Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr NTAGUNGIRA Jean Bosco watorewe kuba umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare yasuye Seminari nto ya KARUBANDA

Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024, Myr Jean Bosco Ntagungira, watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare ari kumwe na Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Butare ugiye mu Kiruhuko cy’izabukuru basuye Seminari nto ya Karubanda, mu rwego rwo gukomeza kurambagira Diyosezi yatorewe kuyobora.

Myr NTAGUNGIRA Jean Bosco watorewe kuba umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare yasuye Seminari nto ya KARUBANDA
Myr NTAGUNGIRA Jean Bosco watorewe kuba umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare yasuye Seminari nto ya KARUBANDA

Umwepiskopi mushyaubwo yageraga mu iseminari nto ya Karubanda yakiriwe n’abanyeshuri baharererwa, abarezi babo, bamwe mu babyeyi b’abaharererwa, abaturanyi b’iseminari n’incuti zabo. Myr mushya Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora Diyoseze ya Butare yashimiye Myr Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru wamuhitiyemo gusura Seminar into ya Karubanda. Agira ati “Nari nziko Myr Filipo ayikunda ariko sinari nziko ayikunda cyane ku buryo twaza kwikubitiro ryabo tugomba gusura.’’

Yakomeje avuga ko impamvu ari uko mu iseminari ari ho umutima wa Diyosezi uterera, kuko ari bo baba bagomba kuzakuramo abazabasimbura. Ati “Abarezi babo igihe kizagera bakenere abasimbura ari cyo cyatumye Diyosezi iteganya kandi abo yateganyije ni abaseminari.’’ Myr Ntagungira yabwiye abaseminari ko uyu munsi bicaye babareba ariko mu myaka iri imbere abaseminari ari bo bazaba bicaye nabo bafite barumuna babo babareba, abibutsa ko kurera abaseminari umurimo wa mbere ari uko barera abazavamo abasaseridoti abasaba gutangira kubitekerezaho hakiri kare kugira ngo Nyagasani atazabahamagara bakica amatwi. Myr mushya Jean Bosco Ntagungira yanatemeberejwe inguni zose zigize iri shuri harimo uburyamo bw’abanyeshuri, aho bafatira amafunguro, aho bigira, ibibuga abaseminari bakiniramo n’ahandi.

Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu ijambo rye yasabye abaseminari kumenya, kuko Imana yaremye ubwenge ibuha abantu kugira ngo bashakashake bajye mbere, ababwira ko niba biga, batikorera ubwabo ahubwo bakorera n’abandi mu bihe biri imbere bazagirira akamaro, avuga ko ubujiji bafite badakwiye kubushyira ku Mana, ati “ Dusa n’Imana binyuze mu buryo dutekereza, umutima utubwira uko tugomba kubaho, niba utagira ikinyabupfura ntaho ushobora kugera kandi umuntu wese ufite umutima mubi aba ameze nk’agakoko, icya gatatu ni icyo ubereyeho kuko Imana yakuremye kugira ngo ubereho abandi, buri wese akwiye kwibaza uwo abereyeho, kuko iyo nta rukundo rw’abandi ruhari cyangwa icyubahiro cy’abandi gihari aho ujya haba ari habi.’’

Yabijeje kandi ko azakomeza kubasura no kubitaho ndetse igihe cyose bazamucyenera bazamubona.

Yakomeje abasaba ko uko basa neza ku mibiri yabo bakwiye no kuba ariko bameze mu mutwe no ku mutima ababwira ko kandi abishimiye azanakomeza kubasura no kubakunda nkuko Myr Filipo Rukamba yabakundaga atazigera abasubiza inyuma, abasaba gukomeza guhesha ishema ishuri ryabo bitume bumva ko bagomba guhora ku isonga nkuko intego yabo ibivuga.

Padiri Jean de Dieu Habanabashaka Umuyobozi wa Seminari Virigo Fidelis Karubanda, mu byishimo byinshi yavuze ko bagiriwe umugisha ukomeye wo kwakira abasenyeri babiri, ashimira Myr Filipo Rukamba ko incuro zose yabasuye yabashishikarizaga kubana neza kandi bya kivandimwe bikaba byaratumye umuco mubi wo kunnyuzura ucika, avuga kandi ko bishimiye Myr Jean Bosco wabasuye kuko bigaragaza urukundo rukomeye abafitiye ashimira na Myr Rukamba wabaherekeje mu rugendo rwose bamaranye mu iseminari avuga ko bazakomeza kubana neza n’ubwo agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Padiri Umuyobozi w’ishuri yabwiye umwepiskopi mushya ko iyi Seminari yatangiye mu 1962 kandi kuva icyo gihe cyose itahwemye kurerera Kiliziya n’igihugu muri rusange cyane ko mu byifuzo byabo baba bifuza ko abaseminari bakomeza na seminari nkuru bakagera ku bupadiri. Avuga ko ubundi butumwa bafite ari ukwigisha abaseminiri kugira ngo bamenye ubwenge, ibyo banishimira ko kenshi bagira abana bajya batsinda neza ibizamini bya leta bakagera no ku rwego rw’Igihugu nkuko biri mu ntego zabo.

Umwe mu banyeshuri ba Seminari nto ya Karubanda yavuze ko bishimiye kwakira Myr Jean Bosco Ntagungira bishimiye kandi kumwakira mu gihe cy’itangira cyane ko bamaze ibyumweru bitatu gusa batangiye umwaka w’amashuri 2024 – 2025. Bashimira Myr Filipo ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru wabigishije kugira umuco wo kwakira neza barumuna babo, gusoma ibitabo byinshi kuko ari yo soko y’ubumenyi, ibyagiye bibafasha kandi bikibafasha gutsinda mu masomo yabo bityo bikaba imwe mu mpamvu ituma baba koko isonga y’ayisumbuye.

Mu izina rya bagenzi be, yakomeje avuga ko Myr Filipo Rukamba bamushimira kandi uburyo yakunze kubaba hafi akabasura kenshi babiheraho basaba ugiye kumusimbura kuzatera ikirenge mu cye, kuko bashimishwa no gusurwa n’Umwepiskopi cyane ko baba bakeneye impanuro ze.

Ubuyobozi bwa Seminari nto ya Karubanda bwatangaje ko muri uyu mwaka w’amashuri 2024 – 2025 bafite Abaseminari 477. mu mwaka wa mbere ni 132, mu wa kabiri ni 114, mu wa gatatu ni 63, mu wa kane habarizwa amashami abiri MCB na PCB bangana na 68 ibyo banishimira ko muri 75 bakoze ikizamini 35 bagarutse kuhakomereza, mu wa Gatanu bafite abaseminari bangana na 62 naho mu mwaka wa Gatandatu bangana na 38. Ni mu gihe abarezi baharerera bangana na 32 wakongeraho abakozi bunganira bakagera kuri 62.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose