Myr Celestin yahaye umukoro abahimbarije Asomusiyo i Kibeho
Mu butumwa Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro yagejeje ku bitabiriye ibirori by'umunsi mukuru w'Asomusiyo, yabasabye kwibaza niba n'ubu imibereho yabo itakibabaza Bikira Mariya aho kumuhoza.
Musenyeri Celestin mu butumwa bwe yibukije uko Bikira Mariya ku munsi nk'uyu yabonekeye i Kibeho ababaye maze abaza Abakristu niba icyari kimubabaje cyarakemutse.
Yagize ati "Turibuka ko itariki nk'iyi mu mwaka w1982, Umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye hano i Kibeho yijimye kandi mu maso ye hazenga amarira kubera ko yaje mu isi ntiyakirwe uko bikwiriye. Twibaze rero ese kuri uyu munsi aje yaza aseka cyangwa yababazwa nuko abantu badahinduka, badasenga ? Tureke gukomeza kumubabaza ahubwo tumubere abahoza n'abamushimisha, bitwara uko abishaka."
Agaruka ku gisobanuro cy'uyu munsi Myr Celestin yibukije Abakristu ko Asomusiyo yibutsa Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya avuga ko uyu munsi ari umunsi mwiza wo kwibutsa abakristu kubaho neza ku isi no kwirinda kuyandavuriramo.
Yagize ati " Asomusiyo itwibutsa Bikira Mariya apfa akajyanwa mu ijuru. Bikira Mariya natubere urugero mu mvugo no mu ngiro nitubikora na twe tuzapfa neza. Ntituzapfe ngo abasigaye bishimire ko badukize ahubwo tubarize kuko tuzaba dusize icyuho."
Mu byo Myr Celestin yasabye kwigira kuri Bikira Mariya harimo kugira umutima ukunda abandi bikagaragazwa no kubasura.
Yagize ati "Bikira Mariya yihutira kudusura ntatuza tutarakira ubutumwa bwe. Twese rero twagombye kuvuga nka Elizabethi tuti 'tubikesha iki kugira ngo Nyina wa Jambo atugenderere.' Yaratugendereye hano I kibeho...Ibyo Mariya yakoze ni byo dukwiye gukorera abavandimwe bacu, tukabasura kenshi kandi tubashyiriye Yezu, tukabaha ibyishimo kandi tukabafasha imwe mu mirimo ibakomereye."
Myr Celestin yasabye abakristu gukunda Bikira Mariya no kugumana nawe bamwiyambaza muri Rozari Ntagatifu, bakavuga ishapure y'ububabare, bagasenga tunisubiraho kandi bakabana nawe mu mvugo no mu ngiro.
Kuri iyi nshuro usibye abanyarwanda bari i Kibeho ku butaka butagatifu, nk'ibisanzwe hari n'abanyamahanga bo mu bihugu bitandukanye nka Uganda, Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzaniya, Kenya, Zambia, Afurika y'Epfo, Gabon, leta zunze ubumwe za Amerika n'ahandi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.