Myr Edouard yasobanuye intambwe 5 z'urugendo rw'ubwiyunge rukorwa na Kiliziya Gatolika
Ku cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2024, Myr Edouard Sinayobye, muri Paruwasi ya Nyamasheke, yashoje urugendo rw'inyigisho z'isanamutima rwari rumaze amezi asaga atandatu, maze 10 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basaba imbabazi imiryango isaga 10 y'Abarokotse, na bo bazibahera imbere y'ikoraniro ry'abakristu.
Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu waturiye igitambo cya Misa muri Paruwasi ya Nyamasheke, yahimbarijwemo uyu munsi mukuru w'ubumwe n'ubudaheranwa, mu butumwa bwe yasobanuye intambwe Kiliziya gatolika mu Rwanda inyuzamo abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi n'abayirokotse kugira ngo bongere kubana kandi bongere bagire n'imbaraga zo kubaho
Yagize ati" Ariko ndagira ngo nse n'ushimangira intera ducishamo abana b'Imana kugira ngo nyuma y'icyago cya jenoside yakorewe abatutsi bongere bagire imbaraga zo kubaho. Tubyita urugendo, kwiyubakamo ubuzima biciye mu gusaba imbabazi no gutanga imbabazi. Twirinda ko byaba hutihuti kubera ko icyaha cya jenoside gikakaye, gipakiyemo ibyaha byinshi, mu gutanga imbabazi zerekeranye n'ibyo byaha byakomeretsa kurushaho. Niyo mpamvu tubiha igihe tukabyitondamo, tukabishyiramo n'umutima wose kandi bikagenda mu ntera ku buryo utasimbuka nk'intera imwe ngo usimbukire vubavuba ku yindi."
Myr Edouard Sinayobye yakomeje agira ati" habanza umurimo wo kwigisha, kujya hamwe bagategana amatwi, icya gatatu guhinduka ku mutima, icya kane ari nacyo gisoza ni umuhoberano w'ubwiyunge. Umwe cyane cyane uwakosheje birumvikana akamubwira ati' sinzongera kwibagirwa ko uri umuvandimwe wange undi nawe akamwakira nk'umuvandimwe.' Haba hasigaye rero intera ya nyuma yitwa ubutumwa, kuba umuhamya. Uwakoze urwo rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge rwo kwiyubakamo ubuzima amurikiwe n'ivanjili muri iyi nzira aba ahamagariwe kuba umuhamya aho agiye hose, ibyo avuze, ibyo akoze bikagaragaza ko yakoze urugendo rwo kwibohora."
Aba basabye imbabazi kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bazisabye imwe mu miryango y'ababuze ababo biciwe kuri paruwasi ya Nyamasheke, bakaba bagera ku 10 biganjemo abagore aho mu gihe cya jenoside bagiye gutunda amabuye yicishijwe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi.
Nyirahabimana Claudine, utuye mu kagari ka Nenzi, umurenge wa Kagano w'akarere ka Nyamasheke, warangije igihano cy'igifungo cy'imyaka 15 yari yarakatiwe, ni umwe muri abo icumi basabye imbabazi ku ruhare rwabo bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu buhamya yatanze yemeye uruhare rwe yagize muri jenoside aho yabanje gupfukama imbere y'ikoraniro ry'abakristu abasaba imbazi, anazisaba n'Imana muri rusange.
Yagize ati" Nyuma y'uko turangije igihano cy'imyaka 15 twakatiwe kubera uruhare twagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twageze mu buzima busanzwe tubifashijwemo na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro ya diyosezi gatolika ya Cyangugu, dutangira urugendo rw'inyigisho Z'isanamutima."
Nyirahabimana Claudine yakomeje agira ati" ni muri ubwo buryo rero nsaba imbabazi muri rusange ababuze ababo muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri rusange ndasaba imbabazi kubera ko amabuye natwaye yishe abantu benshi bari bahungiye hano kuri paruwasi ya Nyamasheke. Kandi ndasaba imbazi abantu bose, ndasaba imbazi Imana, ndasaba imbabaz namwe mwese muteraniye hano ari abo nabonanye na bo ari n'abo ntabonanye na bo bose mbasabye imbabazi kandi ndasaba imbabazi na Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda."
Abenshi muri aba 10 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye imbabazi, barangije ibihano by'igifungo bari barakatiwe muri uyu mwaka wa 2024, ari na bwo batashye bava mu igororero .Kuva muri Gicurasi uyu mwaka bageze mu miryango yabo, hakaba ari bwo batangiye kwegerwa na komisiyo y'ubutabera n'amahoro ya diyosezi gatolika ya Cyangugu, ibahahuza n'abo bahemukiye, bose bahabwa inyigisho zisanamutima zamaze amezi asaga atandatu.
Padiri Irakoze Hycenthe, Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro na Caritas muri diyosezi, akaba yabashimiye ubutwari bagize bwo kwegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi, anashimira kandi n'abazitanze ko barenze imbogamizi zari kubabuza kongera gushyikirana n'ababahemukiye.
Yagize ati" Bavandimwe abemeye gusaba imbabazi, abemeye gutangira urugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa, bahabwa inyigisho zihariye, bakorana urugendo n'abo bahemukiye rwo gusaba imbabazi no kuzihabwa hanyuma bakazirikana y'uko imbabazi zikiza. Bavandimwe uyu munsi ku mugaragaro mwasabye imbazi abo mwahemukiye mu ikoraniro ry'abakristu, turabashimira ubutwari mwagize bwo kumva uburemere bw'icyaha mwakoze nyuma yo kugororwa mukiyemeza kwegera Komisiyo y'ubutabera n'amahoro kuri paruwasi kugira ngo ibafashe kugera kubo mwahemukiye ndetse mubasabe imbabazi. Bavandimwe namwe mwatanze imbabazi turabashimira kuko mwarenze imbogamizi izo ari zo zose zari kubabuza kongera gushyikirana n'aba bantu."
Ibi birori byo guhimbaza umunsi mukuru w'ubumwe n'ubudaheranwa, muri paruwasi ya Nyamasheke, byitabiriwe n'abayobozi mu nzego bwite za leta mu karere ka Nyamasheke bari barangajwe imbere na Mukankusi Athanasie, umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, mu butumwa yahatangiye nawe yashimye abasabye imbazi avuga ko ari ubutwari bagize na none kandi ashimira aba babashije kugira ubutwari bwo gutanga imbabazi.
Kuva mu 2008, muri diyosezi gatolika ya Cyangugu ikora ku turere twa Nyamasheke na Rusizi, hatangizwa iyi gahunda y' inyigisho z'ubumwe n'ubwiyunge kugeza ubu harabarurwa abagera kuri 883 bamaze guhabwa imbabazi n'abo bahemukiye bagera ku 1147, bivuze ko abamaze kwiga izi nyigisho bibumbiye mu matsinda 69 y'ubumwe n'ubudaheranwa ya komisiyo y'ubutabera n'amahoro ya diyosezi gatolika ya Cyangugu bagera ku 2057.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.