Myr Nshole: “Kuvugurura Itegeko Nshinga muri iki gihe cy’intambara byaba ibyago ku mutekano wa RDC”
Myr Donatien Nshole, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) yatangaje ko iyi Nama itewe impungenge n’igitekerezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’igihugu, bavuga ko iki ari igikorwa gisaba ubwumvikane bwa politiki bwagutse, cyane cyane mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano
Ibi Myr Nshole, yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’inama y’Inteko rusange idasanzwe yabereye i Kinshasa kuva ku wa 23 kugeza ku wa 25 Werurwe 2026. Abepiskopi bagize iyi Nama baganiriye ku bibazo by’ingenzi byugarije igihugu, birimo umutekano, imibereho y’abaturage, n’icyifuzo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Myr Nshole yavuze ko bishoboka ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, ariko ko bitakorwa muri iki gihe RDC ihanganye n’intambara ikomeye mu Burasirazuba
Ati “Uruhande rwa CENCO ntirwigeze ruhinduka. Kuvugurura Itegeko Nshinga biteganywa n’Itegeko Nshinga ubwaryo. Itegeko Nshinga rigena inzira zakurikizwa mu kuvugurura amategeko yaryo, ndetse rigaragaza ingingo zidashobora guhindurwa. Ku Bepiskopi bagize CENCO, muri iki gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano, byaba bibi gufungura ingingo yo kuvugurura Itegeko Nshinga mu gihe kitemeranywaho.”
Myr Nshole yagaragaje ko n'ubwo kuvugurura Itegeko Nshinga ari uburenganzira bwa politiki, gufata icyemezo muri iki gihe, aho hari umutekano muke n’ubusabane buke mu mibanire ya politiki, bishobora guteza impagarara no gukaza umwuka mubi mu gihugu.
Abepiskopi banasabye ko ibiganiro byose bijyanye n’iri hinduka byakorwa mu bwumvikane, mu buryo bwubahiriza amahame y’ubumwe bw’abaturage, kugira ngo birinde gukurura impagarara no guhindura amateka y’igihugu mu gihe hakiri urwikekwe mu mutekano n’imibereho y’abaturage.
Myr Nshole yashimangiye ko CENCO izakomeza kugaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu rwego rwa politiki: kuba ijwi ry’abaturage, risaba ubwitonzi, ubwumvikane no kurinda amahoro, cyane cyane mu bihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye.
Ni mu gihe ubwo Perezida Félix Tshisekedi yari mu mujyi wa Kisangani tariki ya 23 Ukwakira 2024, yatangaje ko Itegeko Nshinga ryanditswe n’abanyamahanga, bityo rikwiye kuvugururwa n’Abanye-Congo.
Gusa bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC barimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Joseph Kabila, basanze ibyo byashobora kuba uburyo bwo kwiyongeza manda no kugundira ubutegetsi, kandi biteguye kurwanya uyu mushinga. CENCO yo ikavuga ko gukomeza iki gikorwa mu gihe igihugu gihanganye n’umutekano muke bishobora kongera guhangayikisha igihugu no gushyira abaturage mu kaga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.