Myr Mwumvaneza Anaclet yifatanyije na paruwasi Sainte Cecile ya Abidjan muri Cote d'Ivoire mu munsi mukuru wayo
Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, ari kumwe na Padiri Gérard Baziruwiha, bagiriye uruzinduko mu gihugu cya Côte d'Ivoire mu Mujyi wa Abidjan, muri Archidiocèse ya Abidjan, mu rwego rwo kwifatanya na Paruwasi Sainte Cecile yo muri uyu mujyi mu munsi mukuru wa Mutagatifu yisunze.
Ku butumire bwa Padiri mukuru wa paruwasi sainte Cécile, padiri DJRO-DJRO Basile, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet, yazanye n’uyu musaseridoti baje mu guhimbaza igitambo cya misa yo gushimira Imana imyaka 2 padiri Gérard amaze ahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti no kwifatanya na paruwasi mu guhimbaza Mutagatifu Sesiriya ari nawe yitiriwe.
Ku itariki ya 10 Gashyantare 2023, umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yasuye ingoro ya bikiramariya yitiriwe Bikiramariya umwamikazi w’Afurika iherereye ahitwa Attecoube mu Mujyi wa Abidjan. Ku mugoroba yahawe umwanya urambuye aganiriza abakristu b'iyi paruwasi yamwakiriye ku nsanganyamatsiko igira iti : "Kiliziya Gatolika mu Rwanda cyane mu gihe cya Sinodi y'abepisikopi".
Muri iki kiganiro Musenyeri Anaclet yagarutse ku mateka yaranze Kiliziya Gatolika mu Rwanda, agaruka ku matariki y'ingenzi yaranze iyogezabutumwa kuva abapadiri bera bagera mu Rwanda ku itariki ya 02/02/1900 kugera uyu munsi twishimira kugira Karidinali bwa mbere. Ingingo ya kabiri yagarutse ku miterere ya Kiliziya mu Rwanda n'ubutumwa bwayo. Mu gusoza, yasangije abari bamuteze amatwi ku migendekere ya sinodi y'abapesikopi mu Rwanda.
Gahunda z’uyu munsi zasojwe n’igitambo cyamisa cyaturiwe mu ngoro ya Bikiramariya y’iyi paruwasi. Iyi misa yari yitabiriwe n’abanyarwanda benshi batuye muri uyu murwa baje kwakirana ubwuzu musenyeri Anaclet na padiri Gérard. Bagiranye ibihe byiza, Nyiricyubahiro musenyeri abasabira n’umugisha ukomoka ku Mana.
Igitambo ‘nyamukuru’ cyahimbajwe ku cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, muri Kiliziya ya paroisse sainte Cécile ya Vallon muri Archidiocèse ya Abidjan. Padiri Gérard ni umupadiri wa communauté de l’Emmanuel, yarerewe mu iseminari ya Anyama i Abidjan. Igihe cyo kumenyerezwa imirimo yo kuri alitari ntagatifu yakimaze kuri iyi paruwasi ari umudiyakoni, mbere yo gusubira mu Rwanda aho yaherewe isakaramentu ry'ubusaseridoti.
Uru ruzinduko rwakomereje i Yamoussoukro mu rugendo nyobokamana aho yasuye Bazilika yitiriwe Umwamikazi w’amahoro. Baboneyeho no gusura gusura ababikira ba Carmel yaho, yatangijwe n’abanyarwandakazi, kandi bakaba bagihari ku bwinshi. Hanyuma kuwa kabiri tariki ya 14 gashyantare yatanze ikiganiro ku muryango mu busabane bwiswe « Gala d’amour et d’amitié ».
Uru ruzinduko rubaye mu gihe Kiliziya iri muri Sinodi aho yiyemeje kugendera hamwe mu bufatanye, ubumwe n'ubutumwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.