Myr Filipo Rukamba yizihije Yubile y'imyaka 25 amaze abaye Umwepiskopi
Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022, Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yahimbaje Yubile y'imyaka 25 amaze abaye Umwepiskopi.
Ni ibirori byabereye ku kibuga cya Katedarali ya Butare bikitabirwa n'Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi, Abapadiri bari baturutse mu madiyosezi yose, Abihayimana n'abakristu bari baje ari benshi kwizihiza Ibirori by'umushumba wabo.
Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w'Intebe wari Uhagarariye Perezida wa Repubulika. Hari Kandi n'abandi bayobozi barimo n'umuyobozi mukuru wa RGB.
Igitambo cya Misa cyayobowe na Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akikijwe n'Abepiskopi n'Abapadiri bari baje ari benshi guhimbaza ibi birori.
Mu ntangiriro z'Igitambo cya Misa, Myr Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda yagejeje kuri Myr Rukamba, n'abitabiriye ibirori ubutumwa Papa Fransisiko yageneye Musenyeri Filipo ku munsi wa Yubile ye.
Mu butumwa bwa Nyirubutungane Papa bwasomwe n’intumwa ye mu Rwanda Musenyeri Arnaldo Catalan, yifurije Myr Filipo Yubile nziza anamushimira umurava wamuranze mu butumwa yashinzwe. Yagize ati“Muvandimwe Filipo Rukamba, tunejejwe no kubifuriza Yubile nziza y’imyaka 25 mumaze muhawe inkoni y’ubushumba. Turabashimira umuhate n’umurava mwagaragaje mu kuyobora ubushyo bw’Imana".
Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, mu nyigisho yasabye abakristu bose gusabira umuntu wese Musenyeri Filipo RUKAMBA yigishije kugira ngo arusheho kwera imbuto. Yibukije abakristu kumva abashumba Imana yabahaye ngo babayobore aho gukurikira abiyita abahanuzi babayobya.
Bwana Ngarambe Telesphore umukirisitu wavuze ahagarariye abakirisitu ba Diyosezi ya Butare yavuze ko bishimiye kuba bijihirije yubile Umushumba wabo Musenyeri Filipo RUKAMBA, kuko yubile nkiyi ari umunsi udasanzwe ubaha kunga ubumwe no kunga ubumwe n'Imana. Telesphore yavuze ko Myr Filipo RUKAMBA yakoze ibikorwa byinshi bitandukanye haba muri Diyosezi no hanze yayo; ko yabavanye ibuzimu akabashyira ibuntu kuko yabafashije komorana ibikomere bya Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Telesphore yavuze ko Myr Filipo yabasanze mu bwigunge, urwikekwe n'urwango akababa hafi akongera kubahuza akababwira ko ibyo barimo byose bagomba kubireka ahubwo bakarangamira Yezu. Yabafashije kubabarirana mu nyigisho ze za buri munsi aho yakundaga gukoresha amagambo yo kubabarirana no gukundana kandi bagahana amahoro ndetse bakayaha n'abo badakunda.
Musenyeri Joachim Ntahondereye, Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Burundi yavuze ko mu izina ry'Abepiskopi bo mu Gihugu cy'u Burundi bifatanyije na Diyosezi ya Butare mu gushimira Imana kubera yubile ya Musenyeri Filipo RUKAMBA y'imyaka 25 yemeza ko imusanze akomeye ndetse anatemba itoto. Ati "ntitwaje kumushyigikira kuko adahagaze nabi. Namwe murabibona ko ahagaze neza, aracyakomeye tukaba twaje kumutera iteka no kumwifuriza gukomeza gukunda Yezu Kristu yahisemo kuko ari we mushumba mwiza".
Myr Joachim yashimiye ko ubu umubano w'u Rwanda n'u Burundi wongeye kugenda neza asaba abakristu gukomeza gusenga ngo basabira by'umwihariko Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ati"Igihe twabonaga ubutumire bwe twibajije uko tuzagera hano kubera imipaka y'Igihugu cyacu yari ifunze none tukaba dushimira Imana ko Imipaka yafunguwe tukaba twabonye uko tugera hano, turabashimira mwese ko mwatwakiriye tukaba twaje twisanga, cyane ko Yezu kristu ari we watugize umwe. Uru ni urugendo rwa mbere tugiriye hamwe tuza mu Rwanda kuva imipaka yagafungwa ni ikintu dukwiye gushimira Imana". Yakomeje asaba abanyarwanda gukomeza gusaba no guhamagara Imana no gukora icyo bashoboye ngo amahoro akomeze aganze basabire n'ibindi bihugu byugarijwe n'intambara".
