya Kabgayi mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.Mbere y’aho, ku wa 2 Gicurasi 2023, Papa Fransisiko yari yamaze kumugena nk’Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kabgayi.Intego ye ya gishumba ni “Orate In Veritate”, bisobanuye ngo “Musenge mu kuri.”
Musenyeri Dr Balthazar Ntivuguruzwa yavukiye i Muhanga ku wa 15 Nzeri 1967. Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Leo i Kabgayi mbere yo gukomereza amasomo ye mu Iseminari Nkuru ya Mutagatifu Yozefu ya Rutongo.Hagati ya 1991 na 1995, yakomereje amasomo muri Kaminuza Gatolika ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavanye impamyabumenyi mu bijyanye na Tewolojiya y’imyitwarire mboneramana.Yahawe Ubupadiri ku wa 18 Mutarama 1997 muri Diyosezi ya Kabgayi.
Mu nshingano zitandukanye yagiye akora harimo kuba Umuyobozi Wungirije wa Seminari Nto ya Kabgayi, Umunyamabanga wa Musenyeri wa Kabgayi ndetse n’ushinzwe amasomo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda hagati ya 2010 na 2017.
Afite kandi Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) muri Tewolojiya yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain mu Bubiligi.Mbere yo kugirwa Umwepiskopi wa Kabgayi, yari Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).
Mu mateka ya Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Dr Balthazar Ntivuguruzwa ni Umwepiskopi wa munani uyiyoboye kuva yashingwa. Yasimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege wayiyoboye kuva mu 2006 kugeza mu 2023.
Mbere ye, Diyosezi ya Kabgayi yayobowe na Myr Anastase Mutabazi (1996–2006), Musenyeri Thaddée Nsengiyumva (1989–1996), Myr André Perraudin (1956–1989), Musenyeri Laurent François Deprimoz (1945–1956), Myr Léon Paul Classe (1922–1945) ndetse na Myr Jean Joseph Hirth wabaye Umushumba wa mbere wa Kabgayi hagati ya 1912 na 1922.
Mu kwakira inkoni ya Gishumba ku wa 17 Kamena 2023, Myr Ntivuguruzwa yinjiye mu murongo w’aba Bepiskopi bagize uruhare rukomeye mu kubaka no guteza imbere ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika i Kabgayi no mu Rwanda muri rusange.
Nyuma y’aba bose, ku wa 17 Kamena 2023, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yakiriye inkoni ya Gishumba nk’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba amaze imyaka itatu ayiyobora, ahamya ko ibyo agezeho byose bituruka ku Mana idahemuka kandi ihora iherekeza abo itoye mu butumwa bwayo
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.