Myr Jean Bosco Ntagungira yasomye Misa ye ya mbere muri paruwasi Katederali ya Butare.
Kuri iki cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yayoboye Misa ye ya mbere muri Paruwasi Katederali ya Butare nyuma y'umunsk umwe atangiye ubu butumwa ku mugaragaro.
Ni Misa yayoboye ari kumwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Filipo Rukamba uri mu kiruhuko cy’izabukuru bakikijwe na bamwe mu bapadiri ba Diyosezi ya Butare.
Myr Jean Bosco Ntagungira yavuze ko yishimiye kuba ayoboye Misa ye ya mbere muri Paruwasi Katederali ya Butare nk’umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.
Ati"Ndishimye kuri iki cyumweru guturana namwe Igitambo cy’ukaristiya. Ndaje ngo dufatanye ubutumwa, tugendere hamwe kandi dutegana amatwi. Nongeye kubashimira kandi ubwitange bwanyu mu birori by’itangwa ry’Ubwepiskopi mwangaragarije, byanyeretse ko nje kubana n’abantu bankunda kandi basobanutse. Ndabasaba kunsabira kugira ngo ntazabatenguha".
Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru yongeye kwereka Abakristu Umwepiskopi wabo mushya abasaba kumugana.
Ati “Kuva uyu munsi Myr Jean Bosco ni we mubyeyi wanyu mukuru. Ni we muzajya mureba cyane. Murasabwa kumwakira mu mitima yanyu mugafatanya, mukubahana mubana mu rukundo n’ineza."
Padiri Mukuru wa Paruwasi Katederali ya Butare, Padiri Eric Twizigiyimana, yashimiye Umwepiskopi mushya Myr Jean Bosco Ntagungira wabaturiye Igitambo cya Misa bwa mbere nyuma yo guhabwa inkoni y’ubushumba. Avuga ko mu izina ry’abakirisitu bose ba Paruwasi ya Butare bamwishimiye.
Paruwasi Katederali ya Butare igizwe na Santarali 4 ari zo: Butare, Sainte Therese, Tumba, Vumbi, hakabamo na Sikirisale ya Musange ndetse na Quasi Paruwasi ya Kinteko.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.