Musenyeri Filipo RUKAMBA Umushumba wa Diyosezi ya Butare mu ijambo rye yatangiye ashimira Imana soko y'Ingabire. Yibukije ibihe bikomeye yaherewemo ubwepiskopi n'uko yahisemo intego yo kurangamira Kristu. Ati "Hari ku wa 6 mu kwezi kwa 4 mu 1997, ni bwo nahawe kuba Musenyeri. Cyari igihe kitoroshye, impfubyi, imfungwa, n'ibindi bitari byoroshye byari biri mu gihugu muri rusange. Nahise nibaza icyo ngiye gukora cyafasha abakiristu muri icyo gihe, mpitamo amagambo agira ati 'Turangamire Kristu'. Kristu ni we wenyine wari uzi icyo dukeneye twasabwaga kumurangamira kugira ngo adufashe afatanyije n'umubyeyi Bikiramariya dore ko we yari yaranaburiye abantu mbere ariko bakanga bakanangira Umutima”.
Myr Filipo yashimiye Imana yemeye kumutora kandi yari izi intege nke ze. Yavuze ko mbere yo kuba Musenyeri yigishijwe n'abapadri 2 aribo padri Paul Burugwa na Padri Claver Rwahunda bakundaga mu nyigisho Padri Rwahunda yamuhaye yamwumvishije ko ari umugaragu kandi ko umugaragu akora igishimisha shebuja, yamwigishije ko kandi atagomba kubwira Imana ko yamukoreye ikintu nayo hari ibyo igomba kumuha, Bityo byatumye mu butumwa bwe bwose yarabukoraga mu mbaraga ze atiganyira Kandi akumva ko yakoze icyo yagombaga gukora. Yashimiye bagenzi be barimo Nyiricyubahiro Musenyeri Gahamanyi yasimbuye kuko na we yakoze uko ashoboye ngo ahuze abakristu n'Imana, yashimiye kandi abo bakorana bose. Yavuze ko yishimira kuba amaze guha isakaramentu ryubusaserdoti icyiciro cy'ubupadri abagera ku 106 ndetse akaba yaranahaye ubwepiskopi umwe mu basaserdoti bakomoka i Butare.
Yasoje asaba abakristu bose kuba intangarugero kugirana ubushuti n'urukundo no kuzaruraga abana babo kuko kudasiga urukundo ari ugusiga ubusa. Yashimiye kandi inzego bwite za Leta kuko babasha gukorana neza bakumvikana ibyo batumvukanyeho bagashaka igisubizo gikwiye. Yashimiye n'ubuyobozi bw'amadini n'amatorero uko bakorana kuko ari byiza kandi na byo ari ibyo gushimira Imana. Yasabye n'imbabazi abantu yaba yarakomerekeje, abo yabereye ibuye ry'urutsitariro.
Myr Filipo Kandi yavuze ko Yubile ari ukureba imbere. Yasabye abakristu kutarangwa no kwireba gusa ngo bibagirwe abandi. Ati "muri iyi minsi abantu bamwe babaye nyamwigendaho bagatererana abana babo, bakumva ko ibibazo by'abandi bitabareba, ibyo si ubukristu kuko ubukristu ni ugufashanya". Muri gahunda y'ikenurabushyo Myr Filipo yatanze imirongo wo kurushaho kwegerana.
Kuri uyu munsi wa Yubile ye kandi Myr Filipo yageneye Perezida wa Repubulika impano amushimira uko yafashije Igihugu kugira umutekano, amahoro n'intumbero ngari yo kubana neza no kumvikana mu gukora umurimo unoze no kubaka amajyambere agera ku muturage .
Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare igira mu kubaka Igihugu nk'umufatanyabikorwa mwiza cyane cyane mu burezi n'ubuzima. By'umwihariko Minisitiri w'Intebe yashimiye Myr Filipo Rukamba kuba yarashinze Seminare nkuru ya Nyumba, kuba yarabashije kwita ku bana baturuka mu miryango itishoboye, agafasha abana kugaruka mu ishuri, akubaka imiryango, n'uruhare yagize mu kwita ku buzima bw’umunyarwanda ashinga ibigo nderabuzima bitandukanye.
Asobanuta iyi mpano yahize ati "ku italiki 27/10/1946 umwami w'U Rwanda Karori Leo Petero Mutara wa 3 Rudahigwa yatuye u Rwanda Kristu Umwami abikorera i Nyanza muri Diyoseze ya Butare, ku italiki ya 28 ugusyingo 1881, Bikiramariya yabonekeye abana b'abakobwa i Kibeho kugeza ku italiki ya 28 ugushyingo 1989 icyo gihe i Kibeho hari muri Diyosezi ya Butare umubyeyi Bikiramariya yari yaje kutuburira no kutwira guhinduka no gusenga kugira ngo icyago gikomeye kitatugwaho. Kristu Umwami n'Umubyeyi Bikiramariya bombi basigasiye u Rwanda, Ubumwe no gushyira hamwe gufatana urunana ni byo bigize umutima w'iki Gihugu ni na byo biduha amahoro ibi bikaba bigaraagazwa n'abantu bafatanye urunana. Kuri iyi shusho Kandi hariho n'inuma y'amahoro n'amababi y'umuzeti asobanura amahoro. Iki gihangano kikaba kitubwira ko umutima wa Gikristu w'u Rwanda ukomoka kuri Kristu na Bikiramariya ugomba gutuma tuba abavandimwe tukabana mu rukundo kandi tukaba abanyamahoro".
Yamusezeranyije ko nka Guverinoma y'u Rwanda bazakomeza kumuba hafi hamwe na Kiliziya Gatolika muri rusange kandi ko bazakomeza kumufasha mu nshingano ze kugira ngo bazikore uko bikwiye. yaboneyeho gusaba andi madini n'amatorera kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi, igwingira ry'abana, kurwanya ubusinzi, ibiyobyabwenge n'ibindi byangiza umuryango.
Mu butumwa busoza bwatanzwe na Karidinali Kambanda,yavuze ko yubile isobanura byinshi harimo kugaruka ku Mana no kuyishimira, yavuze ko kuba Imana yararinze Musenyeri Filipo RUKAMBA ari uko yari imufitiye umugambi kugira ngo agire uruhare mu mateka y'u Rwanda no muri Kiliziya, yamushimiye ubutumwa yakoze mu myaka yose amaparuwase yashinze, abapadri yareze, gusana imitima, imiryango no gusana ibintu. Ubwitange yagize mu kunga abantu mu butabera n'Amahoro byose barabimushimira.
Yavuze ko kandi Musenyeri Filipo RUKAMBA mu butumwa bwe yaranzwe no kwigisha kugeza na n'ubu kuko akibona umwanya wo kwigisha muri seminari nkuru ya Nyakibanda n'ahandi hose yagiye aba urugero mu kwigisha, yamushimiye kandi uburyo yabayoboye mu nama nkuru y'abepiskopi Gatolika mu myaka 6 ishize akibayoboye, kandi anashinzwe uburezi muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse akaba yarabinjije mu burezi mu buryo bwimbitse kugira ngo bategure abana bejo hazaza, ni umusanzu ukomeye bamushimira. Ibi bikaba byaratumye inama yabepiskopi mu Rwanda uyu mwaka iwugira uw’uburezi kugira ngo bategure abato kuzaba abantu bashoboye kandi bashobotse, akaba yaboneyeho gushimira leta y'uRwanda anasaba Minisitiri w'intebe Dr Ngirente kubagereza ubutumwa kuri Perezida wa Republika y'u Rwanda Paul Kagame kubufatanye babagaragariza byumwihariko mu burezi bufite ireme ko yabemereye kubafasa nka Kiliziya ngo babe bashobora gutanga umusanzu wabo .
Yavuze ko kandi yatumwe n'abepiskopi ko bamuhaye inka bamwifuriza yubile nziza y'imyaka 25 amaze ari Musenyeri banamwifuriza gukomeza kugira imbaraga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.